Archives annuelles : 2011

P. Kagame - V. Ingabire

Urubanza rwa Kagame na Ingabire rugeze he?

P. Kagame - V. Ingabire

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2011, urubanza Kagame yarezemo Ingabire rwakomeje kuburanishwa aho uwunganira uyu mutegarugori (umaze kuzonga ku buryo bugaragara Kagame) Me Gatera Gashabana yakomeje asobanura uburyo icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara atari byo bitanabayeho kuko abashinja Ingabire batigeze berekana iby’uwo mutwe mu by’ukuri utarigeze ubaho, emwe ngo n’urubanza ruregwamo abantu bagera kuri 29 bateye ibibasu mu mujyi wa Kigali ngo nta na hamwe higeze havugwa Ingabire kandi ngo no mu itangazo ryasozaga inama yahuje ibihugu bya CPGL muri Mutarama 2011 aho uwari ahagarariye u Rwanda muri iyo nama yanavuze ku kibazo cy’imitwe y’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Congo ngo ntaho yigeze avuga umutwe CDF ubushinjacyaha bwashingiyeho burega Ingabire, ahubwo ngo ni umutwe utarigeze ubaho wahimbwe na Vital Uwumuremyi.

Uyu Vital Uwumuremyi kandi akaba ari na we usa n’aho yabaye ipfundo ry’ibyavugiwe mu rukiko uyu munsi. Mu gihe Me Gashabana yageragezaga kwerekana uburyo uyu Vital yagiye abeshya havumbuwe ko atigeze aba Major ahubwo byagaragaye ko iri peti nta gushidikanya yarikuye mu bushinjacyaha i Kigali ari nabwo bwamutoje. Uwo mugabo uba afite ikimwaro kinshi mu rukiko byaje kugaragara ko yahawe ipeti rya Major n’ubushinjacyaha kugirango azabashe kubufasha kubambisha Umuyobozi wa FDU-INKINGI.

Ese ubushinjacyaha bw’uRwanda butanga amapeti ya gisirikare?

Iki kibazo nkibajije kubera ibyabaye mu rukiko uyu munsi, mu rubanza Ingabire Victoire aburana na leta y’igitugu ya FPR imuziza ibitekerezo bijyanye no guharanira ko demokarasi, ubwisanzure mu bitekerezo, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu byakubahirizwa mu Rwanda. Uyu munsi mu rubanza uwunganira Ingabire Me Gatera Gashabana yavumbuye ikindi kinyoma nk’uko atahwemye kuvumbura amanyanga yuzuye mu ikinamico y’ubushinjacyaha n’abashinjabinyoma babwo bahagarariwe n’umugabo ufite amazina atagira ingano ku buryo kwemeza izina rye bigoye kubera ubwinshi bwayo nk’aho hamwe usanga yitwa Uwumuremyi Vital, Karimba Gaspard, Kambare Murume, Muhindo Muhima Dieudonnéé,Pepe Pipiyu….

Uyu mugabo ubushinjacyaha bwita Mojor Uwumuremyi Vital akaba ngo yari akuriwe na Lieutenant Colonel Nditurende Tharcisse uyu na we akaba ari mu kiraka cy’ikinamico cyo kubambisha uriya mutegarugori. Uyu munsi igikuba cyacitse ubwo umunyamategeko Me Gatera Gashabana yavumburaga aho mu nyandiko mvugo yakozwe n’ubugenzacyaha ya Nditurende Tharcisse wari ukuriye Vital Uwumuremyi ,yemeza ko Vital ari Lieutenant. Aha niho byabaye ngombwa ko hibazwa ukuntu umuntu yaba Lieutenant akanaba Major icyarimwe?
Urukiko rwasabye ko Nditurende yaza agasobanura uru rujijo ruri kuri aya mapeti cyane cyane ko ariwe wari uyoboye anakuriye uyu Vital. Tharcisse byamugoye gusobanura iby’ariya mapeti ariko yabwiye urukiko ati Vital ni Lieutenant ariko iyo twamutumaga ahantu twamubwiraga ko agenda ababeshya ko ari Major kugirango bamwizere. Icyo gisubizo nticyanyuze urukiko rwongera kumubaza ruti :”none se Vital ni Lieutenant cg ni Mojor?” Nditurende asa n’aho yabuze icyo asubiza kuri icyo kibazo ariko ariyumanganya abwira urukiko ngo Vital ni “Mojor Commissionné”.

Nyuma yo kumva iki gisubizo mu by’ukuri kigaragaza ko Vital atari Major ko ahubwo ari Lieutenant abantu bari baje kumva urubanza bahise batangazwa n’uko ubushinjacyaha mu burakari bwinshi bwahise buhaguruka buratongana cyane ngo ibyo by’amapeti sicyo kibazo bunasaba urukiko ko rutegeka ko Vital Uwumuremyi akomeza kwitwa Major, runasaba urukiko ko rwategeka Me Gashabana kujya buri gihe uko afashe ijambo agiye kuvuga Vital ko agomba kujya yongeraho Mojor bitaba ibyo akajya ahagarikwa.  Urukiko rwahise rwubahiriza icyo cyemezo cy’ubushinjacyaha rutegeka Me GASHABANA guhita agishyira mu bikorwa. Me Gashabana akaba yasubije ko n’ubwo kubaha urukiko ari ngombwa bitumvikana ukuntu rwamutegeka kuvuga ibinyoma mu rukiko.

