Ni muli iyi minsi ishize aho uyu mupadiri ubusanzwe ubarizwa muli Diocese ya Cyangugu aherutse gutanga ubutumwa bugira buti ‘’haracyari abahutu benshi barimo n’abapadiri bagihumeka Parmehutu !’’. Abakristu bumvise ayo magambo bahise bagwa mu kantu ! bati ese ko padiri adusubije irudubi ashaka kuzura akaboze !
Padiri Obald Rugirangoga wari umaze kwamamara mu rwa Gasabo no hanze yarwo kubera amasengesho ye agera mu mitima ya bamwe mu bakristu bagashobora kumva bakijijwe indwara cyangwa ubumuga bwababayeho akarande atangiye gutandukira agaragaza ibitekerezo nkibya Jean NDORIMANA wahoze ari umupadiri muli kiliziya gatolika akaza kugirana ibibazo nayo akaba yaraherutse gutangariza Jeune afrique ko hari abihayimana bagize uruhare muli Jenoside yakorewe abatutsi kugeza na nubu bitasigiye isomo ko na nyuma yayo bakomeje kugaragaza ingengabitekerezo yayo aliko ntibahanwe kubera bamwe mu bepiskopi n’abapadiri bakibakingira ikibaba bitewe n’inyandiko bigeze gusinya mu mwaka wa 1998 bahamya ko mu Rwanda habayeho isubiranamo ry’amoko bise double Génocide ! Ndorimana Jean akaba yarasabaga ubuyobozi bwa kiliziya gatolika mu Rwanda by’umwihariko gusaba imbabazi butitaye kuri Vatican. Nguko !
Padiri Obald we akomeza avuga ko abatutsi benshi bahahamuwe na Parmehutu ku buryo batinya kugira icyo bavuga ku kibazo cy’amoko mu gihe abahutu bamwe bakiyibonamo bityo bigatera ubwoba budashira abatutsi noneho ugasanga bivangavanze kandi hagombye kubaho abantu bari free imbere y’Imana. iyumvire nawe !
Niyo mpamvu nsanga Padiri Obald nawe mu kwijandika muli politiki bishobora kuba byarivanze mu mutwe bitewe n’amateka yakuriyemo akagira nayo atozwa na FPR ifite ibyo ikurikiye kuko mpamya ko uretse bamwe mu bacurabwenge ba FPR bo hambere barimo ba Sénateurs Tite Rutaremara, Mugesera Antoine nta rungano muli iki gihe rwagusobanulira icyo aricyo iyo parmehutu yigisha !
Banyarwanda, none se umupadiri uvuga ko akorera Imana n’abakristu kuki yagombye kwita bagenzi be abaparmehutu ? nsanga agomba kumenya mbere ya byose ko yaba abahutu cyangwa abatutsi harimo intagondwa, umenya atanazi ko naba Lunari bagihari babandi bagifataho umuhutu nk’inzigo kandi ari ikidashoboka. None se Obald arabona aho ibintu bigana bamwe bavumira Kagame ku gahera kubera ubwicanyi amaze gukorera abanyarwanda , abandi nabo bati interahamwe z’abahutu zatumazeho abantu………wabifata ute ?
Padi ! ubumwe n’ubwiyunge ni ku munwa! biracyari kure nk’ukwezi ku ngoma y’umwicanyi Kagame! nakugira inama yo gukomeza umurimo mwiza w’Imana wo gusengera abaremerewe kugirango ahari umwijima hahinduke umucyo.
Byanditswe ku 16/09/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.