Mu bitekerezo byanditswe na Musenyeri Aloyizi Bigirumwami (1987), dusangamo ko Lyangombe yari umwana w’ikinege. Akaba mwene Babinga ba Nyundo. Nyina Nyiraryangombe yaje ari umusumbakazi avuye kwa Bigaragara. Ashakwa na Babinga, amubyaraho Lyangombe.
Lyangombe yari umuhigi. Afite imbwa nyinshi ari zo :
- Bakosha Badahannye,
- Uruciye mu nsi ntamenya ikirurimbere
- Nyakayonga,
- Babikana umuranzi uruguma,
- Babika mu rwina n’umuriro,
- Ikinyabutongo gitoto kitamara isimbo,
- Nyina aramuzi ntazamumpora,
- Bakosha cyane bazakarushya izimura,
- Uruyongoyongo rwa Miramba na Buhuru bunuka uruhumbu,
- Maguru ya Sarwaya yasize imvura n’umuyaga,
- Bisimbo birabomborana,
- Mwangamwabo
- Bikwirashyamba.
- Bateka ibikokoye
- Ntakitambara inkanda
Niwe wazanye umuhango wo Kubandwa. Uretse Lyangombe, izindi mandwa zizwi ni Imandwa zizwi neza ni Binego, Mugasa, Kagoro, Ruhanga, Nkonjo, Mashira, Umuzana, na Nyabirungu, Umurengetwe, Umunyoro, Ruhende, n’Intare. Lyangombe yapfiriye mu muko ari wo bita umurinzi iyo babandwa cyangwa baterekera, yishwe n’imbogo imuteye ihembe imutura kuri icyo giti.