Archives mensuelles : décembre 2018

Rwanda : muri ibi bihe abayobozi b’u Rwanda nta mahitamo bafite barimo kuvugishwa amangambure

Jeanette Kagame na Olivier Nduhungirehe

Jeanette Kagame na Olivier Nduhungirehe

Ni  muli  iki  gihe  abayobozi  b’igihugu  cyacu  amagambo  yababanye  menshi  kuruta  kuvugisha  ukuri  cyangwa  kugaragaza  ibikorwa. Bacitse  ururondogoro  rudafite  aho  rushingiye  mu  gukemura  ibibazo  byugarije  abanyarwanda  bityo  umuntu  akaba  yibaza  ahejo  hazaza  h’igihugu  cyacu.

Nawe  se  ku  isonga  Pahulo  Kagame  ati  abashakira  u  Rwanda  ibibi  nibasubize  amerwe  mu  isaho   kuko  batazapfa  barubonye!  bazarukura  he? ( yaba  abwirwa  niki  se  ko  barushakira  ibibi ? inyungu  baba  babifitemo  se  yaba  ari  iyihe ? )  ati  ibyo  mwumva  hirya  no  hino  bizarangirira  mu  bitekerezo  gusa  kuko  badateze  kudutsinda !  akomeza  agira  ati  :  » Ngabo  zanjye  mugomba  ubumenyi  buhagije  bwo  guhashya  umwanzi  cyane  cyane  mudapfushije  ubusa  amasasu  makeya  mwahawe  ahubwo  mukagambirira  gusambura  no  gufata  bunyago  ibikoresho  by’umwanzi  kugira ngo  abe  aribyo  mukoresha  kuko  nta  mategeko  mpuzamahanga  y’intambara  abihanira  ati  nibwo  kuba  ingabo  yuzuye !  ati nibaramuka  baguhaye  amasasu  10  yose  akagushirana  ni  wowe  uzaba  usigaje  gupfa ! »  nguko !  ibyo  hari  mu  isoza  ry’imyitozo  y’ingabo    yo  guhangana  n’umwanzi  mu  kiswe  Exercise  Hard  Punch  III  FTX  2018  yari  imaze  amezi  atatu  mu  kigo  cya  gisirikare  i  Gabiro.  Aliko  tubibutse  ko  akagabo  gahimba  akandi  kataraza !

Undi  nawe   Bwana  Nduhungirehe  dore  ko  bavuga  ko  wa  mugani  izina  ariryo  muntu,    umunyamabanga  wa  Leta  muli  Minaffet  ushinzwe  ububanyi  n’amahanga  na  Africa  y’uburasirazuba  asobanura  kubimaze  iminsi  bimuvugwaho  ko  ntacyo  ashoboye,  ko  atazi  uwo  akorera  neza ,  ko  ari  ayanda  nka  ba bahutu  bandi  bayobotse  ingoma  ya  FPR  bibeshya  ngo  baracinya  inkoro  kandi  ejo  izabajugunya  muli  Rweru;  kuri  twitter  ye  akaba  yasubije  ko  adatewe  ipfunwe  nibyo  bamuvugaho  kuko  ngo  ibyo  avuga  ari  position  ya  gouvernement  ahagaraliye  akomeza  avuga  ko  uwumva  ko  ari  ibitutsi  atamubuza  kubifata  uko  abishaka  ati  « u  Rwanda  ntiruteze  kuzagirana  imishyikirano  na  Général  Kayumba  Nyamwasa  n’abandi  babanyabyaha  nkawe  bose ».  Nguko !

Bwana  Major  Sezibera  akaba  na  Ministri  w’ububanyi  n’amahanga  nawe  ati  u  Rwanda  ntirwishimiye  itumizwa  rya  hato  na  hato  rya  Ambassadeur  wacu  muli  South  Africa  mu gutanga  ibisobanuro  bijyanye  n’ibitutsi  bya  Nduhungirehe  yaba  anyuza  kuri  twitter. Ni    nyuma  yuko  ikinyamakuru  Rushyashya  gikorera  Leta  y’agatsiko  kise  indaya  Ministri  SISULU  w’ububanyi  n’amahanga  wa  South  Africa  Republic   kubera  ko  yasabye  ko  habaho  ibiganiro  hagati  ya  Gén.  Kayumba  Nyamwasa  na  Leta  y’u  Rwanda  kugira ngo  ibiganiro  by’ibihugu  byombi  biteganijwe  mu  minsi  iri  imbere  nkuko  abakuru  b’ibihugu  byombi  babyumvikanyeho  bizarusheho  kugenda  neza.

