Rwanda : ese aho prezida kagame ntiyaba afite impungenge z’impinduka za politiki zimutegereje nkuko biri hirya no hino ku isi?

kagame-twitterKuri  24/01/2016 muli Kigali Convention Center ubwo Prezida Kagame yakiraga  abahagaraliye ibihugu byabo mu Rwanda basaga 60 mu rwego rwo gusangira nabo, mw’ ijambo rye amaze kubifuriza ikaze no kwishimira imikoranire yabo n’igihugu cy’u Rwanda yagize ati: dukomeje kwishimira ubufatanye n’ibihugu muhagaraliye kandi twifuza ko bwazakomeza muli iki gihe hari impinduka za politiki hirya no hino ku isi, ati nk’umunyamuryango w’umuryango mpuzamahanga, u Rwanda sirwo rwasigara rwonyine rutagezweho n’ingaruka zizo mpinduka za politiki zirimo kugaragara hirya no hino ku isi, ati hatabayeho ubufatanye n’ibindi bihugu indicators ziratwereka ko buri gihugu gishobora kuba cyatakaza imbaraga bityo kikisanga nta ntege gisigaranye.

Banyarwanda banyarwandakazi, Prezida Kagame agomba kuba noneho asa nugenda ava ku izima rya ya politiki ye yo kwigira yari amaze igihe abeshya abanyarwanda ko ariyo yonyine ishobora kubateza imbere hativanzemo abaterankunga babanyamahanga,akaba amaze gusubiza ubwenge ku gihe ko ntaho politiki nkiyo y’ubwigunge yazabageza.Prezida Kagame akomeza avuga ko ibibera ku isi muli iki gihe twabivanamo amasomo yuko nta gihugu na kimwe ku isi gishobora kwihaza  aribyo bivuga kwigira mu gihe nta bufatanye n’ibindi bihugu ati kuko ariho honyine haturuka imbaraga zisigasira politiki n’iterambere bibereye abaturage.

Banyarwanda banyarwandakazi, mpereye kuri aya magambo ya Prezida Kagame nta gushidikanya ko agaragaza impungenge afitiye ahazaza h’u Rwanda akaba ageze mu mahina aho gukata ikorosi bitamworoheye kandi amazi akaba yararangije kurenga inkombe.

Gusa uyu mugabo Paul Kagame  akomeza umutsi kuko bitamubujije kwizeza ba ambassadeurs  ko mu Rwanda  uyu mwaka hari amatora y’umukuru w’igihugu aho ngo abanyarwanda bazagaragariza ubudashyikirwa bwabo mu gukomeza gusigasira ibyo bagezeho bashimangira ko yakomeza kubayobora.

Nimwiyumvire namwe! Tubibutse ko aya ari yamatora yidodeyeho atifuza ko nta nundi mukandida wayagaragaramo! murazi ba Padiri Nahimana babyifuje aliko bakazitirwa gukandagiza ikirenge mu Rwanda bityo abanyarwanda  bakaba bahatirwa buhumyi gushimangira ayo matora kuko ariwo muvuno wonyine prezida Kagame asigaranye mu rwa Gasabo aliko akiyibagiza ko bishobora kumuviramo urw’imbwa yaboneye ku mugezi yirengagije ko amatwi y’ihene yumva ageze ku mbabura! Tubitege amaso!

Byanditswe kuwa 30/01/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.