Rwanda : iyo ibiza bimaze gusiga ingogo niho prezida Kagame na gouvernement bibuka abaturage bya nyirarureshywa

ibizaUyu mugabo Pahulo Kagame ukomeje kwibera mu Kirere no kwigaragaza mu ma film atangwaho akayabo gaturutse mu mitsi ya Rubanda rutagira kirengera amenya ko Ibiza bihari ari uko byamaze abanyarwanda ari nabwo yumva ko agomba kubabeshya bya nyirarureshywa yihanganisha imiryango yabuze ababo ko hagiye gushyirwaho ingamba zo gufasha abibasiwe n’ibyo biza mu gihe kirambye. Byahe se birakajya! (ubundi se yakoraga iki mu myaka 24 yose ishize ? ).

Ministère ifite Ibiza mu nshingano zayo ivuga ko amatohoza yashoboye gukora kuva mukwa mbere kugeza kuri 30/04/2018 hapfuye abantu 189 bishwe n’ibiza biturutse ku myuzure, inkangu n’amazu byabaguye hejuru, abakomeretse bakaba 275, inzu zasenyutse burundu 1201 naho izangiritse 4130 , hakaba n’amatungo yose hamwe 705 yapfuye.

Ku byerekeranye n’imyaka mu mirima by’umwihariko hamaze kwangirika ibirenga hegitari ibihumbi 4000Ha wabiha agaciro bikangana na hafi Miliyari 4Frw zirenga. Ministère y’ubuhinzi n’ubworozi ikaba itangaza ko hari ikigega k’ingoboka isigaranye ku baturage bagizweho nizo ngaruka kirimo Toni ibihumbi 7 z’ibigori na Toni ibihumbi 4 z’ibishyimbo gusa kandi ko kwongera guhinga ari mu mpeshyi harebwa ku bijumba cyangwa imboga.
Ibindi byibasiwe ni ibiraro 33 by’imihanda byatengutse nkaho wasangaga imihanda imwe n’imwe itakiri nyabagendwa ifunze kubera imyuzure urugero nk’umuhanda hafi y’ikiraro cy’Uruzi rwa Nyabarongo ugana i Runda aho abaturage cyangwa imodoka ntoya bamara nk’iminsi ine badashobora kucyambuka bava cyangwa bagana mu mujyi wa Kigali kandi mu byukuri icyo kiraro hashize imyaka igera kuri itatu Gouvernement ibinyujije kuri Ministère yayo y’ibikorwa-remezo hakozwe inyigo y’ukuntu cyazamurwa hejuru ku buryo amazi ataba menshi ngo akirenge.

ibiza2Mu gushaka umuti w’ibiza rero, Ministri Kaboneka Francis w’ubutegetsi bw’igihugu we avuga ko Leta igiye gukoresha ingufu mu kwimura abaturage batuye mu manegeka !

Banyarwanda , uyu mu Ministri arirengagizako hashize igihe kirekire hakozwe urutonde rw’abaturage ku rwego rw’imidugudu Leta yagombaga kwimura mu manegeka aliko ko kugeza ubu bamwe kuri urwo rutonde babuze aho icyo gikorwa cyahereye ! dore ko haje kwinjirwamo n’ikimenyane bamwe muri bo bagahanagurwa ku rutonde bivugwa ko ari abahutu bagomba kwirwariza kandi basabwa kuhava ! nguko !

Ministri Kaboneka akomeza avuga ko abanyarwanda bagomba kumvira inama zo kwimuka bahabwa n’abayobozi aho gutegereza kuzahavanwa n’ibiza!

Ministri ushinzwe Ibiza no gucyura impunzi Mme De Bonheur Jeanne d’Arc, umwe mu bafatanyamahano na Police y’igihugu mu kurasa impunzi z’abanyekongo mu nkambi ya Kiziba nazo zugarijwe n’inzara aho kuzirengera avuga ko Leta idashinzwe guhangana n’ibiza yonyine ati buri muturage wese agomba kugira uruhare mu guhangana nabyo!

Ministri Marie Solange Kayisire ushinzwe imirimo y’inama y’abaministres we araburira abanyarwanda ko imvura itarahita naho Ministre Dr. Biruta Vincent w’amashyamba n’ibidukikije ati bitewe nuko imvura ikigwa abanyarwanda bajye bakulikirana amakuru atangwa n’ibiro by’iteganyagihe ry’ikirere !

Banyarwanda bavandimwe uretse ko umuntu avuga ibigoramye umuhoro ukarakara murabona aya mangambure y’aba bayobozi hari icyo yafasha abaturage muli ibi biza ? dore ko nta na ONG z’abagiraneza nka CRS zikibarizwa mu gihugu cyacu ngo zibe zagoboka ba nyagupfa nkuko byari bimenyerewe! ndahamya rero ko nta gisubizo kirambye mbona kuko nta ntumbero Leta y’agatsiko ifite mu bigomba gukemurwa.

Byanditswe ku wa 07/05/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.