Umubeshyi

Ese Perezida Kagame ni umubeshyi?

Paul Kagame i Bruseli mu Bubiligi mu kwane 1990. Aragambana kuzatera u Rwanda.

Ubwo yari muri Uganda mu minsi ya Noheri we n’umuryango we, perezida Kagame yahuye n’abanyamakuru avuga ko Ingabire yemeye ibyaha aregwa, ndetse ashumangira ko ba avoka be bamutaye ko batazongera kwumwunganira. Ubwo yavugaga cyane cyane wa mwongereza Iain Edwards. Nyamara nkuko byagaragaye, uwo avoka yari mu rubanza uyu munsi ku ya 16/01/2012 aje kuburanira Madamu Vigitoriya Ingabire, perezida w’ishyaka FDU-Inkingi.

Ubushinjacyaha bugomba kuba bwatunguwe nuko uwo mwongereza uburanira Ingabire yari mu rubanza noneho bushaka amanyanga yo gusubikisha urubanza. Bwavuze ko butararangiza gushyira mu kinyarwanda no mu cyongereza ibimenyetso ngo byavuye mu Buholandi. Burya koko, ngo ubwira umwumva ntavunika. Abacamanza rero bahise bemera icyo cyifuzo cy’ubushinjacyaha. Basubitse urubanza kugeza ku ya 13/02/2012. Birimo rero n’agahimano kuko uwo mwongereza yakoze urugendo rurerure rwo kuva iwabo kugera i Kigali, none ngo kuburana ntibishoboka.

Ikindi kibeshyo Kagame yavuze ngo ni uko Ingabire yemeye icyaha. Nabyo byagaragaye ko koko ari ibihimbano kuko, Ingabire iyo yemera icyaha ntabwo aba yagarutse kuburana. Umwera uturutse ibukuru rero, bucya wakwiriye hose. Abategetsi benshi b’u Rwanda ni ikinyoma bagenderaho. Ari ibyo kuburabuza abaturage, ari ukubafungira ubusa, iteka usanga bahimba ibinyoma ngo bishyire aheza mubyo bakora.

Twibutse kandi ko hari umunyamakuru, nyamara w’umufana wa FPR, wavuze ko perezida Kagame ari umubeshyi. Ni Koleta Braeckman wandikira ikinyamakuru « Le soir » cy’i Bruseli mu Bubiligi. Hari n’abandi bategetsi b’abanyamahanga bagiye babikomozaho, kuko babaga bavuganye na Kagame, ariko agahindukira akivugira ibindi. Mu kinyarwanda ngo kwemera ntibibuza uwanga kwanga. Kagame yarabeshye ku byerekeye gutera inkambi z’abahutu muri Congo, yarabeshye kubyerekeranye na Lawurenti Nkunda,…

Ngibyo, nguko.

Amakuruki Press