Bwana  Mutangana  akaba  umushinjacyaha  mukuru  wa  republika  nawe  ati  ibihugu  bya  Ouganda  na  Congo  niho  habarizwa  ½  cy’abakekwaho  kugira  uruhare  muli  Jenoside  ati  kandi  ni  bamwe  mu  bateza  umutekano  muke  igihugu  cyacu  akomeza  avuga  ko  bitumvikana !  Afatanije  na  Ministri  w’ubutabera  akaba  anatangaza  ko  atemeranya     n’urukiko  rwagize  abere  Diane  Rwigara  na  Mama  we  kuko  ubushinjachaha  bwatanze    ibimenyetso  bihagije  by’ibyaha  baregwa  bityo  tukaba  tugiye  kubisubiramo  ku  buryo  bwimbitse  tubijuririra !  nguko.

Banyarwanda  nubwo  ntawe  uravuga  no  ku  buryo  butomoye  ku  mwanzuro  w’indishyi  Urukiko  Nyafrika  ruharanira  uburenganzira  bwa  muntu  rwategetse   Leta  ya  FPR  kwishyura  Mme   Victoire  Ingabire  UMUHOZA   umunyapolitiki  utavugarumwe  na  Leta  mu  rubanza  yayitsindiyemo  ku mugaragaro  ntawashidikanya  ko  nabyo  bikiri  mu  itechnika !  ni  ukubitega  amaso .  Ibi  byose  bikaba  bigaragarira  mu  bushobozi  buke  bwa  Leta  y’agatsiko  bisa  no  gutsinda  iy’amasasu  utumva  iy’amategeko !  ni  agahomamunwa.

Ndareba  rero  ngasanga  aba  bayobozi   bakweguriye  abashoboye  kubaka  ubumwe  bw’inyabutatu  no  gutsura  umubano  utazira  amakemwa  w’igihugu  cyacu  n’amahanga  aho  gukomeza  gutsimbarara  babyinisha  inzirakarengane  muzunga,  biragaragara  ko  nta  mahitamo  bafite!  birababaje  aliko  nta  gahora  gahanze .

 Byanditswe  ku  wa  13  ukuboza  2018,  na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Umwaka wa 2018 usize uburenganzira bw’imfungwa buhagaze bute mu Rwanda?

prisonniersHagiye humvikana abantu bamwe na bamwe bashima abandi banenga uko infungwa mu Rwanda zifatwa , hari bamwe bemeza ko zifatwa neza abandi nabo bakavuga ko zikorerwa iyicarubuzo. Reka turebe uko ibibazo bimwe na bimwe byari byifashe uyu umwaka mu magereza atandukanye yo  mu Rwanda.

 

1. GUKUBITWA MURI GEREZA 
Uyu umwaka hakunze kumvikana cyane ikibazo cy’abagororwa bakubitwa muri gereza zitandukanye ariko reka dufate gereza 5 zakunze kuvugwamo inkoni kurusha izindi hano mu Rwanda.

 

a) GEREZA YA NYARUGENGE
Muri iyi gereza humvikanye abantu batandukanye bavuga ko abantu babo bakubitwa n’abayobozi ba gereza muri abo hari umuryango wa Twagirayezu Fabien wabivuze ndetse utanga n’ikirego ku nzego zitandukanye umutabariza muri izo nzego ziragewe harimo urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa (RCS), komisiyo y’uburenganzira bwa muntu (CNDP) ndetse na Minitisiteri y’ubutabera mu Rwanda. Umuryango we wavugaga ko yakubiswe na maneko wa gereza ndetse yangirwa no kwivuza.


b) GEREZA YA NYAKIRIBA
Iyi gereza iyoborwa na Sp Innocent Kayumba wamamaye cyane  hano mu Rwanda   kubera ubugome akorera infungwa n’abagororwa bafungiye muri iyo gereza. Bimaze kumenyerwa ko umugororwa wese wimuriwe muri Iyi gereza ikaze ahabwa ari inkoni, asanga hateguwe ingunguru irimo amazi mabi maze agahabwa umubatizo bita (Kuvuruguta), akamara iminsi itari munsi ya 30 mu gasho karimo amazi ntacyo kuryamirwa no kwiyorosa ahawe.

