Ubwo aherutse gucunaguza urubyiruko rw’intore ziswe imbaturabukungu zarimo zitorezwa i Nyagatare du 17-23/06/2018; uyu mu Ministri James Kabarebe yihanangirije urwo rubyiruko ko rugomba kureka kujya mu bihugu by’ibituranyi guhunahunayo cyane cyane muli Ouganda kuko mu Rwanda ntakihabuze ko umutekano n’iterambere ari ntamakemwa aliko akaba yarirengagije ko abanyarwanda tuziko nawe yigeze guhunahuna ubwo yari akiri impunzi muli icyo gihugu aho mu gihe babaga bitegura kugaba ibitero ku Rwanda mbere y’intambara Kabarebe n’agatsiko babaga bafatanije bakunze kujya biyorosa ijoro bakinjira ku butaka bw’u Rwanda cyane cyane ahitwa Nyagatare mu Mutara bagashimuta amatungo y’abaturage bagasubira hakurya muli Ouganda, si rimwe si kabili ku buryo ingabo za Habyarimana zahoraga zibirukankana bwacya nazo zigatangaza ko ari abajura bari baje kwiba amatungo kubera politiki ya Habyarimana yo gutinya kuvuga ko ari amabandi aturutse kuwo yitaga inshuti ye Museveni.
Banyarwanda rero koko »utabusya abwita ubumera » bivuga ngo ushize impumu yiyibagiza amagorwa azahutsemo ahubwo agatsikamiza agahato abo bahoze bayasangiye n’abo asanze, nguko uko Ministri Kabarebe abayeho, araburira abaturage bajya kwishakishiriza iyo bweze ko ashobora kubafatira ibyemezo ! none se ko ari ba Ngirente babigenze bate ? aragenda abiba mu rubyiruko ingengabitekerezo y’urwango aruteranya n’abaturage bagenzi babo b’ibihugu duturanye birimo u Burundi, DRC, na Ouganda avuga ko bitifuriza abanyarwanda amahoro kubera icyo yita ishyari ry’iterambere n’umutekano u Rwanda rufite! aliko se agatsiko kayoboye u Rwanda kazagirana ibibazo n’ibihugu by’ibituranyi byitirirwe abaturage basanzwe bahahirana, basangira byose ! ntibyumvikana !
Gén. Kabarebe yakomeje abwira urwo rubyiruko kudasubira muli Ouganda ngo kuko babakubita, bakabafunga, bakanabacunaguza aliko ntibumve ! ati ubu amabassade yacu i Kampala nta kandi kazi igikora uretse kwirirwa ishakisha abanyarwanda bafashwe, bakubiswe, bafunzwe, bishwe…… ati mujya guhunahuna Ouganda mushakayo iki ? ko twavuyeyo tukaba twarabonye igihugu cyacu ! ngayo !
Banyarwanda, kuki Gén. Kabarebe adakomoza ku banyarwanda yohereza muli Ouganda mu rwego rw’ubutasi no gukorerayo ubugizi bwa nabi ko bashobora kuba aribo bafatwa n’inzego z’iperereza noneho mu gusisibiranya amayira Kabarebe akavuga ko ari abaturage b’inzirakarengane ? rubyiruko rero nimukanguke ntimukajijishwe n’inkozi z’ibibi mubona! Kabarebe se ayobewe uko agenzereza intasi iyo ifatiwe ku butaka bw’u Rwanda ? ‘ akebo rero kajya iwamugarura’. Muramenye ntakabashyire mu gatebo kamwe n’abo yohereza muli ubwo bugizi bwa nabi ! Muraburiwe .
Ikindi Banyarwanda rero nsanga Ministri Kabarebe yagombye kujya abanza kwiga ku mvugo akoresha kuko intore z’imbaturabukungu zihunahuna keretse ari imbwa kuko arizo tuziho guhunahuna bityo zikaba zitashobora no kubaka igihugu.
Byanditswe ku wa 26/06/2018, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.