Archives mensuelles : octobre 2016

Rwanda/Nyamagabe : Leta ya FPR yahuguje amasambu abaturage baturiye inkengero z’ishyamba rya Nyungwe.

nyungwe-forest-2Nibyo koko rero mu Karere ka Nyamagabe mu cyahoze ari prefegitura ya Gikongoro harashimangirwa akarengane k’imiryango isaga ijana aho imaze gusubizwa ku isuka na Leta ya FPR ibambura ubutaka buriho n’amashyamba yabo, biherereye ku nkengero za Parc  ya Nyungwe ariryo bitaga ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi.
Ubwo butaka bukaba bwareguriwe New Forest Company yari isanzwe yita ku mirimo y’iryo shyamba ku mpamvu abo baturage bavuga ko zidahwitse  uretse gushaka kuhabahuguza by’akamama kubera inyungu za FPR.
Mu by’ukuri rero uretse kwirengagiza ikibazo kwa Leta ya FPR bikaba bigaragalira buri wese ko aya masambu bahugujwe ari ayo bari barasigiwe n’ababyeyi babo bataritaba Imana.
Iyi Kompanyi « New Forest Company » imaze kwegukana imitungo  y’aba baturage ku ngufu za FPR ntiyagarukiye aho kuko ikimara no gutangira kuyisaruramo yiyongereyeho no kwigabiza amashyamba y’aba baturage, ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere bategekwa kutazongera na rimwe kugira icyo bahakorera uretse  New Forest Company ko ariyo ihafiteho uburenganzira yonyine.
Yifashe ku kananwa n’agahinda kenshi Anastase  MUNYANZIZA umwe mu baturage bahugujwe ubutaka n’isambu yasigiwe n’ababyeyi be ndetse banashyinguwe kuri ubwo butaka yadutangarijeko ibyo bakorewe biteye agahinda no kwiheba! ati  aya masambu tuvuka twasanze ari ay’ababyeyi bacu bagera aho batabaruka tuyasigaramo ati yewe n’ikimenyimenyi niho abenshi bashyinguwe!none se izi mva turazivanamo tuzerekeze hehe kandi natwe bari mukutwirukankana? Ati rwose turasaba kurenganurwa! Ati gusa ni uko nta wuburana n’umuhamba!
Bwana Philbert Mugisha,umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe we atangaza ko hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe na ministeri y’ubutaka mu nshingano zayo basanze iyo mitungo atari iy’abo baturage ahubwo ari  iya Leta bari barigabije imyaka myinshi ishize,ati niyo mpamvu basabwe gusarura bwa nyuma ibyo bahinzemo no kutongera kugira icyo babukoreramo nyuma agahabwa New forest company ati kandi bamwe baranasaruye.
Nimwiyumvire namwe ibyo uyu muyobozi w’akarere avuga!yirengagije ko na bamwe mu banyarwanda bari bamaze imyaka irenga 30 mu buhungiro cyangwa abana babo batahutse nyuma y’intambara ya 1994 basubijwe ibyabo cyangwa ibya ba Sekuru batari bakiriho kuburyo abenshi muli bo bavukiye iyo hanze iyo bigwa wasangaga nta n’agasanira bagifite mu Rwanda aliko nta cyababujije kwongera guhabwa ubutaka mu rwababyaye,nkaswe noneho umuturage gakondo nka Anastase MUNYANZIZA  werekana n’imva za ba Se na ba Sekuru zishyinguye aho ugatinyuka ukavuga ko yatuye ku butaka butari ubwe n’imyaka ahamaze?
Amarira y’abaturage akomeje kwiyongera hirya no hino mu gihugu cyacu, twavuze kenshi ko abayobozi bacu barwaye virus yo giteknica ikaba imaze kubokama nta kivurwa, niyo mpamvu buri munyarwanda asabwe kwirwanaho, buri wese ku giti cye ashake uburyo yakwigobotora amabi y’iyi ngoma ya FPR-KAGAME dore ko isigaye isa nirembaremba hejuru y’amazi  kuko akarengane mbona muli iki gihugu katazakemurwa n’ubuvugizi bw’ibinyamakuru gusa, iki gihugu gikenewe gutabarwa mu maguru mashya.Murakoze.
 
Byanditswe kuwa 17/10/2016, na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.