Nkuko Ministre w’ubutabera w’u Rwanda Bwana Businge Jonhson yabitangarizaga akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa-muntu I Genève muli Suisse aho yoherejwe nk’intumwa ya Leta mu gutanga rapport isobanura ihonyorwa rya muntu ku birego birebana n’u Rwanda; yongeyeho ko mu Rwanda ikibazo kibahangayikishije bafite ubu ari Itangazamakuru ku buryo barikulikiranira hafi umunsi ku wundi ngo ritavaho rimera nkaya maradio yahozeho mbere y’intambara ya RTLM aribyo byatuviriyemo Génocide yo muli 1994.
Ibi Businge akaba abivuga yirengagije ibirego u Rwanda ruregwa birimo ubwicanyi, gufungwa kw’abatavuga rumwe na FPR, kutisanzura mu bitekerezo, ihohoterwa ry’ubwoko bwose haba mu magereza cyangwa ahandi hatazwi hafungirwa inzirakarengane.
Ni muli urwo rwego hari icyegeranyo cy’umuryango utegamiye kuli Leta urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda TRANSPARENCY INTERNATIONAL-RWANDA (TI-R), ku bushakashatsi cyakoze ku birebana n’itangazamakuru mu Rwanda kuva muli 2003 hatangira Itangazamakuru ryigenga ririmo amaradiyo, ryakomeje gukura aliko rikaba rirangwa na Ruswa ku buryo bugaragara ariko ntibuvugwe cyane.
TI-R iravuga ko , mu bakora Itangazamakuru 388 babajijwe muli ubwo bushakashatsi, bose bavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ririmo Ruswa. Abandi bagenerwabikorwa cyangwa abakorana naryo, muli 1093 babajijwe nabo bose (100%) bemejeko itangazamakuru mu Rwanda ririmo Ruswa.
Mw’ itangazamakuru ryo mu Rwanda, ubushakashatsi bwagaragaje ko abakora itangazamakuru ubwabo bemeza ko Ruswa y’amafranga (66%) ariyo yiganje cyane mu mwuga wabo, hagakulikiraho n’icyenewabo (60%), ikimenyane (54%), Ruswa ishingiye ku gitsina (43%), no guhabwa impano (39%).
Abakorana n’itangazamakuru biswe abafatanyabikorwa b’itangazamakuru, bemeje ko Ruswa y’amafranga ariyo yamunze itangazamakuru (72%), igakulikirwa n’icyenewabo (61%), ruswa ishingiye ku gitsina (49%), ikimenyane (48%), no guhabwa impano (35%).
Ubu bushakashatsi bwagaragaje bidasubirwaho ko ibijya bivugwa mu matamatama ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ryamunzwe na Ruswa bifite ishingiro.
Ruswa kandi igaragara no mubayobozi b’ibitangazamakuru mu gihe cyo gutanga akazi n’ibindi; urugero kwemera kuzatanga amafranga runaka igihe uzaba uhawe akazi. Wahembwa nka 800.000frw nawe ukagomba kuzamuha 200.000frw.
Ruswa nanone iza ku isonga ni ugushaka no guhabwa amatangazo yamamaza (advert). Ku batabizi, burya ku bitangazamakuru hafi ya byose mu Rwanda bitunzwe no kwamamaza(advert), iki cyiciro kikaba cyaramunzwe na Ruswa ku kigero cya (45%) ushingiye ku buhamya bw’abakora itangazamakuru ubwabo, naho washingira ku buhamya bw’abakorana n’itangazamakuru ugasanga ko ruswa muli iki cyiciro iri ku kigero cya (34%).
Akenshi iyo ibigo bikomeye bigiye kuguha kontaro yo kubyamamaza, bigusaba ko nta kintu nakimwe uzabavugaho kibi.
Ubu bushakashatsi bwanacukumbuye inkomoko ya ruswa ivugwa mw’ itangazamakuru ryo mu Rwanda maze basanga inzego z’abikorera (private sector) arizo za mbere mu gutanga ruswa, hagakulikiraho inzego z’ubutegetsi bwo hejuru muli Leta, hagakulikiraho inzego z’ibanze.
Hari abanyamakuru bahabwa ruswa n’abayobozi b’uturere, yaba ari gukora inkuru, akibagirwa amahame y’umwuga. Hari n’igihe abanyamakuru bahanahana amazina ya ba mayors bakunze gutanga za ruswa.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibitangazamakuru by’ubucuruzi cyangwa by’abantu ku giti cyabo aribyo bibonekamo ruswa (73%) cyane kurusha ibitangazamakuru bya Leta (24%).
Ikindi ubushakashatsi bwagaragaje ni uko ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro (print media) aribyo birya ruswa cyane hagakulikiraho amaradiyo, hakaza n’ibinyamakuru byandika kuli internet.
Amafranga atangwa cyangwa akakirwa nka ruswa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ari hagati ya 5.000 na 1.500.000 Frw.
Abahanzi bo bagaragaje ko nta muhanzi ushobora kuzamuka adatanze ruswa ku banyamakuru aribyo bita (kuguha hit). Mu bindi byagaragajwe n’ubu bushakashatsi ni ijambo ryitwa ‘’GITI’’, ku banyamakuru rikunzwe gukoreshwa nk’amafranga y’urugendo cyangwa ayo guhaha amafunguro ahabwa umunyamakuru igihe agiye mu kazi ko gutara amakuru atayahawe n’ikigo cy’itangazamakuru akorera ahubwo akayahabwa n’uwamutumiye ngo atare amakuru.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, nubwo umuryango (TI-R) ntako uba utagize ngo ubwire Leta n’ibitangazamakuru mu kwikubita agashyi, ndahamya ko kurandura ruswa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda bitazigera bishoboka kubera inzego nkuru z’ubutegetsi zayigize intwaro ikomeye haba hano mu Rwanda cyangwa mu mahanga ntawe ubiyobewe, nkaba nsanga gutakambira Leta ya FPR mu gufata ingamba zo kuyikumira ari nko gucurangira abahetsi. Byongeye kandi iyi ruswa mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ikaba ifite ingaruka nini ku gihugu, yaba ku bukungu no kugeza amakuru ku banyarwanda. Mugire amahoro.
Byanditswe ku wa 8/11/2015, na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.