Ibyahishuwe

Vénuste Mupenzi/facebook

Rugira kera wabaga i Rwanda
Ndate Imana igaba ubutware
Wowe biganza bizira ubwiko
Ngo umpe guhirwa n’iyi nganzo
Mbone nkubwire ibyo ndora hirya.

Harya wararaga nta nduru
Inda mbi yaje ihagira itongo
Urwango rwisasira ubutware
Icyago kibasira abayoboke
Ngo hato utazagaruka bakuramya!

Kuva wahabura ubuturo
Imitima yataye ibitereko,
Intumwa natumye yatinze nzira
Uba waramenye ko rushya cyane
Dore izo wasize ntizikirisha
Zirimo injishi iziboha cyane
None buracya bwanga kwira
Amaso yerekeye ikirere
Ngo uratabara nk’ibya kera.

Ese ntiwagarura kirazira
Ngo abawe twese tuzire rutuku
Ngo ugabe imbuto iduha kubana
Nta mwiryane i Rwanda rwawe?

Nawe iyo uhaba wari gushoberwa
Ariko tuza nkumare inyota;

Cyono nawe fata imigambi
Dore isaso wararaga iriho imungu
Naho inkingi wacaga utaha
Ubu n’urushishi rurayisunika
Inzu yo bayimaze imiganda.

Ahari wagize ngo ruragendwa?
Bwa hehe kuva tukubura!

Urya mugoroba wanga kuza
Amahano yakomeje kugwira
Amahema akwira imisozi yose
Kugeza n’ubu hahishwa amaso
Ngo inyoko nk’iyo irimo inyamaswa
Irindwa abana bataba impfubyi
Intare yabageze imikaka.

Ariko se nkubaze!

Burya watumaga nyina wa Jambo
Akiza i Kibeho kuhadusura
Ko bwakeye hakagwa abawe
waba bose warababonye
Ko batashyinguwe nk’intwari?

Tukagira ngo bizahosha
Iminsi irisuka nk’amahindu
Ari na ko inkota ikurusha umurimo!

Harya ngo uzababarira bose?

Ni nde utakora amarorerwa?
Niba uwo murage ugikomeza!

Ngicyo igituma batagutinya
Bakakakubeshya ngo barakuramya
Nawe imbabazi uti »mwakire »
Kandi impuhwe barazineye
Bariburenge impinga bica
Ibyo waremye babica ku isi
Nk’aho bakurusha ubutware.

Nka barya baturusha inda ndende
Baducuze iyobokamana
Burya se koko urabashima?

Bagira kwirukankana ibitabo
Ku wa mungu ngo tubature
Ya maturo batagushyira
Kandi yaratuvunnye bagaramye
Bagakora ibyaha biruta ibyacu
N’aho bagarukiye bakaza
Ibitabo byawe bagata hirya
Maze amaturo bagaha iryinyo.

Bya biterane bakumurika
Burya si shyashya mba nkwirabura
Ni amatiku yo kudushyenga
Ni amaringushyo areshya abacu
Ngo bahere hirya iyo mu kigunda
Izina ryawe bakarisiga
Bwa busembwa bw’ingeso ntabwa.

Ntibava ku izima byo urabizi
Byajya gucika bati « HALLELUYA ».

Kandi ndi wowe naza nemye
Ngacyura abaheze iyo mi kigunda
Abanyitwaza nkabaha ibihano
Ngafata na ya ngoro nkayuhagira
Maze iyo myaku igashira i Rwanda
Kuko naza ntari inyanda
Cyangwa ngo nsesere bunyenzi.

Naza rwose ndi myugariro
Ntanyaga ibihogo n’amagaju
Ntavanga imirya n’imiryango
Naza ntavugirwa n’urushako
Naza ntaryoherwa ubudasigaza
Naza rwose nzira agafuni
Nta biboko nta buroko.

Naza nirinda ibigutiya
Naza ntarya ingagi n’ibirunga
Naza ntarya amateme n’imihanda
Naza ntarya imisoro n’imisanzu
Naza ntagira abo mpeza hanze
Naza ndwanya akazu burundu
Naza ntanga akazi mu bantu.

Ngaho banguka nk’Imana
Uce urwikekwe no ku nkike
Amahoro atsinde amahano iwawe
Intare y’akanwa ihabwe imyambi
Ejo itazaduca ku rubyaro.

Ntuzace ariko iy’u Burera
Ntihaba icyicaro cy’ingoro yawe
Dore n’izubatswe zirasenywa
Ngo interahamwe itaryama
Bayikanga nk’imandwa mbi
Bayirwanya nka Ruzagayura
Bayiririmbana ubwira
Ngo amahanga agire ubwuzu
Amacumu agwire bayitsembe.

Ngaho ngwino ukamirwe amariza
Ngwino uzindutse nk’ijoro ryiza
Mugongo mugari w’inyabutatu
Imana nzima yahoze i Rwanda.

MUPENZI B. VENUSTE

4/2003