Mu gihe Leta y’agatsiko ka FPR ifite ibibazo by’uruhuri yananiwe gukemura haba mu rwego rwa politiki ihamye yo kuvana abaturage mu bukene, haba mu biganiro by’abatavugarumwe nayo batuye hirya no hino ku isi tutaretse n’abarimbere mu gihugu bahisemo kwemera akaje bakicecekera; ubu haragaragara ukwiyongera bw’abaturage bukabije umunsi ku wundi nubwo benshi barimo guhitanwa n’inzara irimo iyogoza igihugu cyose bikaba bigeze naho abashyitsi batugenderera batumiwe mu manama mpuzamahanga atandukanye hano iwacu, bataha bivovota kubera kubura amafunguro ahagije; aliko Leta y’agatsiko ka FPR ikaba ntacyo yitayeho ahubwo yarahisemo kugendana n’abambari bayo bijuse gusa. Ni muli urwo rwego rero dusanga hatabayeho ubukangurambaga bwimbitse kugirango ubwiyongere bw’abaturage bugabanuke abanyarwanda bazabura aho gutura mu gihe kiri imbere, kuko kugeza ubu imibare imaze gukorwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko abanyarwanda biyongeraho 2.6% mu basaga miliyoni 11, tukaba dusanga ubwo bwiyongere bw’abaturage mu Rwanda buhwanye n’ubwiyongere bw’abaturage bungana n’abatuye akarere kwose.
Banyarwanda banyarwandakazi,dusanga ntagikozwe ngo iyo mibare igabanuke u Rwanda rutazabona aho rutuza abaturage barwo mu gihe kizaza kubera ubwinshi bwabo, keretse ubuso bw’igihugu nabwo bwiyongera naho ubundi bizateza ikibazo kinini cyane.
Banyarwanda banyarwandakazi,iterambere Leta ya FPR yigamba ko yagezeho nsanga nta cyerekezo rifite kuko nta gihugu gishobora gutera imbere abaturage biyongera bikabije.Hakaba hari impamvu zitandukanye zitera ubwo bwiyongere bw’abaturage..! mu Rwanda bikaba biterwa ahanini n’uburaya bwahindutse umuco haba mu bato arirwo rubyiruko,mu bakuze,abashakanye bakunze gucana inyuma yewe no mu bayobozi ubwabo byabaye nk’icyorezo,muzi ingero zimwe nazimwe twagiye twandika ku buryo na Prezida wa republika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame atagira isoni zo gushyira bamwe barangwaho nizo ngeso muli gouvernement nkaho nawe ubwe ashyigikiye izo ngeso yahinduyemo indangagaciro.Izo ngaruka mbi zose nizo zituma habaho inda zitateganijwe aliko by’umwihariko bikaba bigaragara cyane cyane mu rubyiruko rukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kubera ubukangurambaga bukwiye butarugeraho, bityo rero bikerekana ko mu gihe kingana n’umwaka ku baturage hiyongeraho abangana n’abatuye akarere kwose.
Banyarwanda banyarwandakazi,nsanga hasabwa gushishikariza no gushyiraho gahunda zo kuringaniza urubyaro mu buryo bukwiye hakoreshejwe ubukangurambaga aho ariho hose, hirindwa cyane cyane ingengabitekerezo ya bamwe ishingiye ku muco, amadini n’ibindi…abanyarwanda bakumvishwa kubyara abo bashoboye kurera,yewe na ya manegeka cyangwa Nyakatsi Leta y’agatsiko ka FPR-KAGAME itifuza twaba tubitsinsimuye mu bwenge naho ubundi ntaho twaba tugana. Murakoze.
Byanditswe kuwa 02/07/2016, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.