Archives mensuelles : octobre 2015

Rwanda : Ishyaka FPR-Inkotanyi riraka umusanzu ku ngufu

FPR

 

FPR imenyerewe mu bujura butandukanye ariko noneho ubu birenze urugero.

Muri uku kwezi kwa cumi barimo kwaka amafaranga bita ngo nayo gutera inkunga umuryango. Ariko bikorwa kw’itegeko rikabije. Aho bicaye mu manama hejuru iyo bakagenera buri muntu . Ariko bigeze mu bakozi ba Leta ho bishinga umugani aho basabwa 1/10 cy’umushahara wabo uko waba ungana kose. Ariko byageze kuri mwarimu bishinga umugani kuko we asanzwe ahembwa urusenda.

Ayo mafaranga kandi agomba kuva ku mushahara bazajya bayakata baguhe asigaye. Atandukanye n’ubusanzwe kuko bwo abakozi ba leta bayatangaga bayakuye ku mufuka wabo. Icyo kikaba cyahangayikishije abakozi ba leta cyane cyane abarimu bahembwa urusenda. Ubundi bataka ko bahembwa make none nayo FPR irashakaho icyacumi ubundi kimenyerewe ko cyari ik’ imana gusa. Ibyo kandi bikozwe nyuma y’ibigega bitandukanye nk’icyagaciro, icya Karake, amafaranga ya FARG, ay’uburezi, n’ibindi byinshi ntarondora byiyongera ku misoro ikabije iri mu Rwanda. Ayo mafaranga yose akava k’umushahara w’umukozi. Abaturage bo bakubitwa buri munsi bazira kuyabura.

Abanyarwanda baratabaza cyane cyane abarimu bategetswe gukatwa ku mishahara yabo kandi ari intica ntikize.

Ikindi gitangaje nuko abantu bose bakwa aya mafaranga nutari muri FPR agomba kuyatanga ngo niyo imuha umutekano.

Aba bantu nabo gutabarizwa. Kuko ubu bose barangije gusinyishwa amaliste bashyiraho n’amarangamuntu yabo.

Nubwo bigaragara mu gihugu hose ariko mukarere ka Gatsibo, mu mirenge ya Rwimbogo na Gitoki ho birakoranwa imbaraga zidasanzwe aho hakozwe inama ku karere batumiramo abayobozi b’ibigo bose n’abimirenge bagena uko bizakorwa banzura ko uhereye ruhande buri mwarimu agomba gutanga ayo mafaranga ko kandi utazayatanga azafatwa nk’umwanzi w’igihugu.

UNR: Abanyeshuri baravuga ko bagiye kwicwa n’inzara kubera kubura ibyo bemerewe na leta byose.

KistAbanyeshuri biga mu mashami atandukanye ya Kaminuza y’u Rwanda baravuga ko ubu kubona ibyo kurya no kubona aho baryama bibagoye kubera ko kuri ubu hari amwe mu mashami ya kaminuza y’ u Rwanda ategeka abanyeshuli kwishyura mbere kugira ngo bahabwe izo serivisi.

Bamwe mu banyeshuli twaganiriye baravuga ko babuze byose kuko ngo babuze amafaranga bajyaga bahabwa, bakaba baranabuze ayo bemerewe na BRD (banki itsura amajyambere y’u Rwanda) nkuko byari byaremejwe n’Inteko ishinga amategeko binyuze muli gouvernement.

Aba banyeshuli bavuga ko kuva batangira umwaka w’amashuri wa Kaminuza 2015-2016 muri Nzeri uyu mwaka, hari abo ama koleji yagiye ategeka kwishyura mbere serivisi zo mu kigo nk’ amafunguro ndetse n’aho kuryama, mu gihe nyamara ubundi umunyeshuli yandikwaga akazishyura buruse yaje .

Bamwe mu bo twaganiriye bo mu mashami atandukanye ya kaminuza y’u Rwanda arimo icyahoze ari KIST na KIE batubwiye ko muri iki gihe ubuzima bubagoye cyane kuko babona babuze byose , yaba ibyo bahabwaga n’ibyo basezeranyijwe mu gihe nyamara ku mashuli babategeka kwishyura mbere.

Ibi birakorwa mu gihe aba banyeshuli bavuga ko batarabona amafaranga ya buruse babwiwe na BRD ko azajya aza bakigera ku mashuri.

Umwe mu banyeshuli biga mu ishami rya kaminuza y’u Rwanda koleji y’uburezi KIE utashimye ko amazina ye atangazwa yagize ati: »Ubu nyine baguha ikarita yo kurya n’igitanda ari uko ubanje kwishyura kuva twagera hano niko bimeze ».

Uyu munyeshuli avuga ko kuri ubu hari bamwe mu banyeshuli bahisemo gutaha ngo bakazagaruka buruse yaje.

Uwitwa Bosco wiga mucyahoze ari KIST akaba yagize ati: « None se ntibari bavuze ko bazahita baduha amafaranga tukigera hano, ubu se arihe? Barangiza ngo twishyure tubone kujya muri resitora twishyure ayo dukuyehe kandi bataraduha ayo bemeye kutuguriza ».

