Mu mwaka wa 2010 ubwo Paul Kagame yazaga muri za nama nsesaguramutungo ziswe Rwanda-Day ariko mu byukuri ari Kagame-Day, abantu batandukanye icyo gihe bo muri Diaspora y’Ububiligi batanguranwaga Micro babaza ibibazo, rimwe na rimwe biterekaranye byo kwereka ko bashyigikiye ingoma ye. Muri abo banyarwanda bo muri diaspora yo mu Bubiligi hagaragayemo Bwana Alphose Marie Hagengimana nawe wabajije ikibazo acinya inkoro ku mwami Paul Kagame. Uwo Alphonse Marie Hagengimana akaba ariwe turi bwibandeho muri iki kiganiro.
Alphonse Marie Hagengimana yari muntu ki?
Alphonse Marie wari uzwi cyane mu gihugu cy’ububiligi ku kazi k’akabyiniriro ka Kenyenge, ni mwene Alfred Ntibitegera na Winifrida Mukandutiye akaba yaravutse ku itariki ya 26/09/1972. Alphonse rero nk’uko yakundaga kubisubiramo kenshi akaba akomoka muri karere k’Ubukonya muri Commune ya Gatonde ariko naho yakuye agatazirano ka “De Bukonya”. Twabibutsa ko Commune Gatonde ifite umwihariko mu mateka kuko yavukagamo bamwe mu byegera bya Perezida Habyarimana, aha twavuga nka Nyakwigendera Ngarukiyintwari Francois wahoze ari Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda nyuma akaza kuba Ambassadeur, Nyakwigendera Dr. Akingeneye wahoze ari umuganga wihariye wa Perezida Habyarimana, General Rusatira wabaye umukuru w’ibiro bya Perezida Habyarimana, n’abandi benshi. Iyo Commune ya Gatonde kandi akaba ariyo ikomokamo nyakwigendera Colonel Alexis Kanyarengwe wabaye umuyobozi wa FPR-Inkotanyi ndetse ikanakomokamo umugabo Magayane wamenyekanye cyane kubera ubuhanuzi bwe.
Alphonse Marie Hagengimana rero akaba yarize amashuri abanza mu bice bitandukanye by’igihugu kubera akazi Papa yakoraga katumaga ahora yimuka. Amashuri yisumbuye nayo Alphonse yayize mu bigo bitandukanye harimo APE Rugunga, EEC Rushaki, n’Urwunge rw’amashuri rwa Janja aho mu Bukonya nyine, kera icyo kigo kikitwa Ecole d’Economie et de Commerce de Janja. Abiganye nawe muri iyo myaka ya za 80 kugeza mu ntangiriro za 90 bakaba bemeza ko Alphonse Marie yari umuntu ukunda cyane gusabana, gushimisha abandi no kwambara neza. Icyo abenshi twaganiriye biganye nawe bamwibukiraho ngo badateze kwibagirwa ngo ni ukuntu yajyaga i Kigali kuzana za Ochestre gucurangira bagenzi be cyane cyane kuri Janja, abazwi cyane yazanye aho akaba ari Orchestre Ingeli ndetse na Orchestre yitwaga Galaxy Band. Ibi kandi bikaba byarakomeje kumuranga no mu gihugu cy’Ububiligi aho wasangaga nawe adatinya kujya imbere y’abantu akabyina kandi agasaba abantu kwidagadura.
Alphonse rero akaba yarageze mu gihugu cy’ububiligi ahunze nk’abandi mu mwaka wa 1999 avuye mu nzira ndende aho bivugwa ko yanyuze muri Republika iharanira Demokrasi ya Kongo, Centrafrique ndetse na Cote D’Ivoire mbere yo kuza kuba impunzi mu Bubiligi aho yabaye imyaka itari mike mbere yo kwerekeza mu Rwanda muri 2014 muri ya gahunda ya FPR bakunze kwita Garuka-Urebe.
Alphonse Marie Hagengimana yayobotse ate FPR?
