Urubanza rwabo kwa Rwigara rwasubukuwe bwa kabiri kuri 11/10/2017. Bose bamaze gusomerwa ibyaha baregwa birimo gukoresha impapuro mpimbano icyaha kiregwamo Diane Shima Rwigara, no guteza imvururu n’amacakubiri muli rubanda icyaha bahuriyeho uko ari batatu; abaregwa bahakanye ibyaha byose.
Diane Shima Rwigara yahise agaragaza ko batiteguye kuburana bitewe nuko dossier ariho akiyishyikirizwa mu Rukiko byongeye kandi ko yari yanasabye umwunganizi ku ya 28/08 akaba aribwo akimubona bityo ko nta mwanya uhagije yabonye wo kwiga dossier mu gihe ubushinjacyaha bwo bumaze ukwezi kwose bwiga dossier ye. Ikindi akomeza avuga ni amafranga yasabye muyo police yatwaye igihe babasakaga kugirango ayashakemo abunganizi batatu nayo ntiyayahabwa kugeza magingo aya.
Adeline Rwigara we akifuza ko umwunganizi we yaba Me GATERA Gashabana kuko ngo yumva ubu nta mwunganizi afite, mu gihe Me BUHURU Céléstin we yari yemereye urukiko ko yiteguye kuburanira Diane Shima na Anne RWIGARA.
Agashya kabaye muri uru rubanza akaba ari ugusaka bikomeye kw’abapolisi buri wese winjiye mu cyumba cy’iburanisha nanone cyari cyakubise cyuzuye abandi hanze nk’uko bisanzwe ari nako umutekano wari wakajijwe mu mpande zose z’urukiko, ikindi ni uko umucamanza yabanje kwihanangiriza abanyamakuru kutongera gufata amajwi y’ababurana nkuko byagenze ubushize.
Nyuma yo kwiherera k’urukiko umucamanza yavuze ko ikifuzo cya Adeline RWIGARA cyo kunganirwa nuwo yifuza gishingiye ku ngingo ya 18 y’itegeko nshinga ivuga ko uburenganzira bwo kunganirwa mu rukiko ari ntavogerwa bityo ko uregwa ahawe indi minsi ibiri urubanza rukaba rwimuriwe ku wa 13/10/2017.
Banyarwanda, burya koko iyo « inkoko ivuye mu magi yayo arabora », « umutima wuzuye ishavu nawo ntushobora gusobanura amagambo neza » ariyo mpamvu mbona aba ba Rwigara nabo ari ko byabagendekeye nyuma yo gukomwa mu nkokora n’abagizi ba nabi babura umubyeyi wabo kubw’amaherere ariyo mpamvu bagombye guhabwa ubutabera bushishojwe kandi bucukumbuwe mbere y’uko bahabwa ibihano cyangwa barekuwe, dore ko na Giti mu jisho Pawulo Kagame byamwanze mu nda yabera abavaniraho icyaha cyo kunyereza umutungo w’abaturage yari yabanje kubegekaho. Gusa nubwo baca umugani ngo « umugayo uvuna uwugaya, uwugawa yigaramiye » ntawabura gufata Pawulo Kagame na none nka Gashozarubanza kuri uyu muryango wa Rwigara.
Byanditswe ku wa 11/10/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.