Banyarwanda bakristu bavandimwe , nubwo tuvuga ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose aliko ntibyari bisanzwe cyangwa bikwiye ko kwiyandarika k’umupadiri wa Kiliziya gatolika imwe kandi itunganye yagwiririrwa n’amahano mu muryango mugari w’Imana twemera twese nk’abayoboke !
Nkuko biherutse gutangazwa n’ibinyamakuru bimwe na bimwe byo mu Rwanda, Padiri Wellars UWAMUNGU wari usanzwe yungirije Abbé Gallican NDAYISABA Econome Général wa Archidiocѐse ya Kigali yaherutse gufatirwa ibyemezo yoherezwa muli Paroisse ya Ruli mu buryo butunguranye imwe muli za Paroisse zigize Diocѐse ya Kigali aho yashinzwe ubuyobozi , amategeko n’umutungo w’ishuri rikuru ry’abaforomokazi rya Ruli rigengwa na Kiliziya Gatolika biturutse ku myitwatire ye idahwitse yo kwanduza isura ya Archidiocѐse ya Kigali na Kiliziya muli rusange.
Ubwo uyu yarakimara kuvanwa muli Paroisse Shyorongi mu mwaka wa 2008 akazanwa ku cyicaro gikuru cya Diocѐse ya Kigali muli St. Paul yahise agirirwa ikizere n’umushumba w’Imana Wera Nyiricyubahiro Mgr Thaddée NTIHINYURWA amugira Econome Général wungirije aliko ibyo yashinzwe sibyo yakoze ahubwo yabaye nka ya hene ica ikiziriko ikiroha mu myaka y’abandi n’ibindi sinakubwira…..
Kubera ingeso zo hanze aha zidasanzwe zigaragara ku bihayimana ba Kiliziya Gatolika uretse abambari ba Leta y’agatsiko gusa, uyu mupadiri mu gushaka indamu n’irari ry’abagore yarabanje afunga iduka Kimenyabose ku izina rya Magasin d’alimentation de l’économat général de Kigali , yirukana abakozi bose nta nteguza, ntiyatinye no gusezerera abahasaziye nibura ngo bagere kuri Pension, nk’umupadiri ngo abe yakwibaza ko ari ukabarangiriza ubuzima nabi ahubwo yihutiye kuyikodesha n’umuntu ku giti cye wagombaga kumuha indonke zitubutse kugirango atunganirwe bityo iyo miryango yose itaha amara masa mu buryo butunguranye dore ko iyo alimentation yari isigaye yifitiye na Boulangerie yayo ku buryo uwashakaga umugati mwiza pain français, coupé, sanduich n’ibindi… nta handi yabarizaga .
Nyuma y’ibyo Padiri Wellars UWAMUNGU yarongeye agira atya aba asezeranije umusore witwa NDAGIJE n’umukobwa witwa JEANNE yakoreshaga muli St.Paul naho ubwo uwo mukobwa akaba yari asanzwe aryamana nawe ndetse afite n’inda ye aliko nyamusore ntabimenye, igihe gito bamaze gusezerana ya nda iba itamaje nyamukobwa umusore arabikeka aliko agerageza kubyihanganira, igihe cyo kubyara kigeze umusore aherekeza umukobwa kwa muganga bagezeyo umukobwa niko kumubwira ati noneho ube usubiye imuhira nimara kubyara ndaguhamagara umusore asubira imuhira ategereza ko umugore yamuhamagara araheba, niko kwigirayo asanga igitanda yamusizeho ntawuhari agerageza kumwihamagalira undi yanga kumwitaba ! nyuma bigeze ku mugoroba nyamugore aramuhamagara ati erega nabyaye aliko singaruka iwawe ! naho nyamukobwa yamaze kubyara ataha mu nzu shya ya Padiri Wellars yujuje ku Gisozi bigaragara ko iyo mipango yose yakozwe na Padiri Wellars UWAMUNGU yiba umugore w’abandi kugeza naho amushyira mu nzu ye yiyibagije ko yari yarabakoreyeho imihango y’isezerano ryo gushyingirwa. Ngayo ! umusore yaguye mu kantu biramuyobera na nubu yabuze icyo yongeraho dore ko yari n’umwe mu bakozi b’abashoferi be.
Ikindi ni uko kubera ayo marorerwa yose yiroshyemo nkuko tubikesha umwe mu bakontabure ba Archidiiocѐse uyu mupadiri akaba yaragiye yakira n’amafranga ya Archidiocѐse ku mitungo y’ubukode akishyirira mu mufuka ari nayo yubakishagamo ayo mazu no gukoresha muli izo ngeso mbi zose zidakwiriye umupadiri wa Kiliziya Gatolika.
Banyarwanda , bashumba b’Imana muturagiriye abakristu murabe maso bya birura hanze aha bidakomeza kutwihishamo dore ko ntawamenya ikiba kibyihishe inyuma nkuko ahandi byabaye icyorezo.
Byanditswe ku wa 02/02/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.