Aho ntahandi ni mu ntara y’iburasirazuba bw’u Rwanda, mu karere ka Nyagatare aho kuva igihe kirekire abaturage bamenyereye gusangira amazi y’ibirohwa n’amatungo yiganjemo cyane cyane inka. Muli aka karere rero, by’umwihariko mu Murenge rwa Rwimiyaga, abaturage baturiye uwo murenge byababereye ihame ko bagomba gusangira ku mbehe imwe cyangwa kunywera ku nkongoro imwe n’inka. Nkaba mbona aho bigeze aba baturage ari abo gutabarizwa imiryango mpuzamahanga ikaba yagira icyo ibamalira kuko dusanga. Leta ya FPR itabitayeho kandi yarahurujwe hashize imyaka myinshi iki kibazo kivugwa ari nako kinyura mu bitangazamakuru, ku maradiyo mpuzamahanga nka VOA n’ahandi…aliko Leta y’agatsiko mu nshingano zayo ntacyo ibikoraho ahubwo igahora ishyira imbere amadiscours meza ayitaka aho Ministri w’intebe Bwana Anastase Murekezi ahoza ijambo kuli radio y’igihugu abeshya abanyarwanda ko kugeza muli 2017 « nta munyarwanda numwe uzasigara atagejejweho amazi meza kugeza ku kugereranyo cya 99% !!! » Ni agahomamunwa pe!
Banyarwanda, Banyarwandakazi, mu buzima bwabo bwa buri munsi, aba baturage b’umurenge wa Rwimiyaga ho mu karere ka Nyagatare bahamyako banywa kandi bagakoresha amazi inka zatayemo umwanda zikanayagangamo, bavoma mu gishanga cy’uruzi rw’akagera ahateganye na mont Karyuwimba wo muli Tanzaniya, ayo mazi akaba yariyoboye mu gishanga yiyomoye ku ruzi rw’Akagera. Ayo mazi ni nayo bashoramo inka n’andi matungo magufi byongeye kandi bajya kuyavoma barinze gukora urugendo rurerure plus de 10 km bagera yo si ukuyavoma gusa kuko baba babyigana n’abitsiritana imbyiro ari nako bahigika amase y’inka n’indi myanda yose kugira ngo bashobore kuyavoma. Ayo mazi nta bara agira, si urwererane, umukara cyangwa ubururu ahubwo arangwa n’umwanda w’ubwoko bwose. Kuvoma ayo mazi kandi ntibyoroshye nanone kubera ingona ziyabamo! Avomwa n’umugabo hagasiba undi!
Bitewe n’urugendo rurerure bakora bajya kuyavoma, umwe mu baturage witwa Kuradusenge Edouard utuye muli uyu murenge wa Rwimiyaga yadutangarijeko nubwo bwose babona ko ari umwanda bitababuza kubanza kuyagotomeraho bakiyageraho kubera inyota!
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Gatebe ho muri uwo murenge wa Rwimiyaga, Bwana Bumbakare Faustin yadutangarije ko ingaruka z’aya mazi ari nyinshi; ati hari abanyeshuri bajya kwiga badaheruka gukaraba, abandi badaheruka kumesa abandi bagasiba ishuri kubera ko bagiye kuvoma bagataha bakerewe, ibyo byose bigatuma hari n’abikoza ku ishuri inshuro zitarenga ibyili mu cyumweru, akomeza agira ati nanjye ubwanjye hari ubwo ntaha mvuye kwigisha ngafata igare nkazirikaho amajerikani abiri nkajya kuyavoma!! Ati ntakundi twabigenza twabuze gitabarwa kandi indwara z’inzoka zo mu nda tuyakomoraho nazo ntizitworoheye!ati ngubwo ubuzima tubayemo!
Banyarwanda, Banyarwandakazi, imibereho yabo baturage iteye agahinda aliko ntakundi babigenza kuko ugize icyo akopfora yisanga muli bya Bihome byashyiriweho abakene nkuko itohoza riherutse ryakozwe na HRW ribihamya nubwo bwose Leta y’agatsiko idahwema kubeshyuza izo rapports ku Rwanda.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, iri niryo terambere twari dutegereje kuli Leta ya FPR koko? Dusabwe kwibaza bwangu kandi tugashyira akadomo imbere y’imyanzuro twafashe buri wese, bityo tukava kuri wa mugani ngo « akabi kakirwa nk’akeza », kuko ntawe utarambiwe. Murakoze.
Byanditswe kuwa 26/07/2016 na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.