Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Madamu Soraya Hakuziyaremye yasabye abakozi ba leta kujya bambara ibikorerwa mu Rwanda. Yabitangaje tariki ya 25 Ukwakira 2018 mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda. Asaba ko iyi myambaro yazajya yambarwa ku wa Gatanu wa nyuma wa buri kwezi.
Ndetse mu binyamakuru bimwe, babona icyo cyifuzo ari itegeko. Muri hose.rw, handitse ngo : « Abakozi ba leta bategetswe kwambara imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ».
Urebye neza koko, si icyifuzo ahubwo ni itegeko kuko yavuze n’umunsi bagomba kwambara iyo mwambaro.
Ibyo ari byose, ariya magambo aracuramye ntiyagombye kuvugwa n’impuguke yaminuje mu by’ubucuruzi. Twibutse ko Soraya yize mw’ ishuri rizwi cyane ry’ubucuruzi rya Solvay mu Bubiligi no mu rindi rya Thunderbird muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yabaye umukozi mukuru muri za Banki nka ING i Londres mu Bwongereza, muri BNP Paribas i Paris no muri Bank of New York i Bruxelles mu Bubiligi.
Ariya magambo rero ni ayo bamuvugisha kuko nkuko tubivuze haruguru, akurikije ubwenge yize ntiyayavuga. Ariko nyine, ni ukwibuka ko FPR-Inkotanyi ntacyo ikora itareba inyungu zayo. Mwibuke ko leta y’u Rwanda yaciye Caguwa kubera ko nyine ya masosiyete ya FPR afite inganda ngo zikora imyenda, ariko ikaba yarabuze isoko kubera guhenda ndetse no kuba itanoze, nta muderi ifite. Mbese ni imyenda ikojonjoye.
Biriya bintu murumva ko birimo itekinika rihanitse.
Ministri Soraya Hakuziyaremye rero nawe atangiye kuvugishwa nkuko ba Evode Uwizeyimana, ba Bamporiki, n’abandi bavugishwa.
None se nawe uyu mwanya ubwenge bwe abushyize mu gifu ? Ariko kuko ari muri rwa rubyiruko rwabaye intore kuva hambere, azi Inkotanyi uko zikora, niba hari uwabimwongoreye kandi amukuriye mw’ishyaka, ntiyari kuvuga ibitandukanye.
Soraya Hakuziyaremye amenye ko itabi ry’i Bugoyi ari kaburabuza.
Jean-Michel Manirafasha