Ni muli iyi minsi ikibandanya yo kwibuka inzirakarengane zose zahitanywe na Jenoside 1994 ku nshuro ya 22 aho usanga ama discours asomwa cyangwa ibyemezo bifatwa n’umunyamabanga nshingwa-bikorwa wa commission y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG), Dr. Bizimana J. damascène bigaragara ko asa nuwahahamutse! Akaba yarakwiye kwegera abaganga bo mu mutwe kuko tubona nk’umuntu ufite PHD atagombye kwozwa ubwonko bene kariya kageni yirirwa avuga ko abanyarwanda bari hanze y’igihugu ari ikibazo gikomeye kitoroheye Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside! uyu mugabo kimwe na Shebuja Prezida Paul Kagame bakaba birengagiza ko abo banyarwanda nabo ari abana b’u Rwanda bakeneye gutura mu rwababyaye!
Mu kwemeza ko uyu mugabo Dr. Bizimana j. damascene yaba arwaye naho muli iyi minsi aherutse gusaba amadini n’amatolero kutazongera gukoresha indirimbo z’Imana mu gihe cyo kwibuka ngo kuko Jenoside y’abatutsi irenze kuba inzira y’umusaraba nk’umwe wa Yezu kuli calvaire, byongeye kandi ngo insengero nizo zaguyemo abatutsi benshi bitegetswe n’abakuru b’amadini n’amatolero .
Banyarwanda banyarwandakazi, turasanga uyu mugabo Dr. Bizimana j.damascène ashaka guhindura ibyari inzira y’umusaraba w’Imana Yezu Kristo wacunguye Isi akaba yabyitirira Shebuja Prezida P.Kagame bamwe bamaze kuyoboka bagira bati ‘’Kagame wacu ni Ingabire Imana yaduhaye, niwe Yezu wacu, ni Mesiya n’ibindi….noneho inzira y’umusaraba wa YEZU kuli calvaire igahindurwamo inzira y’umusaraba wa Prezida P.Kagame ku Rwanda.Ni ugupfundapfunda imitwe aho ariho hose.
Dr. Bizimana j.damascène ni umugabo wabaye igikoresho cy’iturufu ya Jenoside, agenda agoreka amateka y’igihugu kubera Leta y’agatsiko ka FPR-KAGAME kuburyo adatinya no kuvuga ko Roho Mutagatifu cyangwa umwuka muziranenge ariwo uyobya abanyamadini n’amatolero ngo bigatuma batitabira gusaba imbabazi bityo abazimu bo mu bwoko bw’abatutsi bapfuye bagahoza ku nkeke Leta ya FPR-KAGAME alinako banayisaba ibitambo by’abazima.
Banyarwanda banyarwandakazi, murumve! abo ikiyaga cya Rweru cyatamiye , abaraswa kumanywa y’ihangu, abarigiswa, abacibwa ibihanga iyo bahungiye, icumu ntirirunamuka!
Dr. Bizimana akomeza avuga ko mu bihe nk’ibi by’icyunamo batifuza kwongera kumva ijambo ‘’IMANA’’ kuko ngo ryakoreshejwe cyane n’abihayimana mu kujya kuvumbura abatutsi aho bari bihishe mu gihe cya Jenoside! akomeza agira ati dukomeje gusaba ko abapadiri n’abapastoro bafata iya mbere mukujya bunamira abatutsi bo bikoreye umusaraba utoroshye kurusha Yezu Kristu kuli calvaire!
Banyarwanda banyarwandakazi, umuntu avuze ko Dr. Bizimana yagenderewe ntiyaba abeshye pe! ahasigaye naha shebuja P. Kagame ho gutabara hakiri kare! aliko se Giti mu jisho uwo we ni uwuhe?
Banyarwanda banyarwandakazi, nimucyo duhaguruke twirukane aya madayimoni Leta ya FPR ikomeje kuturahuliraho mu gihugu cyacu bityo bizadushyitsa ku mahoro n’ubwiyunge nyakuri bitubereye. Murakoze.
Byanditswe kuwa 25/04/2016, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.