 

Mumpera z’ukwezi kwa cyenda Dr Niyitegeka Theoneste yimuriwe yo avanywe muri gereza ya Nyanza nuko yakirwa muri ubwo buryo twavuze haruguru  kugeza magingo aya hari kumvikana abantu batabariza Dr Niyitegeka Theoneste bavuga ko yimwe y’uburenganzira bwo kugemurirwa amafunguro yandikiwe na muganga.

 

Muri iyi gereza kandi havuzwemo ko bakubise umugororwa witwa Eric wo mu karere ka Rutsiro bikamuviramo gupfa.

 

c) GEREZA YA NYANZA
Iyi gereza yitwa ko ari gereza mpuzamahanga ariko nayo iracyarangwamo iyicarubuzo kubafungwa, muri uyu umwaka dushoje havuzwemo inkoni kuburyo bukabije ibi kdi bikorwa n’umuyobozi mushya wayo witwa Rutayisire Karera, ushaka umwanya wa kabiri mu Rwanda mu kwicisha abagororwa urubozo.

 

d) GEREZA YA RUSIZI
Kuwa 25/11/2018 abacungagereza bakurikira:
_Mutabazi
_Gatako
_Nshogoza na
_Viateur

 

Bakubise umugororwa witwa Mushimiyimana Valens ananirwa kwigenza ahubwo bamutwara mu ngorofani, agejejwe muri gereza yangiwe kwivuza bagenzi be bamubarije uburenganzira bwo kwivuza bahita bimuriwa aho bita mugisaza mu rwego rwo kubacecekesha no gukanga abasigaye ngo hatagira ubaza icyo kibazo cya mugenzi wabo,abo bimuwe ni: Sibomana Jean Bosco na Ngendahimana Adaudatus.

 

Birasanzwe cyane ko abafungwa bakubitwa muri iyi gereza.

 

e) GEREZA YA NGOMA
Gereza ya ngoma yagenewe gufungirwamo gusa abagore , ubusanzwe bizwi ko nta muntu upfa gukubita umugore, ndetse niyo mwaba mwarashakanye yaguhemukiye ukamukubita leta iguhana itakubabariye, ushinjwa ibyaha bitandukanye birimo ihohotera rishyingiye kugitsina no guhoza umugore(uwo mwashakanye) ku nkeke.

 

Byumvikana ko icyo umugore yaba yakoze cyose bidakwiye kumuhanisha inkoni , ariko biratangaje gusanga noneho akubitwa ndetse afunzwe bikarengaho agakubitwa n’umugabo utari we ndetse mu gihugu cyivuga imyato ko cyateje imbere umugore.

 

Mu kwezi k’Ugushyingo gereza ya Ngoma iherutse kwakira abagororwa b’abagore bavuye Mageragere maze bahageze  barakubitwa karahava mubakubiswe twabashije kumenya harimo Mme Uwitonze Clemence n’undi witwa Alphonsine bahimba kibonke.

 

2. UBUCUCIKE MURI GEREZA
Mu Rwanda hari akamenyero ko ukoze icyaha icyari cyo cyose ntakindi gihano ahabwa uretse gufungwa , nyamara muri leta zabanje hari ibyaha butafungirwaga ahubwo byakemurwa n’inzego z’ibanze bakunga abahemukiranye bikarangira kandi bigatanga umusaruro kumpande zombi ndetse na leta ntibihomberemo ariko ubu leta ya  Fpr icyayo no ugufunga gusa , hari abantu usanga bafungirwa kwiba ibijumba, ibitoki, amateke, amacupa (amavide) ugasanga bahanishijwe igifungo kirenze imyaka ibiri.

 

Ibyaha nk’ibi bigira uruhare mu gutuma muri za gereza huzuramo abantu zidafitiye ubushobozi bwo kwakira ariho usanga abafunzwe batagira aho kurara bityo bakaryamishwa ahadakwiye ngo muri za koridoro, kumbaraza n’ahandi ugasanga banyagirwa,ntabuhumekero , kubera imbeho bakarwara umusonga bamwe bagapfa.

