Abo ni mu bantu batatu Philippe MPAYIMANA, Mme Diane Shima RWIGARA na Mwenedata Gilbert batangiye igikorwa cyo gusinyisha ababashyigikiye bagera kuri 600 hirya no hino mu gihugu, baherutse gutangaza kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu ngirwa-matora yo muli 2017.
Icyo gikorwa kikaba giherutse gutangira ku ya 13 Gicurasi, iminsi 30 mbere yuko candidatures zitangira gushyikirizwa Komisiyo y’amatora (NEC). Kugeza magingo aya hakaba haragaragaye abantu batatu ku giti cyabo barimo guharanira kuba abakandida bigenga muli iryo kinamico ryo ku wa 3 na 4/08/2017 aribo Philippe MPAYIMANA waturutse mu gihugu cy’ubufransa, Mme Diane Shima RWIGARA na Mwenedata Gilbert wongeye gushaka kugerageza amahirwe ye dore ko ku nshuro ya mbere muli 2010 bitamuhiriye.
Itegeko rya Komisiyo y’igihugu y’amatora rero rikaba rivuga ko umukandida usinyisha yemerewe kubikora ku giti cye cyangwa agashaka abantu bemerewe na Komisiyo y’amatora babimufashamo byongeye bakabikora babanje kubimenyesha ubuyobozi bw’akarere bagiye kubikoreramo n’ahantu hagomba kuba hazwi bagiye gukorera.
Ni muli urwo rwego kuri uyu wa 22/05/2017 mu nama yahuje inzego zinyuranye ku rwego rw’intara y’amajyaruguru; Prezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yatunze agatoki yihanangiriza bamwe mu bakandida bigenga barimo Mme Diane Shima Rwigara na Bwana Mpayimana Philippe kuba barimo gushaka ababasinyira mu buryo butemewe n’amategeko byongeye bakabikorera ahantu hatemewe nkuko bishimangirwa nanone n’umukuru wiyo Ntara y’amajyaruguru Bwana J.Claude MUSABYIMANA wemeza ko banabikorera mu tubari bashaka kubitangamo na Ruswa banyuze mu nzira zitemewe ngo babasinyire.
Bwana Prof. Mbanda akomeza agira ati: « nka Bwana Mpayimana twamubwiye ko mbere yuko agiye gushaka abamusinyira agomba kujya abanza kwiyerekana ku buyobozi bwaho agiye, ko mu Rwanda atariko bimeze ko hari ubutegetsi agomba kumenyesha icyo agamije bukabanza kumwemerera! aliko ntabikozwa ahubwo ashimangira ko ari uburenganzira bwe atagomba kubikora ! »
Kuri Diane Rwigara we , Prof. Mbanda amurega ko akenshi atanga amafranga ! ati twamubujije kutongera gutanga amafranga kuko bishobora kubangamira umutekano ! aliko uyu mukobwa Diane we akisobanura avuga ko abantu bakunze kumusinyira iyo abona ko bafite ubukene bituma ashaka kubafasha abubakuramo bityo ngo akabaha amafranga.
Banyarwanda banyarwandakazi, ngibyo ibyo Prezida wa Komisiyo y’amatora mu Rwanda, Bwana Kalisa Mbanda yatangiye kunenga atunga agatoki bamwe mu bakandida yita ko badakora mu mutekano. None se demokrasi bavuga yaba ari iyihe batareka ngo umukandida yishakire abamushyigikiye yisanzuye? Tubitege amaso!
Byanditswe ku wa 24/05/2017, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.
Cléophas Barore/http://izubarirashe.rw
Mu gihe gishize bari bamaze iminsi bitabira ingando ziyoza-bwonko zaberaga i Nkumba ho mu majyepfo y’u Rwanda harimo niy’abanyamakuru by’umwihariko; abayobozi batandukanye barimo ba Ministri James Kabarebe w’ingabo, Francis Kaboneka w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase w’ikigo cy’imiyoborere myiza (RGB), na Sénateur Tite Rutaremara, mu biganiro batanze bayobowe na Bwana Rucagu Boniface (hutu de service) akaba n’umukuru w’intorehamwe, bibanze no ku ruhare rw’itangazamakuru ku ngirwa-matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe imbere aho ryasabwaga gukorana umwuga waryo umutimanama rishingira ku nyungu rusange z’abanyarwanda. Ubu se niko bikurikizwa?