Iki kibazo kiragoye kugisubiza. Ariko igisubizo kigaragarira muri interview Alphonse Marie we ubwe yahaye umunyamakuru w’ikinyamakuru cya FPR Igihe.com, Bwama Karirima Ngarambe, ugihagarariye mu Bubiligi. Icyo kiganiro kigaragara kuri Facebook y’uwo Karirima kandi cyakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranya mbaga, Alphonse Marie Hagengimana, alias Kenyenge, agaragara avuga ya magambo tumenyereye ku bantu biyemeje kuyoboka FPR buhumyi aho aba yemeza ko ngo ubutegetsi bwa kera bwa Habyarimana ngo bwari bubi naho ubutegetsi bwa FPR bwo bukaba ari ubutagatifu bwera de! Muri icyo kiganiro avugamo ngo ukuntu Papa we yafunzwe inshuro 6 n’ubutegetsi bwa Habyarimana ngo azira ko yari murumuna wa Ambassadeur Kagenza Alphonse Marie, uyu Ambassadeur Kagenza akaba yarafunzwe muri ya nkundura ya kudeta yapfubye ya ba Lizinde muri za 1980.
Muri icyo kiganiro, Alphonse Marie alias Kenyenge uretse gusebya ubutegetsi bwa Habyarimana asingiza ubwa Kagame, akomeza agira ati: ” Iyo uba mu Bubiligi, abantu bakubwira ibintu bitari byo, Ngo nugera ku Kibuga abantu bazahita bakubaga. Kandi sibyo siko bimeze”.
Ikibabaje cyane nuko ibyo yavugaga muri 2010 gutyo, ari byo byamubayeho muri 2021, agapfa ku myaka 48 mu rupfu rubabaje kandi rutunguranye kandi rwuje amayobera ari nabyo tugiye kubasobanurira muri iki nyandiko duhereye kuri ubwo buhumyi Alphonse Marie yagaragaje muri icyo kiganiro bukaba bwarahindutse ubuhanuzi bwamusohoreyeho nyamara yaraburiwe kenshi akavunira ibiti mu matwi!
Abashaka kwirebera icyo kiganiro mwanyarukira kuri Facebook ya Karirima Ngarambe cyangwa ku Gihe.Com niba DMI itarabategeka kugisiba.
Ukoze isesengura ry’ibyo Nyakwigendera Alphonse Marie Hagengimana yatangarije muri icyo kiganiro yagiranye na Karirima wa Igihe.com, ukongeraho ikibazo-gisingizo yabajije Paul Kagame muri Kagame Day yo mu Bubilligi muri 2010, usanga Alphonse yari yizeye ko nataha akagera i Kigali yari guhabwa imyanya, agakomera muri Politiki nk’uko ababikoze nkawe nka Nduhungirehe wari inshuti ye, Sandrime Maziyateke Sadidi, Evode Uwizeyimana, n’abandi byabandegekeye. Nyamara Alphonse yirengagije nkana imiburo y’inshuti n’umuryango we, wamuburiraga ko agatsiko ka FPR ya Kagame ari agati kadacanwa kandi ari inyama itaribwa kabiri.
Alphonse Marie ntiyashoboye gutsinda ibishuko bya FPR yari imaze gushora akayabo k’amadolari muri Gahunda yo gucyura bamwe mu bana b’impunzi bakomoka ku bahoze ari abayobozi cyangwa se abantu bakomeye mu butegetsi bwa Perezida Habyarimana, kandi ikibabaje bakagenda babuvuga ibinyoma mu rwego rwo kwerekana ko ubutegetsi bw’inkotanyi bwera naho ubwabunjirije bukijima. Ndetse bamwe muri abo bana ntibatinye no gusebya ba Se ku mugaragaro bababashyera.
Iyo gahunda yo gucyura abana bo muri Diaspora cyane cyane bakomoka ku bategetsi ba kera, yari gahunda ikomeye yanatumye abenshi muri bo bagaragara bamamaza Kagame mu matora nk’uko byagaragaye ku mafoto no ku mbuga nkoranyambaga. Nguko uko urubyaro rwa General Rusatira, rwa Col Ruhashya, Col Nsekalije, Ex Ministre Nduhungirehe, bene wabo ba Col Bagosora, n’abandi n’abandi batashye. Iyo gahunda yatangijwe kera cyane na Colonel Patrick Karegeya akiyobora urwego rushinzwe iperereza ryo hanze (atarashwana na Kagame) na n’ubu nyuma y’imyaka itari mike ikaba igikomeje aho ejo bundi umwana w’uwahoze ari Ministre w’Ububanyi n’Amahanga Francois Ngarukiyintwali wari nsoma mbike wa Hayarimana, nawe yahawe umwanya mu nama y’ubuyobozi y’ikigega agaciro. Ibi wenda umuntu udasobanukiwe akaba yakumva ari ibintu bisanzwe ariko ushyize ku munzani umubano wa Perezida Habyarimana na Ministre Ngarukiyintwali, ugashyira ku munzani uruhare FPR Inkotanyi yagize mu kwica no kwanduza isura ya Perezida Habyarimana kugeza kuri uyu munota, wakumva igisobanuro cya wa mugani uvuga ngo: Umwana w’umupfu yiteye inkanda y’inka yicaga nyina!
