Rwanda :Tom Ndahiro nawe arangwa n’ingengabitekerezo y’urwango.

Tom Ndahiro

Tom Ndahiro

Nkuko abanyarwanda  batari  bake, by’umwihariko  abayoboke  ba  Kiliziya gatolika  tumaze  imyaka itari mike kuva  Fpr  yafata  ubutegetsi  hano  mu  Rwanda, dukulikirana  amagambo  y’ubuhezanguni  bw’uwiyita  umushakashatsi  mu bijyanye  n’ibyaha bya  Jenoside  n’inyoko-muntu ariwe  Bwana  TOM Ndahiro mu kwaha kwa FPR,  aho muli  iyi minsi yongeye  kwibasira  Kiliziya  Gatolika ayishinja ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside.

Aherutse kwifashisha itangazamakuru ritandukanye yewe akanandikira Nyirubutungane Papa FRANCIS nkaho amusaba ibisobanuro, akoresheje amafoto n’inyandiko mpimbano adafitiye gihamya na busa mu rwego rwo gushinja Kiliziya gatolika ingengabitekerezo mu  kuba hari abapadiri bayo bazizihiza Yubile y’imyaka 25 ku ya 16/07/2016 bamaze  bahawe ubusaserdoti muli  Diocèse ya Kabgayi, ngo harimo na babili aribo Abbé aumônier RUKUNDO Emmanuel na Abbé NDAGIJIMANA  Joseph, hakaba  kandi n’undi  musaserdoti ufungiye muli Gereza  ya  Gisenyi wagaragajwe ari kuli Altari  hamwe na Mgr  Anaclet MWUMVANEZA wa Nyundo muli ayo mafoto mpimbano yambaye ikanzu y’ubusaserdoti, abo bose bakaba barahamijwe ibyaha bya Jenoside à  la FPR.

Tubibutseko uyu Mgr Anaclet MWUMVANEZA wa Diocèse ya Nyundo  nawe ari umucikacumu warokokeye kuli paroisse ya Ste Famille, akaba aribwo yaraherutse kugirirwa icyizere na Nyirubutungane Papa FRANCIS  mu kumwegurira Diocèse  ya Nyundo.

Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe, isakramentu ry’ubusaserdoti muli kiliziya gatolika nta mupaka rigira keretse nyiri ukurihabwa wenyine abyishakiye agasezera  niyo mpamvu hakurikijwe amategeko ya Kiliziya nta musaserdoti uvutswa iyo ntera  nuwariwe wese  igihe yaba agihumeka, ibyo bikaba bishimangirwa na Nyilicyubahiro Mgr  Smaragde MBONYINTEGE wa Basilika ya Kabgayi aho agira ati : umupadiri nawe ni umuntu nk’abandi kuko iyo ahamijwe ibyaha afatirwa ibihano nk’abandi byaba ngombwa akanabyicuza bityo akaba yasubira mu milimo ye  nkuko kiliziya itanga imbabazi ku muntu wese wicujije imbere y’Imana, ati gusa  ndakeka ko umupadiri uri muri gereza kubera ibyaha runaka nta burenganzira afite bwo kuyisohokamo ajya gukora ibyerekeranye n’imihango ya Kiliziya ubuyobozi butabizi, ati byongeye kandi byaba binyuranije n’amategeko agenga Kiliziya ati uretse ko gufungwa kw’umusaserdoti bitavanaho isakramentu yahawe.Mgr Smaragde akomeza agira ati: abandika ibyo ni abantu bashaka gutesha imitwe abandi bagamije guharabika Kiliziya gatolika(nta bandi yavugaga uretse Tom Ndahiro, Dr.Dusingizemungu wa Ibuka n’abandi….).

Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe, turasaba  Mgr Smaragde Mbonyintege kutajya atakaza igihe cye aterana amagambo n’abahezanguni bihaye kurwanya Kiliziya ku mugaragaro, Tom Ndahiro ntacyo ashinzwe, gukurikiza amategeko ya Kiliziya nta marangamutima byonyine birahagije Nyakubahwa Monseigneur nkuko mwabitorewe!

Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe,TOM Ndahiro nagarure ubwenge amenye uwamupfiriye kumusaraba w’ukuri, areke ingengabitekerezo y’urwango, kiliziya gatolika ni urutare rutavunguka na busa kuko agati  kahagaritswe  n’Imana kadahungabanywa n’umuyaga,nagerageze ashakire amaramuko ahandi hatari muli kiliziya gatolika. Amahoro y’Imana.

Byanditswe kuwa 06/07/2016, na:
A. BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.