• Intangiriro
Amakuru ki ?
Amakuru
  • Intangiriro
  • Amakuru
  • Amateka
  • Hirya no Hino
  • Umuco
  • Inganzo y’abasizi
Browse: Home / Umukiza

Umukiza

By Evariste Nsabimana on 21 décembre 2020

Photo de cottonbro provenant de Pexels

Photo de cottonbro provenant de Pexels

 

Umukiza uvutse aje kuruvura

Umuvumo rwavumwe rukivuka

Arawukura ukuke ukuke amenyo

Maze mu bihanga ahangemo ihwa

Ngo lihandure amahano yose ahamera

Ahite ahumana arware ubuhumyi

Ubudahunyeza ukundi i Rwanda ;

 

Tuzarutaha umwaka utaha dutaraka

Dutambuka turi abantu bo kwa Muntu

Impande zose tuvuza impundu izi z’Impakanizi

Ndetse n’impanda zikoroma impinga zose

Nibwo Ubumuntu buzatamba buvuna sambwe

Burimo ubuntu Abenegihugu bahumeka

Bakenyeye Ihumure biteye Amahindura

 

Twambaze Imana igaruke iwayo isange abayo

Ize kuhatura ireme Agahuza ko kuduhuza

Ihatekanye itikure icyago n’Ikibi cyose

Bizarengane no kurengana n’ilirenze

Ihamye Umulindi ko ari Imana n’uko Imane

Ikazamanira Abanyagihugu cyahumutse Ubuziraherezo

Ibaha Ubumana ibaha Ubumanzi ibagira abantu bo kwa Muntu

 

Evariste Nsabimana

Posted in Ahabanza, Amakuru, Umuco | Tagged Evariste Nsabimana, Rwanda, umukiza

Evariste Nsabimana

« Previous Next »

Reba andi makuru hano

  • Igitondo
    • Igihe
      • Le prophète
        • Umuseke
          • Izuba
            • Umuvugizi
              • Karabaye
                • Nyarwanda
                  • Rwandagateway
                    • Karahanyuze
                      • Masabo
                        • Byumvuhore
                          • Muyango
                            • Jkanya
                              • Rwandinfo
                                • Amakuruyurwanda
                                • Imvaho nshya

Amavidewo

Ruvunabagabo Rusesabagina

Copyright © 2023 Amakuru ki ?.

Gestion du projet de mise en place du site web par TARGSERV.