Ni muri iyo nkundura rero Alphonse Marie ukomoka kuri Alfred Ntibitegera wahoze ari Substitut nawe yamanutse mu Rwanda rwa FPR kwamamaza Kagame yizeye ko azabona ishimwe mu gifu akaba ahakuye urupfu rutunguranye, rubabaje rusigiye abe agahinda gusa.
Alphonse Marie ageze i Kigali ikizere cyabyaye amasinde! Ese yaba koko yari maneko wa FPR?
Amakuru dukura mu nshuti ze za hafi mu Rwanda na hano mu Bubiligi, yemeza ko Alphose Marie akigera i Kigali atabonye ibyo yari yizeye guhabwa. Uretse kunywa biere no kujya mu maraha mu mahoteli hirya no hino mu Rwanda, Alphonse nta kintu gifatika yakuye muri FPR. Abantu benshi bakaba barakundaga kumubona asangira n’abamaneko bakomeye ba FPR, abo muri Diaspora bemeye kujya muri iyo gahunda yo kwambika icyera FPR no gusebya ubutegetsi bwayibanjirije, ndetse n’abo mu nzego z’umutekano.
Ikindi cyagiye kigaragara ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bimwe na bimwe Alphonse yakuye muri FPR, ni amafoto yagiye yifotozanya na bamwe mu bikomerezwa bya FPR cyane cyane akaba yaragaragaye mu Bireau bya General James Kabarebe inshuro zirenze imwe.
Aha umuntu akaba atabura kwibaza icyo yabaga agiye kumarayo kuko nk’uko twabibwiye b’abari i Kigali ntabwo ari buri wese ushobora kwinjira mu Bureau bya Kabarebe kandi agasohokamo bamaze kwifotozanya. Uretse General Kabarebe, Alphonse Marie yagaragaraga mu mafoto ari kumwe n’ibindi bikomerezwa byo muri FPR umuntu akaba atabura gutebya avuga ko amafoto nabo banyabubasha b’ingoma ya Kagame ari cyo Alphonse Marie yakuyemo gusa bikanarangira abuze ubuzima.
Ese mama Alphonse yaba yarahabwaga ubutumwa bwo kuneka na FPR? Ibi nabyo iperereza twakoze rikaba ritaratugejeje ku makuru y’impamo ariko umuntu wese umenyereye imikorere ya FPR akaba atabura kugira amakenga kuko FPR ni agatsiko gato ahubwo gakoresha abantu nka ba Alphonse kugira ngo kagere ku bo gashaka kagamije kubinjiza muri syteme yako cyangwa se kagamije kubagirira nabi iyo biri mu nyungu zako. Dukurikije rero uko Alphonse yabagaho kuva yasubira mu Rwanda tukaba tutabura kuvuga ko kuri FPR yari nka ka gakoresho abafaransa bahaye izina rya “marionette”.
Alphonse Marie mu rupfu rwa Rwasibo Bernard. Ese Alphonse Marie ari mu babigizemo urahare cyangwa yarakoreshejwe ?
Mu kiganiro cyahise kuri RTV-Inkingi mu minsi ishize gifite umutwe ugira uti: JB Rwasibo ni umwe mu bashinze Republika|Uko Yabayeho|Guta umurongo|Ubuhamya bw’Abakobwa be, mu buhamya abakobwa ba Rwasibo batanze bakaba baragarutse ku rupfu rwababaje abantu cyane rwa musaza wabo Bwana Bernard Rwasibo witabye Imana mu buryo bw’amayobera i Kigali muri 2017. Muribuka ko abo bakobwa ba Rwasibo badutangarije ko musaza wabo yahamagawe na bagenzi be bamuhatiriza kuva aho yari acumbitse ngo akaza bagasangira ikirahuri. Muribuka ko batubwiye ko yabanje kwangira ariko kubera kumuhatiriza birangira aje asangira n’abo bagenzi be, ariko ngo akaza kumva atameze neza akajya mu modoka ngo atahe yarenga metero nkeya bakabona yikubise hasi arapfuye.
