Abanyarwanda barenga 75% nibo batunzwe n’umwuga wo guhinga ndetse nibo bakagombye gutunga 25% basigaye bivugwa ko bakora indi mirimo.
Ariko ikigaragara ni uko umubare munini w’abahinzi muri iyi minsi usanga barira ayo kwarika, bagaragaza ko gahunda yo guhingira gucuruza ubutegetsi bwa Kagame bwabashyiriyeho aho kubateza imbere bubasubiza inyuma.
*Muri Musanze, abahinzi bategetswe guhinga ibigori, ubutegetsi bubasezeranya ko bazabonerwa isoko. Ariko uyu munsi bavuga ko ubutegetsi bubabwira ko butarabona isoko. Uruganda rwa Mukamira rwari kubisya nibura bakabona ifu bagakora umutsima w’abana hashize imyaka 3 rwarafunze imiryango!
*Muri Gatsibo, abahinzi baho barabogoza kuko bategetswe gutema urutoki rwari rubatunze, bategekwa guhinga ibigori, none byaburiwe isoko. Bategekwa kubijyana mu bigega ubutegetsi bwubatse, ubundi bagasigara bicira isazi mu ijisho !
*Abahinzi bahingaga igishanga cya Rwankuba, bari bahinze mu gihembwe gishize ibishyimbo, ibijumba, imboga ( itomati, intoryi, etc. ), minisiteri y’ubuhinzi yohereza abakozi barandagura iyo myaka nta gisobanuro cyangwa ingurane bahawe. Bamwe muri bo bafite impungenge ko banki zizateza icyamunara utwabo kuko bari basabye umwenda wo kugura imbuto bizeye kuzeza bakagurisha!
*Nyundo abategetswe guhinga ibisheke babuze icyo babimaza. Babanje kujya kubigurana ibirayi nabo muri Kigeshi, none ubu bababwira ko bakeneye amafaranga badakeneye ibisheke!
*Abahinzi bahingishijwe amagweja n’imigano babeshywa ko bagiye gukira, bararira ayo kwarika ko batabona n’isabune yo gukaraba kuko bari bategereje ko ibyo ubutegetsi bwabategetse guhinga bizabonerwa isoko mu mahanga none babwiwe ko nta soko riraboneka!
*Rubavu, abahinzi bategetswe gutema urutoki bagahinga ibigori n’ibishyimbo none ibyo bahinze byose bizamo indwara batazi, ubuyobozi bubabwira ko buri kubyiga, ariko hagati aha inzara irabica bigacika!
*Abahinzi bahinga ibirayi n’imyumbati baravuga ko imbuto bahawe zitanga koko umusaruro, ariko ko ibyo bihingwa bitakigira icyanga, usanga byuzuye amazi ndetse ko imyumbati yo ibatera umutwe iyo bayiriye. Igitangaje ni uko umukozi mukuru muri RAB (ikigo cya leta gishinzwe iby’ubuhinzi ), abajijwe icyo kibazo cyavuzwe n’abahinzi b’ibirayi n’imyumbati yashubije umunyamakuru ko icyingenzi ari uko babona ibyo barya!
*Abahinga umuceli mu gishanga cya Rugeramigozi, bategetswe guhinga umuceli, bavuga ko bahinga bahomba kuko imbuto n’ifumbire bagura n’abo ubutegetsi bwahaye icyo kiraka bibahenda ugereranyije n’igiciro bahabwa ku kg iyo bejeje. Kandi ntibemerewe gusarura bajyana iwabo, bajyana aho ubutegetsi bwateganyije guhunika. Bagahabwa igiciro cyagenwe n’abo ubutegetsi bwahaye ikiraka. Umuhinzi agatahira guhinga umuceli adashobora kuwurya kuko bawugarura ku isoko wahenze adafite ubushobozi bwo kugura nakaro kamwe ngo abana barye!
None se twemeze ko ubutegetsi bwa Kagame butabona ko gahunda yo guhingira amasoko adahari biri gukenesha abahinzi ?
Banyarwanda, none se ubutegetsi butamenya ko abo buyobora bafite ibibazo bugashyira imbere ababushimagiza gusa, ntibuba se bwananiwe?
Igihe ni iki cyo gushira ubwoba, tugaharanira guha igihugu cyacu ubutegetsi bushyize imbere inyungu za buri munyarwanda.
Zirikana ko art.101 ari Ndahindurwa.
J.Jules Rugero
Kigali-Rwanda