Christophe Bazivamo, Visi prezida wa FPR yashatse gucengeza amatwara mu Bubiligi ntibyamuhira

Christophe Bazivamo byeri ya leffe ntimugwa nabi!

Christophe Bazivamo byeri ya leffe ntimugwa nabi!

Christophe Bazivamo ari mu ruzinduko mu gihugu cy’u Bubiligi. Ejo bundi ku wa gatandatu kuri 04/10/2014, yagiye kuvumba byeri ahari umunsi mukuru, asanzeyo inshuti ze bari bavuganye kuri téléphone. Ariko agenda yambaye umudari wa FPR-Inkotanyi, ahari kugira ngo yerekane ko akomeye mu cyama, cyangwa ko ashobora gucengeza amatwara. Ntibyatinze, amaze kuhagera, abantu batangiye kwibaza uwo muntu wambaye umudari w’Inkotanyi, abenshi barakangarana bati « twajwemo ». Umwe ahita amufata ifoto. Inshuti ya Bazivamo irahaguruka, isumira uwo mufotozi, ishaka kumwambura icyuma gifotora ngo ifoto bayihanagure. Abashyigikiye wa mufotozi nabo barahaguruka bati ntibishoboka, afite uburenganzira bwo gufata amafoto. Haba akaduruvayo. Bazivamo yabonye bikomeye, arasohoka, akizwa n’amaguru.

Nubwo yahuye n’insanganya, twifurije Bazivamo uruzinduko rwiza mu Bubuligi.

Alexandre Misago