Nk’uko bigaragara ku ifoto ya nyuma ya Bernard Rwasibo yifotoje n’abo “bagenzi be” umwe muri bari muri iyo groupe ni Alphonse Marie Hagengimana.
Biragoye kwemeza uruhare Alphonse Marie yaba yaragize mu guhamagara Bernard Rwasibo kuza kunywa Biere bikarangira ahaguye. Biragoye kandi kumenya niba Alphonse Marie hari icyo yaba yari azi, cyangwa yaramenye kitatangajwe ku rupfu rwa Bernard Rwasibo. Ariko icyo twakwemeza ni kimwe: ni uko muri FPR harimo urupfu. Kuva muri 1990 kugeza ubu, gupfa imfu zidasobanutse ni ibintu bimaze kuba umuco wabaye akarande k’ingoma ya FPR. Ibyo tutabona ni ibihishwe, ariko ibigaragara byo turabibona ni imfu zidasobanutse ntizigire na enquete.
Ikintu cyonyine cyatuma abantu bamenya ukuri dukeka ni uko rwaba urupfu rwa nyakwigendera Bernard Rwasibo, rwaba urupfu rwa nyakwigendera Alphonse Hagengimana, nuko hakorwa enquete idafite uruhande ibogamiyeho ikubiyemo enquete criminelle ndetse na bimwe bita autopsie byose bikozwe n’inzego zigenga. Ibi byatuma ukuri kumenyakana. Nyamara kubera guhisha ukuri ibi FPR ntibikozwa muri izo affaires zose. Ubu umuryango wa Alphonse Hagengimana ukaba nta kindi wakora uretse kurira no kumuherekeza gusa. Ninako byagenze kuri Kizito Mihigo nk’uko mwabikurikiranye. Ikibabaje kuri Alphonse Hagengimana nuko mbere yo kumanuka i Kigali, imiburo y’ibyo byose yayihawe ariko akanga kumva none akaba ahasize ubuzima. Ese uru rupfu rwe hari isomo rusigiye abameze nkawe?
Urupfu rwa Alphonse Marie: Amayobera y’ingoma mpotozi ya FPR arakomeje.
Amakuru twashoboye gukura mu nshuti ze za hafi haba mu gihugu cy’ububiligi cyangwa mu Rwanda ni uko Alphonse Marie uko iminsi yagiye yisunika yagiye abona ko ibyo yabwiwe kuri FPR akanga kubyumva byari ukuri. Uretse ko umuntu atahakana ko atari abizi ahubwo yabyirengagije nkana kubera gushaka indonke.
Ikintu cya mbere cyagoye Alphonse Marie ni uko FPR itamuhaye umwanya yari yizeye atega indege agenda ayisingiza. Ikindi cya kabiri ni uko kuba mu Rwanda byamuhumuye amaso akibonera akarengane abanyarwanda babamo buri munsi ndetse hari n’abatubwiye ko mbere y’urupfu rwe Alphonse nawe ubwo bukene bwari butangiye kumugeraho kubera ko agafaranga kari kamaze kumushirana, nta kazi kazwi afite, ndetse n’iyo FPR yizeye imureba nk’uko isanzwe ireba abo itagikeneye cyane nk’umutaka nyumva y’imvura, cyangwa shikreti nyuma yo kunyunyuzwa.
Hari umwe mu bo twaganiriye watwibwiriye ko Alphonse Marie yari yaratangiye kubihirwa ku buryo yari atangiye kujya akritika ubutegetsi bwa FPR mu ibanga.
Yashatse kugaruka mu Bubiligi biranga!
Alphonse Marie rero ngo yashatse kugaruka mu gihugu cy’Ububiligi ariko biranga. Muti byagenze bite? Alphonse Marie twashoboye kumenya ko nta bwenegihugu bw’ububiligi yari afite mbere yo kujya i Kigali. Icyangombwa yari afite kimwemerera kuba mu Bubiligi kikaba cyaramwemereraga kuba yasohoka ku Butaka bw’Ububiligi ariko ntarenze igihe runaka ari hanze yabwo. Alphonse ageze i Kigali yariraye, aryoherwa n’iraha, yizera FPR, birangira arengeje igihe, maze agerageje kugaruka ababiligi bamubera ibamba.
