Rwanda : prezida Paul  Kagame yishongoye bikabije ku bayobozi  n’abaturage  b’akarere ka Gasabo

photo wikipedia

photo wikipedia

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ni kuri uyu wa 07/02/2017 ubwo yabasuraga mu kiganiro yagiranyen’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Gasabo  aho yabonanaga n’abagize inama ya comité mpuzabikorwa y’akarere.

Mu ijambo rye abambari be bakunze kwita impanuro, Prezida Kagame yabakuriye inzira ku murima ababwira ku byerekeranye n’inzara ivugwa mu gihugu, ati iyo  imvura itaguye ukugemulira nawe ntabishake wumva ko wabeshwaho n’iki? waba uwande? ati icyo gihe urapfa! kuko aba ari wowe uba wizize! ati mugomba kumenya kwishakamo ibisubizo kuko ku isi nta muntu ufite ububasha bwo kugusha imvura uko abishaka, akomeza avuga ko mu gihe imvura itaguye abaturage bagomba kumenya uburyo bwo kureka amazi  y’imvura, ati nibatabikora bazasonza bapfe kuko ntakundi bizabagendekera cyangwa bahore basabiriza.

Banyarwanda banyarwandakazi, uretse ubwishongozi bw’uyu muyobozi gusa, murabona se abaturage bemeye guhebera urwaje bazakurahe ibikoresho byo gufata amazi yo gukoresha mu buhinzi no mu gihe imvura itaguye? Ese abaturage babuze ayo banywa kugeza ubwo basigaye basangira ibirohwa n’amatungo, bazabona ayo kuhira imyaka? ayo mazi yonyine se anabonetse  yasimbura ibyo gushyira mu gifu?

Prezida Paul Kagame arirengangiza inzara iri mu gihugu hose akemeza ko nihari yagaragaye mu ntara y’iburengerazuba n’amajyepfo gusa! prezida Kagame yongeyeho kandi ko nubwo imvura itagwa abaturage bagomba no kuyoboka imigezi bakayibyaza umusaruro! birabaje pe! abanyarwanda bateye agahinda rwose aho uwakabarengeye yigize ntibindeba ati nimutishakamo ibisubizo mukeka ko ari nde uzabibakorera? ati ‘’muzapfa’’!

Paul Kagame yakomoje no ku mutekano ababwira ko uko igihugu gitera imbere twese tugomba kubigiramo uruhare twirindira umutekano n’ibiva mu musaruro wacu by’umwihariko, dutanga amakuru ku gihe y’abanywi b’ibiyobyabwenge kuko ahanini aribo bihisha inyuma yo guhungabanya umutekano n’ubujura, ati kuko iyo bidakozwe namwe bibagiraho ingaruka.

Prezida Kagame yakomeje avuga no kibazo cy’itangwa rya ruswa, ati nubwo ibyegeranyo bitandukanye bishyira u Rwanda mu myanya ya mbere mu kurwanya ruswa ntibisobanuye ko turi ibihangange! ati ku bayobozi ikintu cy’inyerezwa ry’umutungo, kwikanyiza ibigenewe abo uyobora bikaba ibyawe,ku isonga wowe uyobora ukagira ibyo utwara kurusha abandi by’umwihariko, ibisigaye bikagabanywa abakungirije aliko ukibagirwa ko ibyo byose bikugiraho ingaruka! zitanakugezeho uyu munsi wibwira ngo warazicitse buracya zikakugeraho, bisobanuye ko wowe muyobozi uba wahindutse igitotsi muli système kandi ubundi inshingano zawe zagombye guhera ku mutima-nama wawe kugirango ushobore kuzuza ibyo ushinzwe.

Prezida Paul Kagame yakomeje abwira abo bayobozi ko nibaramuka babirwanije bizacika aliko nibaceceka ruswa izakomeza ihabwe intebe muli système,ati rero banyarwanda ni ugukomeza urugamba rwo gutera imbere mu kwigira kuko ntawe ugomba kutugira, ati duhange duhereye ku by’iwacu, duhahe iby’iwacu made in Rwanda, dusagurire n’amahanga.

Banyarwanda banyarwandakazi, izi mpanuro nkuko bamwe bazita ziragaragaza intege nke z’uyu muyobozi Paul Kagame mu guhangara abo yahaye amata bamwe bitwa ibifi binini (ibikomerezwa) aho bidakorwaho kandi iyo ruswa ivugwa ikaba ahanini yarashinze imizi muli byo! ahubwo ugasanga abagezwa mu nkiko ari rubanda rugufi bene ngofero gusa, barimo abamotari n’abashoferi nkuko biherutse kwemezwa na Prezida w’urukiko rw’ikirenga muli rapport 2016 y’imanza za ruswa zaburanishijwe n’inkiko aho bigaragara ko abashoferi n’abamotari aribo baza ku isonga ku kigereranyo cya 14/35, ari naho uyu Prezida Sam Rugege  yaboneye n’umwanya wo kubwira itangazamakuru ko urukiko rw’ikirenga atarirwo rushinzwe gushaka ibikomerezwa birya ruswa ngo biburanishwe.

Prezida Kagame rero aho kugira ngo yirukane ibyo bisambo abona ko byamunze système yahisemo kujya abihindurira amakoti aliko ntibive ku ntebe z’ubuyobozi. Birababaje!

Banyarwanda banyarwandakazi, muriyumvira namwe! Marie Immaculée INGABIRE uyobora umuryango transparency International rwanda ati ibifi binini birya ruswa nibifatwe nabyo bishyikirizwe inkiko. Prezida w’urukiko rw’ikirenga Prof.Sam RUGEGE nawe ati urukiko ntirushinzwe gushaka ibikomerezwa birya ruswa! bizagenda bite rero ko système yose irwaye? niyegure itange umwanya kuko abanyarwanda batari bacye biteguye kuvana igihugu cyabo mu kangaratete.

Mugire amahoro.

Byanditswe kuwa 10/02/2017, na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.