Gusa ku ruhande rwa kaminuza y’u Rwanda, umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri kaminuza y’ u Rwanda Prudence Rubingisa yatubwiye ko abayobozi b’imiryango y’abanyeshuli mu mashami atandukanye ya kaminuza y’ u Rwanda bari basabwe kwandika abanyeshuli bose bifuza kuzajya bafata amafunguro n’amacumbi mu kigo, hanyuma amafaranga yazaza bakayabakata nk’uko byari bisanzwe bikorwa kuko n’ubundi amafaranga y’aya mezi 3 azaca kuri konti ya kaminuza.

Pudence Rubingisa avuga ko guhera mu kwezi kwa mbere 2016 aribwo abanyeshuri bazatangira guhabwa amafaranga biciye ku makonti yabo . Icyo gihe nibwo bazatangira kujya bishyuzwa mbere kuko buri munyeshuli noneho niwe uzajya umenya uko azajya akoresha amafaranga ye.

Muri uyu mwaka 2015 nibwo leta yafashe icyemezo cyo guha banki y’igihugu y’iterambere (BRD) inshingano zo kujya itanga amafaranga y’inguzanyo agenerwa abanyeshuli hagamijwe gukuraho ikibazo cy’ubukererwe bw’aya mafaranga nkuko byabonekaga. Byari biteganyijwe ko umunyeshuli azajya ahabwa amafaranga y’amezi 3 icyarimwe , akayahabwa anyuze kuri konti ye bwite nta zindi nzira anyuzemo nk’uko byajyaga bigenda agitangwa na REB (ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi).

Banyarwanda, banyarwandakazi, uretse mu burezi , ibyo bibazo biri no mu zindi nzego hafi ya zose muli iyi Leta ahanini biterwa no gucunga nabi umutungo wa Leta n’ifatwa   ry’ibyemezo bya hutihuti bitajyanye na Gahunda inonosoye ku buryo bukwiye. Mugire amahoro.

Byatohojwe   ku wa 16/10/2015   na:
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

 

NTA MATEGEKO AKURIKIZWA MU RWANDA KU BURYO BUZIGUYE.

cochonBirababaje  muli iki  gihugu  aho  abaturage  bakomeje  guhohoterwa  ubuyobozi  bubirebera  cyane  cyane  inzego  zishinzwe  umutekano (police, Dasso  n’abandi….), umuntu  akaba yibaza  niba  nta nzego  zishinzwe  amategeko  no  kurenganura  ziriho!Ni  muli  urwo  rwego  kuli  uyu  wa  13 ukwakira  2015   mu  Mudugudu  wa  Gasharu, akagari  ka  Rwesero, mu  Murenge  wa  Kagano, mu  Karere  ka  Nyamasheke(Cyangugu), umusore  witwa  Mulindahabi  Vianney uri  mu  kigero  cy’imyaka  19  yafatanywe  ingurube  bivugwa  ko  yibye, abaturage  barayimuhekesha  ashungerewe   n’ab antu  benshi  ndetse n’ababyeyi  be  bahari; uyu  Mulindahabi  yemera   icyaha  akavuga ko  yashutswe  n’inshuti ye  atashatse  kuvuga  amazina, ati: ‘’ ni  ubwa mbere  nagerageza  kwiba  amatungo  rwose nkwiye  kubabarirwa  kuko  nabitewe  n’ubusinzi’’.Ubwo  ibyo  byose  byabaga  hari  abayobozi  banyuranye  b’inzego  z’umutekano  b’umurenge  na  police  ihari. Icyo  nshaka  kubivugaho  rero  ni  ukuntu  abaturage  basigaye  bashaka kwihanira  no  guhekesha   ibyibano   bagenzi   babo  inzego  z’ubuyobozi  niz’umutekano  barebera  nkaho  nta  mategeko  akibaho! Cyangwa  ukabona  rimwe  na  rimwe  izo nzego zishatse  guhangana  imbonankubone  n’abaturage.

Gusa  kubera  ubukene   bukabije   burangwa  hafi  ya  hose   mu cyaro  cy’igihugu  niko  ubujura  bugenda   bwiyongera  bwaba  ubw’amatungo  ndetse   no  kwiba  mu mazu atandukanye.

Byatohojwe  ku  wa  14/10/2015, na  :
A.BEN   NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

destruction maison

POLICE  Y’U  RWANDA   NA  DASSO (Umutwe  ushinzwe  umutekano  ku  Mirenge)  BAKOMEJE  GUHOHOTERA  ABATURAGE.

destruction maisonMu gihe  Prezida  Kagame  yirirwa  azenguruka   isi  ngo  arashakira  abanyarwanda  amaramuko  kandi  ari uburyo   bwo  gusesagura  umutungo  w’igihugu  uko   yishakiye, imitsi y’abaturage  muli  rusange,  ngizo  za  Rwanda day  n’ibindi…..; turifuza  kuzamubona   imbere  y’ubutabera   hiyongereyeho   n’icyaha   cyo  gusesagura  umutungo  w’igihugu  mu  ngendo  zitabarika  asigaye  akorera   hanze  y’igihugu   muli  ibi  bihe.

