Ni akarengane pe! mu gihe abarebera hafi iby’imyubakire basanga ko igishushanyo-mbonera cyahawe umugi wa Kayonza (Kibungo) kitajyanye n’ubushobozi bw’abaturage bahatuye bityo bagasaba ko hatekerezwa ikindi; umuyobozi w’intara y’uburasirazuba Mme Odette Uwamariya arihanangiriza abaturage abasaba kujya bakulikiza amategeko agenga imyubakire akanongeraho ko abayobozi bazajya bakingira ikibaba abubaka muli izo nzira zinyuranijwe n’igishushanyo-mbonera bazajya bakatirwa urubakwiye; ati biragaragara ko ayo mazu yubakwa haba harimo uruhare rw’abayobozi barya ruswa n’abaturage bafite imyumvire idasobanutse barara bubaka ijoro ryose abandi babumba amatafari bayahishe.
Ikibabaje abo baturage cyane rero ni ukuntu basabwa gusenya mu gihe bazubatse ubuyobozi burebera zikarinda aho zuzura ndetse zimwe mulizo zaranatuwemo. Nabajije umunyamabanga nshingwa-bikorwa w’akagari ka Nyagatovu ho muli secteur Mukarange, SEBINEZA Kiyonga ansubiza ko ahanini ari abaturage bananiza abayobozi bakanga gukulikiza amategeko agenga imyubakire.
Umuturage umwe mu basabwe gusenya utarashatse kwivuga izina yantangarije ati’’ urumva umuntu aba yarafashe amafranga ya Banki! Ubu se koko mbigenze nte? Ko ntawe natakira ! tumaze kumenyera kurenganywa! ati ubu rwose sinzi icyo navuga, hasigaye gusaba Imana ikagira uko itugenza’’.
Kugeza ubu hakaba hamaze gusenywa inzu zigera kuri 30, 10 muri zo zaruzuye na banyirazo bazibagamo. Ikindi kigaragara ni ruswa ivugwa muli iryo yubaka cyane cyane mu bayobozi b’ibanze kimwe mu ndandaro y’ibyo bibazo, nkuko Mme Odette w’intara y’uburengerazuba nawe ubwe abyemeza, akavuga ko bagiye gushyiraho ingamba zuko umuturage azajya asenyerwa ari uko n’umuyobozi wamukingiye ikibaba abihaniwe.
Banyarwanda banyarwandakazi, wumvise amagambo y’uwo muyobozi wakwibaza uti ese noneho ko bavuga ko ‘’Umweru uturutse ibukuru ukwira hose’’ aho ntiyaba agiye kwikoraho bitewe nuko akarengane na ruswa muli iki gihugu bisa n’ibyaherewe umugisha ikambere!
Gusa ntawakwirengagiza akarengane karenze bitavugwa muli iki gihugu cyacu, ubwo twabazaga umuyobozi wa transparency international ishami ry’u Rwanda (TI-R) icyo abivugaho; Mme INGABIRE Marie Immaculée yatubwiye ko mu gukemura ibyo bibazo ahanini bo bashinzwe ubuvugizi no gukulikirana mu mizi uko akarengane kakozwe noneho bakabishyikiriza inzego z’ibishinzwe z’ubutabera byananirana bigashyikirizwa uwego rw’umuvunyi. Akomeza agira ati nkubu tuzi twese ko inkiko gacaca zarangije imirimo yazo aliko hanze aha hari abafite imanza zaciwe nabi barenganijwe, bagakatirwa imyaka 40 cyangwa burundu bikaza kugaragara ko urubanza rutanabayeho! Abo bose tukaba twabasaba kujulirira inkiko zisanzwe kuko nyine iza gacaca zarangije imirimo yazo natwe tuzakomeza kujya tubavuganira kuko ariyo nshingano nyamukuru y’umuryango duhagaraliye.
Ni muli urwo rwego bamwe mu baturage barenganijwe mu manza zinyuranye, basaba umuyobozi wa TI-R kubabera umuvugizi kwa Prezida wa Republika bakemererwa gusubirishamo imanza zabo zose kugirango barebeko babona ubutabera bwuzuye. Ngaho rero ibibazo byaranze ubutabera bwa Gacaca ni ingorabahizi! Mme Ingabire yijeje ababagana bose ko bo batajonjora ati tuzakomeza ubuvugizi bwanyu aliko namwe mujye mutubwiza ukuri ku bibazo byanyu kugirango tubone uko tubikulikirana kugeza bikemutse.
Byanditswe ku wa 12/11/2015, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.