Rwanda: Prezida Kagame yapfunyikiye amazi abaturage b’akarere ka Nyagatare

photo Izuba rirashe.rw

photo Izuba rirashe.rw

Ni kuri uyu wa mbere taliki ya 13/02/2017 ubwo prezida Kagame yasuraga abaturage barimo n’abayobozi batandukanye mu karere ka Nyagatare, intara y’iburasirazuba, aho prezida Kagame yakirijwe ibibazo by’uruhuri byazonze abaturage kubera ubuyobozi bubi yabahaye. Mu nduru z’abaturage bitotomberaga abayobozi babo kuba batarashoboye gukemura ibibazo byabo bivugira ko wari umunsi wo kugeza kuli prezida Kagame ibibazo byabo imbonankubone akarengane bagiriwe aliko siko byabagendekeye!

Ubwo yaramaze kubagezaho ijambo rye ahanini ryabaye nk’indirimbo ’’umutekano, umutekano ku ngufu’’  abo baturage bifuzaga kubaza umwe ku giti cye batiriwe babanza kujonjorwa n’izo ngirwa-bayobozi babo bityo ntibyabakundira kuko uwo bashakaga imbonankubone bimunyuzeho ntawundi yari prezida Kagame, nubwo yashyizeho itsinda rigizwe na Ministri Kaboneka n’abandi kubanza kuyungurura ibibazo by’abo baturage aliko nabwo ntibanyuzwe.

Tubibutse ko ubwo Prezida Kagame yaherukaga gusura aka Karere ka Nyagatare hari ku wa 13/11/2014 aho yari yasezeranije aba baturage ibikorwa byinshi birimo centre de santé  ya GATUNDA yagombaga guhindurwamo ibitaro, gukwirakwiza amazi mu Mirenge ya Musheri, Rwimiyaga, Karangazi, Rwempasha, Matimba, hari kandi kubaka stade ya football n’uruganda rw’ibiryo by’amatungo, ibyo byose hamwe n’ibindi tutarondoye bikaba byaragiye nka nyomberi, abaturage amaso yaraheze mu kirere! Nta kizere gihari niba hari n’ibiteganywa gutangizwa nibura! cyangwa ngo ibyashoboye gutangizwa byuzuzwe abaturage bo guheranwa n’ikizere kiraza amasinde!Banyarwanda banyarwandakazi, aba baturage ba Nyagatare usanga ahanini bugarijwe n’ibibazo by’amasambu  yabo yanyazwe n’abambari ba Fpr imaze kwigarulira u Rwanda, abenshi bakaba barabanje guhunga intambara ya 1994 berekeza Ouganda bakaza guhindukira nyuma aribwo basangaga amasambu yabo yaratujwemo n’impunzi za 1959 bityo imanza zikabura gicibwa kugeza na nubu.

Ni muli urwo rwego muli uwo mubonano n’abaturage hari umukecuru witwa Musabyimana utuye mu Murenge wa Matimba aliko akaba ntaho afite ahengeka umusaya kubera ko ari umwe mu bahuye n’icyo kibazo akaba yari yarahunze intambara ya 1994 yerekeza muli ouganda, mu gihe ahungukiye 2009 asanga isambu yaratuyemo barayigabije! ati  Nyakubahwa prezida rwose ndasaba ko mwandenganura kuko inzego zose nazigejejeho icyo kibazo ati aliko kugeza nanubu ntibarayinsubiza! ati none rwose mbure n’akadugudu?

Prezida Kagame wari wabanje kumutega amatwi neza aho amariye kumva ko yari impunzi ya 1994 ikibazo yagishinze Ministri Kaboneka nawe wahise asisibiranya ajya kumwihererana kugira ngo bidakomeza gusakuza bikaba byatuma n’abandi bafite bene ibyo bibazo buririraho! ku buryo bamwe mu baturage batangiye kwibaza icyari kizanye Prezida Kagame kubasura niba adashoboye gusubiza ibibazo byabo kandi bari bamwiteze nk’umukiza! nawe akaba yibazaga impamvu abaturage bahora bategereje ko azabasura kugira ngo bamugezeho ibibazo byabo kandi hari abandi bayobozi bamuhagaraliye! ati aliko abayobozi banyu bakora iki? ati ntibyumvikana! Amaze gusubiza ibirenga bine yabwiye abaturage ko ibibazo byabo ari byinshi ko bitakemurirwa aho byose, ati nizeye ko byandikwa kandi byose bikazabonerwa umuti mu gihe cya vuba, ati Murakoze.

Banyarwanda banyarwandakazi, prezida Kagame siwe wabonye abava mu maso, yakomeje ajya kwisurira umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Ouganda, bityo abaturage bataha batanyuzwe bimyiza imoso n’imbere nukuntu bari bakereye kwakira Mesiya wabo. Umuturage umwe utashatse kwivuga izina kubera impamvu z’umutekano we yambwiye ati uzi ukuntu tutashatse kugira icyo twikorera uyu munsi  dore ko amapfa atatworoheye kugeza magingo aya ngo ngaho twaje kureba umukiza! ati none aducitse nk’umugesera pe!

Banyarwanda banyarwandakazi, abaturage bakeneye umucunguzi byihutirwa batitaye kuli Leta y’agatsiko  Fpr-baringa ikomeje gushaka kubahuma amaso babona.

Biragaragara ko abenshi mu banyarwanda bamaze gusobanukirwa neza n’ikinyoma cya FPR-KAGAME aho ibizeza ibikorwa bikagenda bigakubita imyaka n’imyaka ntagikozwe ari nako bamwe bimurwa mu byabo nta ngurane bikavamo no kuhatakariza ubuzima. Nkaba nsanga igihe cyo kwirukana ingoma y’agatsiko kiri bugufi, ahasigaye akaba ari ugushyira mu bikorwa gusa. Murakoze.

 
Byanditswe ku 13/02/2017,na:
 A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.