 

3. IMIRIRE NO KWIVUZA
Abagororwa bo mu rwanda batungwa n’ibigori n’ibishyimbo, aya mafunguro anengwa ko nta ntungamubiri zihagije afite kandi ingano  (quantity) yayo nayo ntiba ihagije kuburyo byatunga umuntu igihe kirekire kuko bahabwa agakombe kamwe k’ibigori n’akandi k’ibishyimbo, niyo mpamvu akenshi hari abagororwa usanga barishwe n’umudari.

 

Kuvuzwa nabyo ntibihagaze neza namba kuko usanga kugira ngo abagororwa bavuzwe bisaba inzira ndende abenshi bikarangira batanavujwe ,hari abagwa mu kigondera buzima cya gereza kubera gutinda koherezwa mubitaro bifite ubushobozi,  Abashoboye kugezwa kubitaro byisumbuye nabo usanga akenshi Rendez Vous bahabwa zitubahirizwa, abashyizwe mubitaro nabo baba bariho amapingu kubitanda byo kwa muganga ugasanga bazirikiye kubitanda, impapuro abagororwa bahabwa iyo bagiye kwa muganga bandikaho ibyaha bafungiye, ibi bikaba bishobora kubagiraho ingaruka zitari nziza imbere ya muganga ,dufashe urugero ntabwo byoroshye kumva ko umuganga wacitse Ku icumu yaha serivisi nziza uwakoze jenoside, bombi ntibaba bameze neza, ikindi mu cyumba basuzumiramo hari ubwo usanga umurwayi yinjiranamo n’umucungagereza bitwaje ko ngo  uwo ari high risk yatoroka.

 

4. UMUTEKANO W’ABAGORORWA BAFUNZWE
Muri uyu mwaka humvikanye iraswa rya hato na hato muri Gereza bakitwaza ko abarashwe bari bagiye gutoroka, twafata urugero rwa GEREZA ya Nyanza aho uwitwa Nsengiyumva Jotham yarasiwe imbere muri gereza mu ntango  z’uyu mwaka bakavuga ko yari agiye gutoroka. Ndetse twavuga n’izimira rya Boniface Twagirimana Visi Perezida wa mbere wa FDU Inkingi waburiwe irengero ari muri Gereza ya Nyanza yaramazemo iminsi itanu gusa, ibi nabyo ntibyazweho rumwe.

 

Jean-Michel Manirafasha

Rwanda/Ngoma. Imisanzu y’umutekano yazambije abaturage

akarere ka ngomaNgoma: Abaturage batishoboye nabo leta iri kubaka amafaranga y’umutekano. Biraterwa niki? Kuwa gatanu tariki ya 7/12/2018 mu gitondo cya kare abayobozi b’  umudugudu wa Nyarugenge, akagari ka Kinunga, umurenge wa Remera,akarere ka Ngoma, intaray’Uburasirazuba, babyukiye mu baturage babaka amafaranga yiswe ay’umutekano.

Ikibabaje ariko nuko mubayatswe harimo abasaza n’abakecuru rukukuri,abapfakazi n’abatishoboye  bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ubusanzwe baba barasonewe batagomba gutanga amafaranga y’umutekano n’andi anyuranye, ahubwo leta niyo iba igomba kubagoboka  ibaha inkunga y’ingoboka.

Muri abo baturage bayatswe harimo: 1) Umukecuru uzwi nka maman Bunani akaba ari umutindi nyakurya utagira inzu ye bwite kuko iyabamo yatijwe ayitangira umubyizi buri cyumweru. 2) Mukantagara w’imyaka 75 akaba abarizwa mucy’iciro cya mbere cy’ubudehe aherutse no kwisanga yarakuwe muri gahunda ya VUP 3) Baribeshya félecien n’abandi.

Umuturage utayabonye bamwirirwana k’umurenge akoreshwa imirimo inyuranye . ikindi kandi aba baturage batishoboye bahabwaga imirimo muri gahunda ya VUP (vision umurenge program) ndetse bagahabwa n’inkunga y’ingoboka.   Abaturage benshi bari bazi ko bafashwa na VUP bisanze k’urutonde rw’abarimo leta ibararane by’amafaranga y’umutekano.

