
Col.Tom Byabagamba na (Rtd) Brig.Gen.Frank Rusagara ubu bafatwa nk’abanzi b’igihugu kandi nabo bararwanye nka Kagame. Hari uwarwanye se kurusha Kayumba Nyamwasa? Nawe yabaye umwanzi w’igihugu. Yewe, iby’isi ni gatebe gatoki (photo igihe.com).
Mu Rwanda ubutegetsi bwa Kagame bukoresha imvugo « umwanzi w’igihugu » iyo bavuga umuntu wese ugaragaza kandi utangaza ibitekerezo binyuranye n’ubutegetsi bwa Kagame.
Uwiswe umwanzi w’igihugu, ubutegetsi bwa Kagame bwumvikanisha ko ari umuntu udafite umwanya mu gihugu, ni umuntu wo kwicwa cyangwa gufungwa!
Iyi mvugo yaritse mu Banyarwanda ubwoba, ku buryo bahitamo kugenda bubitse imitwe cyangwa bakavuga bibombarika. Iyi mvugo ni yo yatumye abayobozi banyuranye mu Rwanda bagaragaza ko bifuza ko Kagame aguma k’ubutegetsi ndetse bakanasinyisha mu mififiko abaturage ngo bemeze ko Kagame ariwe wenyine ukwiriye u Rwanda.
Iyi mvugo ubwayo igize icyaha cy’amacakubiri nkuko bigaragara mu itegeko nr 47/2001 ryo kuwa 18/12/2001, mu ngingo yaryo ya mbere igira iti : « Ivangura ni imvugo, inyandiko, igikorwa icyo ari cyo cyose bishingiye nko ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, ibara ry’umubiri, idini cyangwa ibitekerezo bigamije kuvutsa umuntu umwe cyangwa benshi uburenganzira bwabo buteganywa mu mategeko y’u Rwanda no mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.
Muri 1994, jenoside y’abatutsi yashobotse kubera ivangura bakorewe. Uyu munsi imwe mu mpamvu Kagame ashyira imbere igaragaza ko agomba kuguma k’ubutegetsi ni umutekano. None se u Rwanda rwagira umutekano urambye rute igihe hari abanyarwanda umubare wabo udasiba kwiyongera kandi bava mu bwoko bw’abatutsi cyangwa abahutu, ubutegetsi bwa Kagame bwita « abanzi b’igihugu »?
Kagame ubwo yaganiraga n’abakada ba FPR muri iyi weekend ya le 13-14/6/2015, yibukije ko yitanze arwanira uburenganzira bwe ndetse ko yari yiteguye gutanga ubuzima bwe ! Harya yari wenyine ? Ntabo bari kumwe se yashyize mu mubare w’abanzi b’igihugu ? None se abo barwanye hamwe asigaye ahiga bukware barwaniraga igihugu badakunda? Bacyanze se nyuma yuko FPR barwaniriye ifashe ubutegetsi ?
Ubutegetsi bwa Kagame ni bumenye ko iri vangura buri gukorera abanyarwanda, ari umuriro bari kwenyegeza! Uvukijwe uburenganzira bwe wese arabuharanira si umwihariko wa Kagame.
Banyarwanda igihe ni iki tukereka Kagame ko u Rwanda rukeneye umuyobozi uhuriza hamwe abanyarwanda, umuyobozi utarangwa n’amacakubiri. Umuyobozi ushishikajwe n’ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda n’iterambere rya buri wese. Uyu niwe muyobozi waha u Rwanda umutekano n’iterambere birambye!
Impinduka ni ubu kandi nawe uruhare rwawe ruracyenewe.
Zirikana Art 101 ni Ndahindurwa.
J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda