Muli iki gihe abana benshi, ari abasabiriza, kimwe nabo bita ba mayibobo bongeye kugaragara cyane mu mugi wa Kigali, imwe mu mpamvu itera icyo kibazo akaba ari uko kuva mu mwaka wa 2012 Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga za orphelinats binyuze muli Ministère y’umuryango, abana bose babaga muli izo orphelinats bagashakirwa imiryango ibakira bajya kubamo buhoro buhoro k’ubwumvikane n’iyo Ministère noneho Leta ikajya inayibafashirizamo aliko nako inabakulikirana bikaba byari mu nshingano yiyemeje.Icyo ngo akaba cyari igikorwa kijyanye na ya gahunda ya Leta y’u Rwanda bise ‘‘Kwigira’’.
Ikibazo rero, bamwe muli abo bana bananiwe kuba muli iyo miryango, bananirwa kwiga, abandi barayitoroka bahitamo kwibera indaya na za mayibobo. Leta ikaba yari yaranabemereye ko izajya itanga buri kwezi ibihumbi 200 mu rwego rwo kubafashiriza muli iyo miryango! none ari ugukulikirana imibereho yabo muli iyo miryango n’ubufasha babemereye byose byarabuze, kandi bakitabwaho na za orphelinats ntakibazo bari bafite kuko hari n’abagiraneza benshi batandukanye babitagaho ubuzima bwabo bukagenda neza kugeza bakuze, kurusha kuba muli iyo miryango. Ibyo byose rero bikaba byarahagaze bahitamo kuyoboka imihanda birirwa mu masoko basabiriza abandi baryama aho babonye. Icyo cyemezo kikaba ari kimwe mu mpamvu zatumye abana b’inzererezi na za mayibobo biyongera mu migi y’u Rwanda, by’umwihaliko mu mugi wa Kigali. Izo ngaruka mbi zose zikerekana ifatwa ry’ibyemezo kuburyo buhubutse aribyo micungire mibi y’ibya rubanda.
Byatohojwe kuwa 05/09/2015 na:
A.BEN NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.