Nibyo koko rero iyo usesenguye imvugo z’abayobozi b’igihugu cyacu muli iki gihe aho kuvuga amahoro bashakira abanyarwanda ahubwo usanga imvugo zabo haba mu madiscours cyangwa mbwirwaruhame ziganisha ku gutanga gasopo bijyanye n’amagambo y’ubwicanyi gusa,bakangisha kurasa ku manywa y’ihangu nta na za investigations zabaye ngo babanze bamenye neza Gitera mbere yo kumusukaho amasasu n’ibindi…
Ni muli urwo rwego mu mugi wa Kigali hamaze iminsi habera amanama y’abaturage yerekeye umutekano basabwa kuwicungira,buri wese agombe amenye umuturanyi we neza cyane cyane abadafite icyo bakora kizwi,abirirwa murugo bose batagira akazi yewe ngo barebe cyane ibipangu byirirwa bifunze kuko ngo haba hakorerwamo ubugambanyi butazwi.Aliko igitangaje ni zimwe mumvugo z’abayobozi baremesha ayo manama zitarangwamo ikinyabupfura na busa nkaho abo babwira atari ibiremwamuntu babagaragariza ko babafiteho ububasha bwose bwo kuba babarimbura igihe icyo aricyo cyose batahuweho kutavugarumwe na Leta cyangwa kuyigambanira.
Bamwe muli abo bayobozi ni aho kuwa 29/08/2016 Ministri Kaboneka Francis yabwiye abari bateraniye mu nama y’inteko y’umujyi wa Kigali n’ubuyobozi kuva ku mudugudu ngo ‘’uwumva ashaka kujya mu ijuru namubwira iki,niyirukanke ariko aduhe amahoro’’ ati u Rwanda ntiruzigera rwihanganira uwo ariwe wese uzashaka guhungabanya umutekano warwo,ati nimugende murebe ibipangu bidafungurwa byirirwa bifunze mumenye ibikorerwamo mugaruke muturye akara!
Bukeye mu nama yo kuwa 30/08/2016 nabwo, Bwana ACP Rangira Bosco ukuriye ishami rya police mu mugi wa Kigali nawe ati :’’ ubu koko murashaka ko dukoresha inyundo ku rushishi?ati hari inzira nyishi dushoboramo kwicisha inyundo tudatakaje amasasu haba gusyonyora gahoro gahoro n’ubundi buryo bwinshi kuko tutarageza aho dutangira gukoresha amasasu byongeye aranahenda, gusa azajya akoreshwa aho biri ngombwa atari ugupfa kuyatumura ku nshishi.Aliko uyu mupolisi yirengagije amasasu aherutse gukoreshwa mu iraswa ry’abantu batatu I Rusizi nundi umwe ku Kimironko I Kigali bazira ko bari mu mutwe w’iterabwoba!
Undi muyobozi w’icyumweru akaba we yari umujenerali,bwana Mubaraka Muganga uyobora ingabo mu mugi wa Kigali werura kumugaragaro rwose ko afitiye impamba ikomeye uwariwese ushaka gusenya amajyambere ati hari n’ababa bashaka kurwanya cyangwa gutoroka inzego z’umutekano ati impamba yabo barayimenyereye!nta kindi yavugaga uretse kuraswa izuba riva!
Banyarwanda banyarwandakazi muriyumvira ko izi ngenga bitekerezo z’aba bayobozi maze kuvugaho ntaho zitaniye kuko zose zihuriza mu guhonyora uburenganzira bwa muntu! gusa ni akumiro pe!umwe ati ntiturageza igihe cyo gukoresha amasasu kuko dufite uburyo bwinshi bwo kwica! undi ati jye narangije kubategulira impamba ikomeye! Ministri Kaboneka we araburira abanyarwanda agira ati uwumva ashaka kujya mu ijuru bwangu niyirukanke hakiri kare, aduhe amahoro!banyarwanda banyarwandakazi ngirango uwumva niyumve cyangwa niba atirukanse bwangu wa mugani wa Kaboneka ahagarare apfe kigabo.Murakoze.
Byanditswe kuwa 03/08/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.