Abuze amahitamo, yemeye gutura mu Rwanda ategereza ko FPR wenda yazamwibuka araheba. Guhora yifotozanya n’abakomeye, asangira inzoga na ba maneko ntacyo byamumariye. Ahubwo ikizere yagiriye FPR cyamubyariye amazi nk’ibisusa.
Urupfu rwa Alphonse Marie ruhishe byinshi
Itariki ntarengwa rero yabaye umunsi wa Assomption ku itariki ya 15 Kanama 2021. Kuri iyo tariki nk’uko tubikura mu nshuti ze za hafi ngo Alphonse Marie yabyutse ari muzima nta n’igicurane ataka. Ndetse ngo yabyutse yifuriza abantu umunsi mwiza wa Assomption ku mbuga nkoranyambaga dore ko biri mu byamurangaga kumenya kuganira no gusabana.
Mu masaha y’igicamunsi rero nibwo inkuru zatangiye gucicikana ngo Alphonse Marie yagize ikibazo cy’uburwayi butunguranye akaba ari muri Urgences z’ibitaro bikuru bya Kigali CHUK. Ntibyatinze Alphonse Marie aba agiye muri Coma.
Abagize umuryango bafatanyije n’inshuti ngo bihutiye kureba ko yagezwa byihutirwa mu bitaro byitiriwe umwami Faycal ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho. ariko biranga ubushobozi burabura, na ya FPR yagiye asingiza ntiyamwishingira, ngo biza kurangira ajyanywe mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.
Hari umuntu utaramenyekanye watanze ubuhamya muri audio ko yiboneye Alphonse Marie ari muri CHUK avirirana amaraso ariho arwana n’umutima ubona hari icyo ashaka kuvuga ariko bikanga umutima uramwangira birangira agiye muri Coma.
Ageze i Kanombe rero nta cyo byatanze, mu gihe abaganga bari bakireba icyo bakora nibwo ku wa kabiri tariki ya 17 Kanama 2021, Alphonse Marie Hagengimana alias Kenyenge waburaga ukwezi ngo yuzuze imyaka 49 kuri iyi si, yahise yitaba Imana.
Ibintu byabaye nyuma y’urupfu rwa Alphonse Marie biteye kwibaza byinshi. Akimara gupfa Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku butumwa yanyujije kuri twitter yemeje (mbere y’uko byemezwa na muganga) ko ngo uwo yise “umuvandimwe we” Alphonse Marie yitabye Imana azize indwara yo guturika udutsi two mu bwonko bakunze kwita Stroke.
Bukeye ku itariki ya 18 Kanama, igihe umuryango n’inshuti bari mu gahinda no gutungurwa n’urupfu rwa Alphonse Marie, hatangiwe gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga za audios ziteye isoni zemeza ko ngo Alphonse Marie yaba yaragiye kurya iraha na ba bakobwa bicuruza maze ngo akanywa ya miti yongerera ubushake abagabo yitwa Viagra ngo akayivanga na Whisky maze ubwonko bugaturika!
Kubera ko abantu bamaze kurambirwa ibinyoma bya FPR, aya ama audios yahise avuguruzwa n’abantu biboneye Alphonse ari muri CHUK cyane cyane audio nayo yacicikanye y’umuntu bigaragara ko ari mu Rwanda yemeza ko ibyo byavugwaga muri izo audios zisebanya bitari ukuri na gato.
Nyuma kandi kuri uwo munsi hatangiwe gukwirakwizwa ifoto ya Alphonse Marie agaragara avirirana amaraso ku buryo abenshi mu bayibonye, bakaniyumvira izo audios zakwirakwije akimara gupfa bahise bibuka ibyavuzwe Kizito akimara gupfa ko ngo yiyahuje amashuka yararagamo, maze umunyamakuru Cyuma Hassani akaza gutangaza ibimenyetso by’ibikomere umurambo wa Kizito wari ufite abantu bakumirwa.
