Birababaje muli iki gihugu aho abaturage bakomeje guhohoterwa ubuyobozi bubirebera cyane cyane inzego zishinzwe umutekano (police, Dasso n’abandi….), umuntu akaba yibaza niba nta nzego zishinzwe amategeko no kurenganura ziriho!Ni muli urwo rwego kuli uyu wa 13 ukwakira 2015 mu Mudugudu wa Gasharu, akagari ka Rwesero, mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke(Cyangugu), umusore witwa Mulindahabi Vianney uri mu kigero cy’imyaka 19 yafatanywe ingurube bivugwa ko yibye, abaturage barayimuhekesha ashungerewe n’ab antu benshi ndetse n’ababyeyi be bahari; uyu Mulindahabi yemera icyaha akavuga ko yashutswe n’inshuti ye atashatse kuvuga amazina, ati: ‘’ ni ubwa mbere nagerageza kwiba amatungo rwose nkwiye kubabarirwa kuko nabitewe n’ubusinzi’’.Ubwo ibyo byose byabaga hari abayobozi banyuranye b’inzego z’umutekano b’umurenge na police ihari. Icyo nshaka kubivugaho rero ni ukuntu abaturage basigaye bashaka kwihanira no guhekesha ibyibano bagenzi babo inzego z’ubuyobozi niz’umutekano barebera nkaho nta mategeko akibaho! Cyangwa ukabona rimwe na rimwe izo nzego zishatse guhangana imbonankubone n’abaturage.
Gusa kubera ubukene bukabije burangwa hafi ya hose mu cyaro cy’igihugu niko ubujura bugenda bwiyongera bwaba ubw’amatungo ndetse no kwiba mu mazu atandukanye.
Byatohojwe ku wa 14/10/2015, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.