Ni muli urwo rwego kuri uyu wa 11/05/2017 nyuma y’ibiganiro n’abanditsi b’ibinyamakuru bya hano mu Rwanda hasohotse itangazo riturutse mu buyobozi bw’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda (RMC) riburira abanyamakuru kurya bari menge muli iki gihe habura iminsi mike ngo amashyaka ya politiki atangire ibikorwa byo kwamamaza abakandida bayo ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Umuyobozi wa RMC, Bwana Barore Cléophas akaba asaba abanyamakuru kwitwararika ngo hato batazatangaza inkuru zidafite gihamya bishingiye ku kubogama cyangwa ku bukene itangazamakuru ryisanganiwe , ati ntimuzisange mu bufatanye n’imitwe ya politiki kubera kurarikira indonke babahindura ibikoresho byabo muri gahunda yo kwiyamamaza.
Cléophas yakomeje abashishikariza kuzakorana ubushishozi mu guha umwanya imitwe ya politiki ibikwiye birinda kugendera ku bibazo by’ubukungu baba bafite cyangwa ngo babogamire ku ruhande rumwe bagirwa ibikoresho n’umukandida cg umutwe wa politiki runaka. Ati nubwo bigoye mu kutabogama mu gihe utangaza ibyo udafitiye gihamya mbere gato y’amatora ati aliko mugomba kwitonda birenze kugirango mutaba iturufu ya politiki haba mu bihe byayo na nyuma yayo nkuko tubibona mu bindi bihugu bimwe na bimwe habayemo amatora. Byongeye kandi ati twizeye ko nkuko bisanzwe bigenda mu Rwanda ibyavuye mu matora bigomba gutangazwa na Komisiyo y’amatora yonyine mbere yuko itangazamakuru ribona ububivuga.
Banyarwanda banyarwandakazi nimwiyumvire namwe iryo tangazamakuru beneryo barata aho rigeze nta kundi uretse kugendera ku nyungu za politiki y’agatsiko ku mugaragaro ! aho umunyamakuru nka Barore Cléophas atarengeye ubwisanzure bwaryo ahubwo ahitamo kuricecekesha ngo adakoma rutenderi!
Ni kuri uyu wa 05/05/2017 hamwe n’abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye kuva ku rwego rw’igihugu kugera k’umudugudu mu Ntara y’iburasirazuba harimo n’abayobozi ba Komisiyo y’amatora; Mu ruzinduko yakoreye muli iyo ntara Bwana Francis Kaboneka Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu muli Leta y’agatsiko yunguranye ibitekerezo n’abaturage ku nsanganyamatsiko yagiraga iti : ‘’Twimike imiyoborere myiza , dusigasira ibyagezweho, dutanga service nziza’’.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, nkuko musanzwe mubizi imitangire y’akazi mu Rwanda ni agahomamunwa aho akazi gatangwa hagendewe ku cyenewabo, inkomoko ndetse na ruswa nkuko byagiye bigaragara mu turere dutandukanye tw’u Rwanda uko ari 30.Urugero twatanga n’urwo mu karere ka Gatsibo nkuko mugiye kubikurikirana mu nkuru ikurikira.
Kuwa 09/02/2017 i Gatsibo abantu basaga 3000 bakoze ikizamini ku myanya y,uburezi yo kwigisha mu mashuri yisumbuye (mu cyiciro rusange ndetse no hejuru.) kandi abantu basaga 1000 baratsinze (babonye hejuru ya 70%). Ubusanzwe iyi myanya mu Rwanda yemerewe abantu bize uburezi bafite diplome ya A1 mu kiciro rusange na A0 hejuru. Abo bose rero bakoze ikizamini muri uko kwezi kwa 2 bapiganirwa imyanya igera ku 105. Nkuko bisanzwe mu kizamini bamwe baratsinze abandi baratsindwa, ariko icyatangaje abantu bakoze iki kizamini nuko mu myanya 105 yapiganirwaga abahawe akazi batarenze 40 bakibaza aho indi myanya isaga 60 yagiye bikabashobera.