Alphonse Marie Hagengimana rero wanze kumva umuhanano aba arapfuye agenda asize imfubyi, yaranze kumva imiburo y’abamubuzaga kwigemurira ingoma yica ya FPR.
Mu bantu twashoboye kuganiriza i Kigali bari bazi Alphonse Marie batifuje ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo, bemeza ko Alphonse yagendaga mu bikundi n’ubundi byari kuzamukoraho. Alphonse uretse kwikundira kurimba, gusahinda, abamumenye bemeza ko nta bundi bugoma agira.
- Ese mama yaba yarahawe Misiyo akayinanirwa agahitanwa?
- Ese yaba yarumvise amabanga amucisha umutwe?
- Ese ryaba ryaramucitse akidoga abo bicanyi bikikanga ko azabavamo bakamubanza icumu?
Dukurikije ibyo twabwiwe n’inshuti ze za hafi dusanga ibi bibazo byose byasubizwa no kumenya ibi bikurikira :
- Kumenya abantu bari kumwe na Alphonse ku munsi wa Assomption.
- Kumenya ibyavugiwe kuri telephone ye uwo munsi wose
- Gukora autopsie ikozwe n’umuganga wigenga mu bitaro byigenga bidafite aho bihuriye na FPR
- Gukora enquete ku rupfu rwe ikozwe n’inzobere mu gukora enquete criminelle yigenga idafite aho ihuriye na FPR.
Reka tubagezeho amwe mu magambo yanditswe ku rukuta rwe rwa Facebook n’uwitwa Emmanuel Nzabakirana Mwiseneza asezera kuri munywanyi we Alphonse Marie. Emmanuel yagize ati:
Ubu butumwa bwa Emmanuel Nzabakirana Mwiseneza ni bumwe mu butumwa bwinshi bwatangajwe n’abantu batandukanye haba muri diaspora cyangwa mu Rwanda, haba abashyigiye FPR cyangwa abayirwanya ndetse n’abadashishikajwe na politiki bose muri rusange bigaragara ko babajwe n’urupfu rwa Alphonse Marie. N’ubwo yanze kumva umuhanano, ariko Alphonse Marie abantu bose mu bice bitandukanye bagarutse ku kintu cy’uko Alphonse yari azi gusahinda, gusabana, kurimba, ariko cyane cyane kutita ku bintu aribyo Emmanuel yise kuba “naif”. Ibi rero bikaba ari byo abantu benshi bakurikira FPR bazira kubera ko FPR ni agatsiko criminelle kegereye Paul Kagame kagamije gukora byose ngo kagume ku butegetsi. Ubuzima bw’aba bagakurikira buhumyi bukaba ntacyo buvuze na gato mu gihe nako ubwako kikora mu nda kagahitana abo mu ngoma imbere.
Ni somo ki urupfu rw’amarabira rwa Alphonse Marie Hagengimana rusigiye abiyemeje gushyigikira buhumyi FPR-Inkotanyi ya Paul Kagame
Umuntu arebye uko bimeze ubu, yasubiza iki kibazo mu ijambo rimwe ati: NTARYO. Nta somo rwose impumyi zishobora kubona. Cyangwa se rizibona bigoranye. Ngira ngo muribuka igisubizo Evode Uwizeyimana yasubije uwari umuburiye maze akamusubizanya ibitutsi umuntu atasubiramo ngo inkotanyi nizinyica ntuzandirire.
Ibi rero bya Evode akaba atariko twe tubyumva kuko n’ubwo umuntu nka Alphonse Marie yanze kumva akaba yumviye ijeri ahasize agatwe, twe nk’abantu bafite umutima turamuririra. Kandi tukibaza niba wenda urupfu hari abo rwasigira isomo. Gusa biragoye.
Ni kenshi abantu baburiwe. Bizimungu, Kanyarengwe, Kajeguhakwa, Sendashonga, Kabera Assiel, Mazimpaka Patrick, Kayitare witwaga Intare batinya, Fred Rwigema, Bayingana Bunyenyezi, Adam Waswa, Patrick Karegeya, Assinapol Rwigara, bamaze gupfa, gucecekeshwa, gukeneshwa n’akaboko kamwe. Ese abo banyarwanda baburirwa bakanga kumva tuzabite ba Bazumva ryari?
Alphonse Marie Hagengimana Imana imuhe iruhuko ridashira.
Jean-Michel Manirafasha