Umutwe  wa  police  y’u  Rwanda   na  Dasso  rero  nkuko   nabivugaga   hejuru  bakaba  bashishikajwe  no   kubangamira  abaturage  muli  iki  gihugu.

Nyuma   y’uko   abapolisi, mu minsi  ishize   bashyamiranye  n’abaturage  mu  Murenge  wa  Nyamasheke (Cyangugu)  kubera   isenywa   ry’inzu  ubuyobozi   bwavugaga  ko  yubatswe mu  manegeka  binyuranije  n’amategeko, police   igahitamo  kuharasa  abantu  babili  barimo  nyirinzu  na  Papa  we  waje  atabara, ikibazo  cyarakomeye  aliko  gifata  ubusa   kugeza ubwo   umuvugizi  wa  Police   chef  de  police   Superintendant   TWAHIRWA   avuga ko  abo  baturage  barashwe  mu  rwego  rwo  kwitabara  kw’abapolisi  kubera  imirwano  yabahuje niyo  mbaga  y’abaturage  bari  ku ruhande  rwa  Nyirinzu.

Ahandi   habereye  ikibazo  nk’icyo, ni  mu  Murenge   wa  Kanyinya, akarere  ka  Nyarugenge  hano  i  Kigali, kuri  uyu  wa  Kabili  taliki  05/10/2015  aho  umubyeyi  w’abana batatu  witwa  Charlotte UWINGABIRE  yasenyewe  abanje  kwambikwa   na  police  amapingu  kumaguru  no  ku maboko; udutebe, udusafuriya  bajugunya  hanze, umwenda  yambaye bawumuciraho  asigarana  ubusa  ku manywa  y’ihangu, imbaga  y’abaturage  yari  hafi  aho  hagoswe   ivuza  induru  aliko  police  n’abo  bita   Dasso  barakumira  ku buryo n’abanyamakuru  bagerageje  kuhagera   bakijijwe  n’amaguru  ariko  babirukankana  babatuka  ngo  ni  ‘‘ingegera  z’abanyamakuru’’,  bamwe  muribo  Gaston  NTIREMBERA   wa  T.V 1  na  Papy   wa  City  Radio  bageragezwa  no  kwamburwa   ibikoresho  byabo  nka  za  Caméras  n’amatelefone   aliko  baza   kubisubizwa   birukanwa   aho. Abaturage  ku  misozi bavugije  induru  cyane  bagaragaza  akarengane  k’uwo  mubyeyi   aliko  biba   ibyubusa.

Police  na Dasso  barangije  icyo  gikorwa  kigayitse, bafunguye  amapingu  wa  mubyeyi  barataha. Hagati  aho  uyu  mubyeyi  akaba  nawe  avuga ko  atazava  muli  iryo  tongo  n’abana be  kuko  nta  handi  afite  yerekeza.

Umuyobozi  nshingwa-bikorwa  w’uwo  Murenge  wa  Kanyinya, Mme  MUKANDAHIGWA  Odette  yadutangarije ko  Leta  idashobora  kwihanganira  abaturage  nkabo  bubaka  ahantu hamanegeka  kandi  bibujijwe, ati  kandi  nta  n’ikindi  twamukorera.

Superintendant   Modeste  MBABAZI   ukuriye  ishami  rya  police   mu  Karere  ka  Nyarugenge  avuga  ko  police   idakora  akazi  ihagarikiwe  na  za  Caméras  ko  ariyo  mpamvu birukanye  abanyamakuru  n’abandi   bose  ati  police  ikora  ku  manywa  ntabwo  yitwikira  ijoro, si  interahamwe!  Ati  uwumva  ko   yahohotewe  azatange  ikirego  mu  Rukiko.

Nk’abafatanyabikorwa   ba  LETA   mu guteza   imbere   igihugu,  kuri   ubu  Urugaga  rw’abanyamakuru mu  Rwanda  rukaba  rusaba   urwego   rukuru   rw’itangazamakuru   gukurikirana  uko   guhohoterwa   na  police  kw’abanyamakuru.

Banyarwanda  banyarwandakazi , ibibazo  by’imyubakire   muli   iki  gihugu  bimaze  kurenga   abaturage  kubera  igihirahiro  baterwa   n’amabwiriza   y’abayobozi  banyuranye   mu myubakire   iherekejwe  na  ruswa;  ku buryo  abaturage  basigaye  bariyemeje  kujya  bahangana  na  za  police  na  Dasso   byo  ku  Mirenge.

Nguko  uko  byifashe  hagati  y’abaturage  n’abashinzwe  kubarengera   muli  iki  gihugu  barangajwe  imbere   na  Leta  ya  FPR.

Imana  ikunda  abanyarwanda  nigire  itabare  vuba  kuko  Intsinzi  irahari.

Byatohojwe  ku wa  06/10/2015,  na:
A.BEN   NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.