Yagaruye Ubuyanja

Pasiteri Bizimungu, yashinze ishyaka, aryita Ubuyanja, arabizira.

Uyu mugani bawucira ku muntu warwaye akamererwa nabi cyangwa uwazironzwe n’umukeno : abo bombi, ali ukize iyo ndwara y’ubujyahabi ali n’ukiranutse n’ubukene, iyo bazahutse bakabyibuha, uwo babonye baravuga ngo “Yagaruye ubuyanja !” Byavuzwe n’abagombozi bo ku Musamo mu Nduga; ahasaga umwaka w’i 1300.

Icyo gihe, Ruganzu Bwimba yali amaze gutabara bucengeli i Gisaka, u Rwanda rutegekwa na Cyenge cya Nyacyesa w’umukobwa. Atabara umugore we Nyakiyaga cya Ndiga atwite inda nto. Akajya agenda bisha na bisha alindiliye ko umugore yaruhuka. Ibili mahire abyara Bwimba akili mu nzira; abyara umuhungu. Ruganzu amaze kubimenya yambika umuhigo awicamo ingwe. Uruhu arwoherereza Cyenge n’Abiru hw’ingobyi y’umwana; anabatumaho ngo umwana we bazamwite Rugwe, na lyo ily’ubwami azalyitwe n’abiru. Izina alyitwa na Gitandura cya Kingali. Arongera ati ”Kandi umwana wanjye ntimuzamuhe ubwami ni we uzabwiha”. Akomeza urugendo aratabara. Nibwo aguye i Gisaka.

Umugore we ahungurwa n’umugabo wabo Mwendo. Umwana amaze kugimbuka, Mwendo amugilira ishyali byo kurwanira ingoma mu bwenge, amuroga inzoka iramuzingamisha aba urutaza. Niyo nkomoko yo kudahungurwa kw’abagore b’abagabekazi i Rwanda. Rugwe rero akomeza kurwara. Rubanda bakuka umutima bavuga ko u Rwanda rugiye kurara nze (kubura umutegetsi). Na we Mwendo acyilya icyara yibwira ko agiye kuba umwami w’u Rwanda; yarwaniraga ingoma mu bwenge. Bukeye abiru bashaka abavura Rugwe; bababona i Musambira ku murenge witwa Rwimpyisi hafi ya Kambyeyi : nyuma bawuhinduye Kabungo : Bivuga i kibyibushye gihozagaye=impogazi.

N’uko abo bavuzi bishingira kuvura Rugwe, baratangira baramurutsa; bamurutsa inzoka. Abo nibo bagizwe abagombozi : abanyamuhango w’inzoka. Bamaze kumuvura bagororerwa umusozi witwa Musamo aho mu Nduga; bawuturaho kugeza magingo aya bakiwutuye. Ni bamwe muli babandi batwara inzoka mu mpago. Rugwe rero bamaze kumurutsa inzoka baramwondora arakira aba umusore; batuma i bwami, bati «Rugwe yagaruye ubuyanja aguwe naze, muraze mumujyane. Ubwo ava ku Musamo agaruka iwabo i Gasabo mu Bwanacyambwe. Rubanda bagumiliza guhwihwisa bavuga ko yarozwe na Mwendo. Mwendo amaze kubyumva ashya ubwoba aracika; acikira i Bugesera.

Nuko Rugwe akomeza kumererwa neza, ndetse atangira guhiga. Atora abahigi benshi b’urungano rwe : ab’imbwa n’ab’umuheto. Ubwo u Rwanda rwali rugifitwe na Cyenge. Haciyeho iminsi abahigi ba Rugwe bajya guhigana n’abandi i Karama ka Kigali. Umuhigi umwe arasa impongo inkumbi; undi umuli hafi aramutoya (gusonga icyanegekaye). Impaka zirabyuka baza kuburanira Cyenge. Umwe ati «Ni jye wayirashe». Undi nawe akavuga atyo; rubura gica. Rugwe agumya kwumva uko Cyenge n’Abatware bavuga bananiwe guca urubanza. Ahagarara hagati yabo ati «Mbese ibwami hagira ababurana gusa hakabura abaca imanza ?» Ati “Aba bagabo bahayurana ntibahize bonyine, none nibazane uwali uhali abakize”. Kera niko umugabo yitwaga : bamwitaga «uwali uhali». Rugwe amaze kuvuga atyo, abali aho bose baramushima bati «Koko umwana yagaruye ubuyanja ubwenge ni bwose». Abiru babyumvise bibuka isezerano Iya Ruganzu wasize avuze ngo ”Kandi ntimuzampere umwana ubwami kuko ali we uzabwiha”. Ubwo baba babonye ikimenyetso cy’uko abwihaye; bategura imihango yo kumwimika baramwimika; alima yitwa Cyilima. Se yali yaralisigiye abiru be, ati ”Umwami ndaze ingoma ni Cyilima kizilimamo amahata”.

Nuko Abiru bamaze kumwimika, lya jambo ly’abagombozi bo ku Musamo ngo «Umwana yagaruye ubuyanja» batangira ubwo kulikuliliza, baralikurakuza liza guhinduka umugani bacira ku muntu babonye amaze gukira ubuzahare bw’indwara cyangwa bw’umukeno, bati «Naka yagaruye ubuyanja !» — Kugarura ubuyanja =Gukira ubuzahare

Ubuyanja = ubuzanzamuke.

[Aho byavuye : Minisiteri y’Amashuli Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirali by’insigamigani, Kigali, 1986, pp.199-200].