Haribazwa impamvu aya mafaranga ari kwakwa abaturage muri iki gihe byongeye kandi batishoboye basanzwe  banafashwa na leta.

Byakiriwe na Gaspard Musabyimana

 Admin/Amakuru ki

Rwanda: igihugu ntigikeneye ingufu kirimbuzi (centrale nucléaire) kandi Abanyarwanda bicwa n’inzara

Claver Gatete/photo wikipedia

Claver Gatete/photo wikipedia

Twavuze  kenshi  ko  leta  ya  FPR  ihora  yisumbukuruza  kandi  abaturage  bayo  rukinga  babili  muli  rusange.  Mu  rwego  rwo  gushyira  mu  bikorwa  rero  ibiganiro  byabaye  mu  mezi  aherutse  hagati  y’abakuru  b’ibihugu  by’uburusiya  n’u  Rwanda  igihe  Prezida  Kagame  asura  uw’u  Burusiya  Mr.  Putin  V.  bakabonana  imbonankubone;  taliki ya  05/12/2018  i  Moscow  mu  gihugu  cya  Russie  hasinywe  amasezerano  ku  bufatanye  bw’ibihugu  byombi  mu  kubaka  no  gukoresha  ingufu  kirimbuzi  (centrale  nucléaire)  bavuga  ko  zizifashishwa  ahanini  mu  kubungabunga  amahoro   n’iterambere.

Nkuko  bitangazwa  na  Ambassadeur  Claver  GATETE  Ministri  w’u  Rwanda  ushinzwe  ibikorwa  remezo  avuga  ko  aya  masezerano  ari  ishyirwa  mu  bikorwa  ryo  kubaka  Center  for  Nuclear  Science  and  Technology  mu  Rwanda  akaba  ariyo  masezerano  ya  mbere  u  Rwanda  rusinyanye  n’ikindi  guhugu  mu  gukoresha  ingufu  kirimbuzi  mu  bikorwa  by’amahoro.

Banyarwanda,  ese  koko  u  Rwanda  rwaba  rukeneye  ingufu  kirimbuzi  muri  ibi  bihe  rwugarijwe  n’ubukene  impande  zose  yaba  mu  buhinzi,  mu  bucuruzi  no  mu  miyoborere  yarwo  idasobanutse ?  n’ibindi….. izi  ndoto  z’aba  bayobozi  b’agatsiko  zirahulirahe  n’ibibazo  abanyarwanda  bikoreye  mu  byukuri ?  ndareba  ngasanga  ari  ukwikoreza  umutwaro  abazukuru  bacu  kuko  ikiguzi  cy’uyu  mushinga  dore  ko  ari  n’inguzanyo,  kitazishyurwa  mu  gihe  kingana  no munsi  y’imyaka  100  mu  gihe  cyagashowe  mu  birebana  n’imibereho  myiza  y’abaturage  aho  kubazanira  kabutindi  y’umwanda  ba nyirawo  babuze  aho  bawujugunya  hirya  no  hino  ku  isi  bitewe  n’ingaruka  zawo.

Niba  u  Rwanda  rukeneye  umuliro  uhagije    w’amashanyarazi  rwatsuye  umubano  mwiza  na  DRC  aho  buri  muturage  w’icyo  gihugu  yemerewe  umuliro  wo  kumurika  mu  nzu  ku  buntu !  aho  kugira ngo  twinjire  mu  madeni  y’ibitadufitiye  umumaro  aka  kanya !  keretse  niba  twifuza  gukora  Bomb  atomic !  ngo  izatumalire  iki  se  mu  gihe  ibihugu  byabanjemo  izo  nganda  zizikora  byatangiye  inzira  yo  kwivana  muri  uwo  murongo  kubera  ibihumanya  bizirimo  ibindi  nk’ubufransa  bwibaza  aho  buzerekeza  déchets  ziva  muli  izo  nganda!

Aliko  rero  banyarwanda  ibyo  ntibikaturangaze  kuko  usinya  siwe  usinyura   ariyo  mpamvu    aya  masezerano  yose  cyangwa  amategeko  ashyirwaho  na  leta  y’agatsiko  ka  FPR  muli  iki  gihe  atagakwiye  kudutesha  igihe  uretse  kuyitondera  kugirango  tutazisanga  mu  ruzi  turwita  ikiziba.

