Rwanda : FPR irahamagarira abanyeshuri kurwanya abavuga nabi ubutegetsi bwayo

fprKuwa 07/11/2015 muri kaminuza yigenga ya Byumba (IPB) ishami rya Kiramuruzi riherereye muri Gatsibo  habereye inama ya FPR aho umushyitsi mukuru yari umugabo witwa Ntegera Patrique ukora mu nzego za FPR mu karere ka Gatsibo.

Ubwo nyine bategetse  abanyeshuri bose guhagarika amasomo ngo bajye muri iyo nama. Ubwo abarimu n’abanyeshuri bose bateranira muri salle kumwumva ubwo indirimbo zisingiza Kagame nizisingiza FPR sinakubwira.

Uwo mugabo yavuze amagambo menshi cyane ariko ay’ingenzi ni aya akurikira:

Yagize ati mugomba guhagurukira guhangana n’uwariwe wese ushaka gusenya urwanda. Ati ntimukareke umuntu utema ishami ry’igiti kandi ariryo  wicayeho.

Ati Abanyarwanda baba hanze batunzwe no guheha amabyi (mwihangane ndagerageza kubisubiramo nkuko yabivuze)   y’abakecuru, birirwa basebya urwanda bashaka kurusenya. Ati bose rero mugomba guhangana nabo nk’abantu bize mukoresheje imbuga nkoranyambaga nka twita, facebook nizindi.

Akinjira yavuze ko  yishimiye ko abona abagore n’abakobwa aribo beshi ahita abibutsa kimwe mu byivugo by’intore z’abakobwa kigira kiti << mutima w’urugo ni nyampinga ubereye urwanda sinzatesha agaciro uwakanshubije.>> ati kagame niwe wabahaye agaciro ubundi mutagiraga.

Yakomeje avuga ko ubu ari uburezi bwa bose ngo abana bose bariga ngo sinko kubwa Habyarimana higaga igice kimwe. Yatanze urugero rw’ahantu yize i Gahini avuga ngo mbere  umwana yakarabaga akwedura amazuru ngo arebe ko igipfunsi cyakwirwamo  ngo ariko ubu nta moko ari mu Rwanda. Ngo hari umwana w’umuhutu  w’i Butare wabaye uwavmbere none ubu arakora muri presidence.

Yakomeje agira ati ibyabaye 1959 ntabwo byari levolution ahubwo byari ubwicanyi ngo n’abazungu b’ababirigi bagizemo uruhare.  Ngo ibyo byarakomeje kugeza muri za 90 igihe Habyarimana yitwaga petit president, Mobutu akaba frere we, naho Mitera w’ubufaransa akaba pere we.

Yashoje yibutsa abaraho inkuru ya Yona wo muri bibilia wanze gutumwa urufi rukamumira. Ati namwe rero mugomba kwemera gutumwa ibibi ntibikabe murebera nimwanga gutumwa urufi ruzabamira.

Iyi gahunda kandi iri mu bigo byose mu Rwanda aho FPR irimo gukora icengezabinyoma mu bana b’abanyarwanda. Kandi ngo ikaba izakomeza.

Munyumvire namwe ibinyoma n’iterabwoba rya FPR ishyira ku Banyarwanda.