Kubera kwikanga baringa u Rwanda rwatangiye ibiganiro n’igihugu cy’uburusiya mu nzira yo gusaba icyo gihugu kuba cyarugurisha intwaro zarufasha kurinda ikirere cyarwo. Ibyo bikaba bije bikulikira ibyemezo by’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ubwo iherutse kwemeza umushinga w’itegeko riha uburenganzira abanyagihugu bwo kujya batunga imbunda mu gihe babisabye no kwemerera uwazicuruza ku butaka bw’u Rwanda aramutse yujuje ibyangombwa byose bisabwa n’inzego zibifitiye ububasha. Irindi tegeko naryo riheruka ryashyizweho umukono rikaba ari iryemezaga gushora akayabo ka Miliyari 5 y’amanyarwanda mu kugura cameras 124 (CCTV) zo gukaza umutekano ahantu hateranira abantu benshi mu mugi wa Kigali, wa mutekano baririmba 100% se urihe ?
Ni muli urwo rwego ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda kuri iki cyumweru , Ministri w’ububanyi n’amahanga w’uburusiya Bwana SERGEI Lavlov nawe yagize ati : uretse ubufatanye bw’ikoranabuhanga rya gisirikare dufitanye n’u Rwanda, za Hélicoptères , ibimodoka n’intwaro ntoya byaguzwe mu gihugu cyanjye ubu turi mu biganiro mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo twabagurisha intwaro zo kurinda ikirere (AIR DEFENSE SYSTEMS ) , akaba ngo ari uburyo bugezweho bw’intwaro zo kwifashisha za missiles mu gukingira igihugu.
Ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda , Mme Louise MUSHIKIWABO we akaba atangaza ko u Rwanda rwiteguye gufatanya n’uburusiya mu bikorwa byose byo kugarura amahoro n’umutekano muli Afrika aho anemeza ko u Rwanda rushobora kuzaba umuyoboro uzahuza Uburusiya n’ibihugu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC).
Banyarwanda muriyumvira se ! aho babampatsibihugu b’abanyamerika n’abongereza ntibaba batangiye kutuvanaho amaboko tukaba dutangiye gutarataza tugana mu Burusiya, mu Bufaransa twahekuye n’ahandi…. hirya no hino, twabuze icyo dufata nicyo tureka ?
Aho ntibyaba ari icyoba duterwa no kuba muri iyi minsi ishize harabayeho amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare uburusiya bwashimangiranye n’igihugu kigituranyi cya republika iharanira demokrasi ya Congo ndetse n’u BURUNDI kandi ibyo bihugu bidacana uwaka na Kagame ?
Aho ntibyaba ari uko Kagame nk’umukozi waba mpatsibihugu b’abanyamerika abona ko ubufatanye bw’uburusiya mu bya gisirikare n’ibihugu bimukikije byaba bimuteye impungenge mu gihe umubano hagati ya amerika n’uburusiya harangwa urunturuntu muli iki gihe ?
Ese u Rwanda niruramuka rutanze akayabo rugura ibyo bitwaro ugereranije agaciro kazaba kangana na budget y’igihugu y’umwaka wose, ruzashobora maintenance yabyo mu gihe ruhangayikishijwe n’induru zirimo kuvugiriza mu nteko ishinga amategeko no mu bagenzuzi bakuru b’imari ya Leta ku barigisa imari y’igihugu hiyongereyeho n’abaryi ba ruswa yayogoje igihugu aliko Leta ya FPR ikaba yarananiwe kubashyikiriza ubutabera kubera kubakingira ikibaba ? Ibyo byose n’ibindi bibazo byugarije igihugu ntarondoye ni ukubitega amaso ! gusa nk’uburusiya igihugu kiza kumwanya wa gatatu nyuma y’ubufaransa na U.S mu kugurisha intwaro nyinshi ku isi ntacyo bigitwaye buramutse buriye no ku gafaranga ka nyakujya nk’u Rwanda ! birababaje !
Byanditswe ku wa 10/06/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.