Muri iki gitondo cyo kuwa 14/10/2017 abakristu ba Kiliziya gatolika bari bazindukiye hirya no hino kuri za paroisse zabo aho bagombaga kubanza kwakira umugisha no gusengera urugendo mbere yuko berekeza I Kibeho kwa Nyina wa Jambo Bikiramariya.
Bamaze kwinjira muli za Minibus bikodeshereje bamwe mu bakristu bagize paroisse ste famille bagendaga banyuzamo bakaririmba ari nako bavuga ishapure z’ububabare niy’impuhwe z’Imana basaba Umwamikazi wa Rozali umubyeyi Bikiramariya guca inkoni izamba agasubiza mu buzima busanzwe abagizwe imbohe n’abagizi ba nabi biyambitse imyuka mibi no kuyibakiza, abatuye Isi bose bakwongera kubana mu mahoro, bati abababaye, abarwayi n’abandi bose bahohoterwa cyangwa bahezwa nabiy’Isi turabatakambira mubyeyi ngo ubahe ihumure !
Padiri utashatse kuntangariza amazina ye wari uherekeje aba bakristu yagize ati iki gikorwa dushyigikiramo abakristu ni icya buri wese muri twe ati ni uburyo bwo kuzirikana no gusengera abababaye bose harimo bien sûr n’imfungwa , ati ubworoherane n’umutima uzirikana iyo biherekejwe n’isengesho ubudatezuka mu gushengerera umwamikazi wa Rozali umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Jambo wa Kibeho, tubiherwamo ingabire zidasanzwe uko ibihe bihora bisimburana iteka. AMEN.
Padiri yakomeje akomoza no kuba abarenganywa harimo ibyiciro byinshi kandi biyongera ubutitsa hirya no hino ku isi, ati hari abazira guharanira demokrasi n’uburenganzira bwa Muntu, abatavugarumwe kandi bava inda imwe (le cas de Victoire Ingabire UMUHOZA et autres), abacuranwa n’izindi ngero zitandukanye ati ibyo byose tukaba tugomba kubitura umubyeyi wa twese kugirango adusukurire iyo mitima tuve ibuzimu tugana ibuntu. I Kibeho rero nyirizina hari huzuye abavuye imihanda yose nkuko bisanzwe bigenda ku buryo hari abazamarayo iyi weekend yose. Nguko.
Byanditswe ku wa 14/10/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.