Rwanda : i Gatsibo habaye imyigaragambyo kubera inzara

img_20161031_092036Nkuko mwabibonye mu nkuru yanyuze kuri « The rwandan » ivuga uburyo abaturage bo muri Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo bakoze imyigaragambyo bakajya ku murenge gusaba ibyo kurya kuko inzara yari ibarembeje, kugeza naho bavudukanye umutegetsi wuwo murenge Munyaburanga Joseph, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi abaturage birirwa bicaye kumurenge abandi baharyamye mbese wagira ngo niho habaye mu rugo nkuko mubibona ku mafoto aherekeje iyi nkuru.

Ariko ibyo nubwo byashakuje  kandi bikavugwa cyane mw’itangazamakuru abaturage nanuyu munsi baracyiyicira isazi mu maso kugeza ubwo abaturage bahira amababi y’imyumbati y’imitamisi ( yica ) bagasekura bagateka bakarya, hari imiryango 6 izwi yabikoze irapfa hafi gushiramo umwuka. Nyuma hatanzwe ibishyimbo n’ibigori abaturage bavuga ko byari bike cyane ugereranije n’umubare w’abaturage bishwe n’inzara, urebye ababibonye ntibarenze 1/50 by’abaturage batuye umurenge wa Rwimbogo kandi mu byukuri abaturage bose bameze nabi kuko nawawundi wari wifashije muri iyiminsi arya rimwe k’umunsi kandi nabwo bimugoye cyane.

Abaturage bavuga ko nabatoranijwe habayemo ikimenyane ndetse n’ubujura bukabije ku buryo ibyinshi ari ibyatwawe n’abategetsi bo muri uwo murenge. Nimg_20161031_092551yuma yuko iyo myigaragambyo y’abaturage iba uwategekaga uwo murenge wa Rwimbogo ariwe Munyaburanga Joseph yaregujwe ibyo biryo byatanzwe adahari, bikekwa ko yaba yarazize ko yananiwe guhosha imyigaragambyo y’abaturage nubwo yarasanzwe avugwaho imyitwarire itari myiza mu baturage. Gusa ngo ibyo byo kurya ntibyabujije kwibwa n’ubwo byari bihagarariwe n’abasirikari, abapolice ndetse na daso. Ibyo byatumye nuwo munsi wo kubitanga abaturage barenga ijana bakoze imyigaragambyo bava ku murenge bagera ku karere ka Gatsibo ( urugendo rwibirometero bitari munsi ya 40 ) ari nako abari aho basunikana n’abasirikari n’abapolice.

Twaganiriye nabaturage bo muri uwo murenge batubwira ko bifuza ibintu bibiri (2) gusa.

* Icya mbere, bifuza ko leta yabasubiza  uburenganzira bwabo batswe ku butaka bwabo, aho babategeka guhuza ubutaka bagahingamo igihingwa kimwe leta yifuza mu gihe yifuza, kuko ibi aribyo bikurura inzara. Batanze ingero nyinshi berekana ko ataribwo bwa mbere izuba ricana ko ariko batigeze basonza gutya ko babaga bafite imyumbati, ibijumba, ubugari, ubunyobwa nibindi, bityo ngo bakabasha guhangana n’izuba. Ubu nibwo abo baturage bishwe n’inzara kugera ku rwego rwo gusaba infashanyo.

* Icya kabiri bifuza ko leta yareka gutekenika ibeshya ku maradiyo ko habaye amapfa ariko ko abaturage nta kibazo bafite. Ahubwo ni babafashe bahereye ruhande kuko abaturage bose bameze nabi cyane, ari abacuruzi, abahinzi, aborozi, abubatsi , abanyabukorikori, abadozi, abamotari, abanyonzi, abarimu, nabandi bose bibasiwe n’inzara ku buryo ukiri umugabo arya rimwe ku munsi nabwo bimugoye cyane. Ibi byose kandi byiyongera ku misoro yikubye kabiri, imisanzu ya hato na hato, kandi abaturage banaburaye.

Mu gusoza ariko sinakwibagirwa umuturage twaganiriye nubwo atashatse ko amazina ye ajya ahagaragara kubera impamvu z’umutekano we wambwiye ati : nizo mfashanyo zabo nibazireke baturekere uburenganzira ku masambu yacu  leta yigaruriye kandi twarayiguriye amafaranga yacu, abandi bakayahabwa n’ababyeyi babo ho imigabane n’umurage. Ati leta nitureke duhinge ibihingwa byose nkuko twabikoraga mbere, ati nta nzara twari twarigeze kuvaFPR yafata ubutegetsi muri 1994. Ati mu myaka irenga 20 ubu nibwo dushonje nyuma yuko leta y’urwanda yigarurira imitungo yacu.

Natwe nk’itangazamakuru turasaba leta ya kigali kubahiriza ibyifuzo by’abaturage ikareka kubicisha inzara ku bushake. Nubwo twibanze mu murenge wa Rwimbogo muri Gatsibo siho gusa hari ikibazo kuko mu gihugu hose hari inzara. Mwunvishe ikiganiro cya BBC gahuzamiryango cy’imvo n’invano cyo kuwa 12/11/2016 cyavugaga ku nzara mu karere ka Kayonza. Aba baturage rero nibadatabarwa barashira.

J. Jules Rugero