Icyaje kubabera agahomamunwa nuko kuwa 12/04/2017 hasohotse irindi tangazo rihamagarira abantu bafite diplome ya A2 batize uburezi kandi batanabyemerewe n’itegeko kujya gukora ibizamini cyo kwigisha mu mashuri yisumbuye. Ubusanzwe mu Rwanda abantu bemerewe kwigisha mu mashuri yisumbuye ni abafite diplome ya A1 mu kiciro rusange na A0 hejuru, nta mwarimu ufite A2 wemerewe kwigisha mu mashuri yisumbuye keretse mu mashuri abanza kandi nabwo yarize uburezi.
Tubibutse ko mu kwezi kwa kabiri REB (Rwanda Education Board ) yasohoye itangazo isaba uturere twose kugenzura niba nta mwarimu wumu A2 wigisha mumashuri yisumbuye yaba ahari akamanurwa agashyirwa mu mashuri abanza ku bize uburezi, yaba atarize uburezi akirukanwa mu kazi. Kandi ibyo byarakozwe mu turere twose na Gatsibo irimo.
Abantu bakoze ikizamini cyo kuwa 09/02/2017 bavuga ko ibi ari akarengane gakabije kuko bimwe uburenganzira bemererwa n’itegeko. kuko iyo utsinze ikizamini cy’akazi igisigaye aba ari kuguha ibaruwa ukajya mu kazi, ariko aha siko byagenze kuko imyanya yabo yashubijwe kw’isoko hashakwa abantu batize uburezi kandi batanabifitiye ubushobozi.
Nta bisobanuro abategetsi b’akarere bigeze batanga kuri iki kibazo mu buryo bweruye ariko bamwe mu bakoze ibizamini bagerageje kubaza bamwe mu babishizwe rwihishwa babwiwe ko akarere kadafite ingengo yimari yo guhemba abarimu baba A0 naba A1 ngo kuko bahembwa akayabo. Ahangaha abantu bibaza impamvu niba igihugu gikennye kidatangaza kwizirika umukanda nibura abantu bakabimenya. Ubusanzwe umwarimu wumu A0 ahembwa 135000 frw, umu A1 agahembwa 97000frw naho umu A2 agahembwa 40000frw.
Ababikurikiranira hafi basanga aya ari amwe mu manyanga uturere dusanzwe dukoresha kugira ngo babone uko bashyira mu kazi abantu babo bishakiye
hatagendewe kubabifitiye ubushobozi kandi babikwiriye. Aha hagenderwa ku cyene wabo, inkomoko y’umuntu,ndetse na ruswa. Uretse ko iyo utazwi ntana mwene wanyu ufite mu nzego z’ubutegetsi na ruswa hari igihe uyitanga igahiramo ntibaguhe akazi ugahomba.
Abantu bakoze iki kizamini barasaba ko aka karengane gahagarara bakarenganurwa bagahabwa imyanya yabo batsindiye kandi bemererwa n’amategeko.
Kumugereka wiyi nkuru murabona copi y’ikizamini cyakozwe kuwa 09/02/2017 niy’irindi tangazo rihamagarira ikindi kizamini ryo kuwa 12/04/2017.Namwe mugenzure mumbwire ukuntu mu mezi 2 gusa haba hakozwe ibizamini 2 ku mwanya umwe !!
N.B.: Musome neza itangazo ryo kuwa 12/04/2017 murabonamo amanyanga, kuko bisa nkaho bari babuze uko babyandika, mu mbonerahamwe ihari murabona ahanditse UMWANYA, munsi yaho handitse ABARIMU BO MU MASHURI ABANZA munsi yaho ahakagiye ABARIMU BO MUMASHURI YISUMBUYE reba ibyo banditseko ni akumiro
Gatari Joram
Gatsibo