Ni kuri uyu wa 05/05/2017 hamwe n’abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye kuva ku rwego rw’igihugu kugera k’umudugudu mu Ntara y’iburasirazuba harimo n’abayobozi ba Komisiyo y’amatora; Mu ruzinduko yakoreye muli iyo ntara Bwana Francis Kaboneka Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu muli Leta y’agatsiko yunguranye ibitekerezo n’abaturage ku nsanganyamatsiko yagiraga iti : ‘’Twimike imiyoborere myiza , dusigasira ibyagezweho, dutanga service nziza’’.
Mu magambo asa n’iterabwoba Ministri Kaboneka yasabye abaturage kureba kure bagahitamo ikibabereye muli ibi bihe by’amatora, ati hari abakandida bazaza babagana babasaba signatures, nabashishikariza ko muzazibaha aliko ntihazagire ubasinyisha ababeshya ko agiye kubashakira indonke ejo mutazisanga babasinyishije mu nyungu za politiki mutabizi ! ati mujye mubanza musobanuze neza umukandida runaka mugiye gusinyira uwariwe kugirango mutazavaho mwicuza nyuma ibyo bazaba babakoresheje bindi.
Banyarwanda banyarwandakazi, birumvikana ko Ministri Kaboneka ari nkaho yaburiye abanyentara y’iburasirazuba ko uzaramuka atanze signature ye ku mukandida atabahitiyemo yazahura n’ibibazo nyuma kandi bene iyo miyoborere ariyo abanyarwanda barambiwe!
Tubibutse ko iyo ngirwa-matora isigaje amezi atarenga atatu ngo Leta y’agatsiko ibe irangije umuhango wo kwimika ubuziraherezo Prezida Paul Kagame ku butegetsi.
Hakurikijwe rero itegeko rya commission y’igihugu y’amatora mu Rwanda (NEC) buri mukandida wigenga asabwa gutanga liste y’abantu 600 biyandikishije kuri liste y’itora bagomba kumushyigikira akanagaragaza nibura abantu 12 babarurirwa muli buri district. Urwo rutonde rw’abo bantu 600 basinyiye umukandida bagomba kugaragaza aho batuye, amazina yabo yose, nimero y’ikarita y’irangamuntu naho yayifatiye na nimero y’ikarita y’itora naho yayifatiye.
Abo bakandida bigenga bakazatangira gusinyisha abaturage babashyigikiye kuva kuya 12 kamena 2017 nkuko Umunyamabanga nshingabikorwa wa komisiyo y’amatora Bwana Munyaneza Charles yakomeje abisobanulira abaturage batuye iyo ntara, ati biteganijwe kandi ko itangazwa rya za candidatures zemewe by’agateganyo ari ku wa 22/06/2017 naho kuwa 27/06/2017 hagatangazwa liste ntakuka y’abakandida.
Nkuko yakomeje abivuga ukwiyamamaza kw’abakandida kukazaba guhera ku ya 14/o7 kugeza ku ya 03/08/2017. Ku italiki ya 09/08/2017 nibwo hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora, naho ku ya 16/08/2017 hatangazwe burundu Prezida wa republika uzayobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere.
Banyarwanda banyarwandakazi, mbibutse ko iyi ngirwa-matora igiye gutwara akayabo kangana na Miliyari 5.4 Frw ku ngengo y’imari y’igihugu nubwo komisiyo y’amatora yo ivuga ko ari makeya ugereranije na Miliyari 7.3 yakoreshejwe muli 2010. Abazitabira amatora y’uyu mwaka bakaba basaga muliyoni 6.8 bavuye kuri miliyoni 5.7 bitabiriye muli 2010 nkuko komisiyo y’amatora (NEC) ikomeza ibitangaza.
Banyarwanda banyarwandakazi, ikinamico riragwira ! abenshi baribaza iyi demokrasi iyariyo ! Du jamais vu !!! aliko nta gahora gahanze!
Les dictatures, comme le supplice du pal, commencent bien et finissent mal (Clemenceau (1841-1929).
Les dictatures, comme le supplice du pal, commencent bien et finissent mal (Clemenceau (1841-1929).
Byanditswe ku wa 08/05/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.