Mugire  amahoro.

 Byanditswe  ku  wa  10/12/2018, na :
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.

Rwanda : Ubucamanza buhanganye n’igitutu cy’Abanyamerika kuri dosiye ya Diane Rwigara

Johnston-Busingye, ministri w'ubucamanza

Johnston-Busingye, ministri w’ubucamanza

Ni  muli  urwo  rwego  kubera  induru  yo  gutabariza  abanyepolitiki  batavugarumwe  na  Leta  ya  FPR  amahanga  akomeje  gusaba  abagifungiye  mu  bihome  byayo  cyangwa  abacyagirizwa  n’inkiko  bose  kurekurwa  vuba  na  bwangu  nkuko  byakorewe  Mme  Victoire  INGABIRE  UMUHOZA  nyuma  y’imyaka  8  yose  y’akamama.

Ni  kuri  uyu  2/12/2018  aho  Ministri  w’ubutabera  akaba  n’intumwa  nkuru  ya  Leta  Bwana  BUSINGYE  ubwo  yikomaga  bamwe  mu  basénateurs  b’amerika   abagiriza  kuba  bamaze  iminsi  basaba  leta  y’u  Rwanda  kurekura  Diane  RWIGARA  n’umubyeyi  we  Adeline  kuko  basanga  ibyaha  bashinjwa  bidasobanutse.  Uyu  mu  Ministri  akaba  nta  kindi  gisobanuro  atanga  uretse  mu  kunga  mu  rya  shebuja  Pahulo  Kagame  avuga  ko  yamaganye  ubusabe  bw’abo  ba  Sénateurs  b’abanyamerika  ati  bamenye  ko  ubutabera  bw’u  Rwanda  bufite  amategeko  abugenga  ku  buryo  butandukanye  n’ubwabo   ati  bagomba  kureka  bugakora  akazi  kabwo  mu  bwisanzure !  nguko.

Abo  basénateurs  b’amerika  barimo  Mr.  Dick  Durbin  wa  Leta  ya  Illinois,  Ann  Louise  wo  muri  Missouri, Patrick Leahy  na  Barbara  Jean  Lee  hamwe  na  commission  y’umutwe  w’abadepite  ishinzwe  uburenganzira  bwa  muntu  muli   Leta  zunze  ubumwe  z’amerika  bakaba  bari  baherutse  gutabariza  umunyepolitiki  Diane  RWIGARA   n’umubyeyi  we  Adeline  basaba  ko  Leta  y’u  Rwanda  yabarekura   kubera  ko  politiki  iyo  ikorwa  mu  mahoro  atari  icyaha ,  bakongeraho  kandi  ko  gutinyuka  kuba  Diane  yaragerageje  kwiyamamariza  umwanya  w’umukuru  w’igihugu   no  kuvuga  kuri  ruswa  n’igitugu  biri  mu  Rwanda  bitamuviramo  kubizira  nk’umwenegihugu  cyangwa  yaba  umunyamahanga  bahohoterwa  n’ubutegetsi  buriho,  bityo  bakaba  bahamya  ko  bahangayikishijwe  n’imikirize  y’urwo  rubanza  basanga  ari  urwitwazo,  barasaba  ko  bagirwa  abere  nyuma  yuko  umushinjacyaha  wa  republika  abasabiye  igifungo  cy’imyaka  22  buri  wese.

Banyarwanda  rero  birabe  ibyuya  !  kubera  icyo  gitutu  mwiyumvira  ndasanga  nubwo  ubu  busabe  budakozwa  Ministri  BUSINGYE  akaba  ari  n’intumwa  ya  Leta  y’agatsiko ,  yabuze  ayo  acira  n’ayo  amira  aliko  amaherezo  y’inzira  ni  mu nzu !  ko  ntakabuza  iyi  leta  igiye  kwongera   igasa  nirekurira  igitonyanga  mu  Nyanja  iva  ku  izima  rya  buriya  busabe. Tubiteze  amaso ,butinze  gucya  ngo  urubanza  rusomwe  nubwo  ibibazo  by’umutungo  wuriya  muryango   wasahuwe  bikiri  byinshi .

Mugire  amahoro.

 Byanditswe  ku  03/12/2018, na:
A.BEN  NTUYENABO,  KIGALI-RWANDA.