Nkuko bisanzwe bizwi ko mu Rwanda umuntu utabyumva kimwe na FPR agomba kunyagwa ibye ku ngufu, noneho ni agahomamunwa.
Mu ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Rwimbogo, mu tugari twa Nyamatete na Rwikiniro.abaturage bararira ayo kwarika, kuko banyanzwe amasambu n’amazu byabo ku ngufu bitwaje ngo baguze mu mafamu (farm) ahantu hagenewe ubworozi.
Abo baturage baguze n’umugabo witwa NDIRIMA James na SESONGA (ntitwabashije kumenya irindi zina) abenshi muri abo baturage bamazemo imyaka irenga 10, none ubu FPR irimo kubirukana ngo nibave mu mafamu (farm) y’aborozi kandi banyiraho aribo bahabagurishije.
Ikibazo ni iki: ese abahabagurishije nibo bazahasubirana cyangwa ni abandi bazahaha? Nkuko bisanzwe bizwi aya ni amwe mu manyanga FPR ikoresha iyo ishaka kunyaga umuntu. Ibintu nkibi bikunda kuba mu turere twa Gatsibo na Nyagatare, ndetse mu myaka ishize i Nyagatare bimuye imiryango 110 yose irangara, ariko ikibabaje aho babimuye bavuga ko ari mu mafamu y’inka, bari bafitemo intoki n’amazu n’indi mirima byose na nubu birimo ahubwo babikoze neza cyane. Mu by’ukuri rero ni ubujura gusa buba bugamijwe nta kindi.
Aba baturage b’i Gatsibo rero baratabaza nubwo badafite uwo batakira kuko uwo batakira ariwe ubarenganya. Barashaka kubasubiza udufaranga tw’intica ntikize ariko abo baturage barayanze, ubu inzego zibanze na polisi zirimo kubatera ubwoba ngo bazabafunga nibindi.
Kuko nk’umuntu wahaguze mu myaka 10 ishize hegitari yayiguraga amafaranga atarenze 800.000 RF none ubu hegitari iragura 3.000.000 RF y’u Rwanda, ubwo rero umuntu arareba icyo ari bumaze 800.000 RF kikamuyobera.
Ngayo nguko.
J-Jules Rugero
Gatsibo-Rwanda