• Intangiriro
Amakuru ki ?
Amakuru
  • Intangiriro
  • Amakuru
  • Amateka
  • Hirya no Hino
  • Umuco
  • Inganzo y’abasizi
Browse: Home / NYUNGURA NYINSHI

NYUNGURA NYINSHI

By Stanislas Kurazikubone on 10 août 2022

Nyungura nyinshi wowe uzitanga

Uzi icyo zizamarira uwo uhaye

Na we akazaziraga indagizo ze

Ndavuga abo Iyakare yamutije

 5    Mu buzima bugufi amara ku isi

Ayifasha mu mirimo yamushinze

Ngo iyi si yayo igumye iyineze

Ihunde ituze ibiremwa byose

Yayiteretse ho ku bw’urukundo

10   Ndetse n’ubuntu butagereranwa.

Nyungura nyinshi wowe uzitunze

Ingabire zinkomereza inganzo

Idasoba ngo isobanye abo isusurutsa

N’abo yungura indi migambi

15   Iranga ingenzi zo n’amasonga

B’ingiro zigaragarira bose

Barangaje imbere imbaga ikura

Irangamiye ahaganje ibyiza

Ibikorwa by’umucyo ari cyo kirango

20   Cy’abitanga ngo isi isagambe.

Nyungura nyinshi wowe uzigenga

Imbaraga zikora imirimo iramba

Izungura ingero nziza amaza

Azuririraho ahanga ibirama

25   Asenya ibiremaza aya marere

Abyaza inzoza inzozi z’abazima

Baharanira inyungu zitaronda

Umuntu agatsiko ishyanga akoko

Kuko izisangiwe zihashya ishyari

30   Iyi si idutunze ikagira ituze.

© KURAZIKUBONE Stanislas
Vienne, 18 Kamena 2022

 

 

Posted in Ahabanza, Amakuru, Inganzo y'abasizi, Umuco | Tagged ibisigo, igisigo, umuco

Stanislas Kurazikubone

« Previous

Reba andi makuru hano

  • Igitondo
    • Igihe
      • Le prophète
        • Umuseke
          • Izuba
            • Umuvugizi
              • Karabaye
                • Nyarwanda
                  • Rwandagateway
                    • Karahanyuze
                      • Masabo
                        • Byumvuhore
                          • Muyango
                            • Jkanya
                              • Rwandinfo
                                • Amakuruyurwanda
                                • Imvaho nshya

Amavidewo

Ruvunabagabo Rusesabagina

Copyright © 2023 Amakuru ki ?.

Gestion du projet de mise en place du site web par TARGSERV.