Ngaho namwe nimunyumvire! Ngurwo urubanza Ingabire arimo kuburana rwuzuyemo ibihimbano ngo acibwe umutwe! Ngubwo ubutabera buri mu Rwanda! Ngabo abatangabuhamya b’ubushinjacyaha ngo bavugisha ukuri kandi ngo bemeye icyaha! Ngubwo ubuhamya buzagenderwaho ngo umuyobozi wa FDU-INKINGI acibwe umutwe! Ngubwo ubutabera ngo busaba kuburanisha imanza mpuzamahanga za ba Hissène Habrè.
Muri uru rubanza kandi Me Gashabana yifashishije itegeko mu ngingo ya 101 CPP akaba yasabye urukiko ko uwo yunganira yarekurwa by’agateganyo akizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ari hanze dore ko yanasobanuye ko ibimenyetso byamaze gutangwa akaba adasbobora gusibanganya ibimenyetso nk’uko ubushinjacyaha bwagiye bubivuga igihe bwamusabiraga gufungwa ariko ubushinjacyaha icyi cyemezo bukaba bwacyamaganiye kure buvuga ko ngo Ingabire afunzwe kubera impamvu zikomeye, nyamara Me Gashabana akaba yavuze ko ibyo ubushinjacyaha bushingiraho bumurega byataye agaciro kuko byagaragaye ko ababimushinjaga babeshye. Umwanzuro kuri icyi cyifuzo ukazasomwa kuwa gatanu taliki 16 Ukuboza 2011.

Uru rubanza kandi rukaba rwongeye gusubikwa rukazasubukurwa taliki 16 Mutarama 2012. Me Gashabana akaba yatangaje ko afite inama i Nouakchott muri Mauritania izaba kuva taliki 15-25 Ukuboza 2011, aha nkaba nagira nti azagire inama nziza.

Majyambere Juvénal
DHR 14/12/2011

 

Kabila-Tshisekedi/Photo sunucontinent.net

Muri Kongo, Kabila na Tshisekedi barashiditse

Kabila-Tshisekedi/Photo sunucontinent.net

Amatora ya prezida yabaye muri Congo kuwa 28/11/2011 yaranzwemo ubujura bwo kwiba amajwi byatumye Yozefu Kabila yongera gotorwa. Komisiyo ishinzwe amatora yamuhaye amajwi arenga 48 kw’ijana naho Tshisekedi afite 33. Nubwo hemejwe ko Kabila ariwe watowe, Tshisekedi nawe yavuze ko ari we perezida kubera ko azi ko ariwe wagize amajwi menshi.

Icyo kibazi cy’ingutu cyatangiye gukurura amahane ku buryo hari n’abapfuye mu mvuru zakurikiyeho. Ku wa mbera  ku ya 12/12/2011, ikibazo cyabaye agateranzamba ubwo Musenyeri Monsengwo wa Kinshasa yemeza ko Yozefu Kabila atatowe, ko amajwi menshi ari aya Tshisekedi. Kiliziya gatolika yari yohereje abagenzuzi b’amatora muri Kongo hose. Iryo jambo ryaje rikurikra raporo ya Centre Carter yameje nako amatora atagenze neza, ko habayeho kwiba majwi bayaha Kabila.

Ababikulikilira hafi, bavuga ko uko byagenda kwose, Kabila azategeka. Impamvu ntayindi ni uko afite akanga na ba Mpabatsibihugu bashyigikiye abandi ba perezida bo mu gaco kamwe aribo Kagame na Museveni. Ntabwo rero ari Kabila uzaburizwamo kandi abo bakuru b’ibihugi uko batatu baziranye kuri byinshi. Hari ukwica impunzi muri Congo muri 1996-1998, kwiba ubukungu bwa Kongo, n’ibindi.

Amahanga arimo arebera ariko ku bakurikira, babona Kabila azategekana na Tshisekedi. Nkuko byagenze muri Kenya nyuma y’amatora yabayemo imvuru nyinshi, Kabila azaba perezida, Tshisekedi abe ministri w’intebe. Azabyemera? Cyangwa azashoza intambara? Dutegereze turebe.

 

Yagaruye Ubuyanja

Pasiteri Bizimungu, yashinze ishyaka, aryita Ubuyanja, arabizira.

Uyu mugani bawucira ku muntu warwaye akamererwa nabi cyangwa uwazironzwe n’umukeno : abo bombi, ali ukize iyo ndwara y’ubujyahabi ali n’ukiranutse n’ubukene, iyo bazahutse bakabyibuha, uwo babonye baravuga ngo “Yagaruye ubuyanja !” Byavuzwe n’abagombozi bo ku Musamo mu Nduga; ahasaga umwaka w’i 1300.

Icyo gihe, Ruganzu Bwimba yali amaze gutabara bucengeli i Gisaka, u Rwanda rutegekwa na Cyenge cya Nyacyesa w’umukobwa. Atabara umugore we Nyakiyaga cya Ndiga atwite inda nto. Akajya agenda bisha na bisha alindiliye ko umugore yaruhuka. Ibili mahire abyara Bwimba akili mu nzira; abyara umuhungu. Ruganzu amaze kubimenya yambika umuhigo awicamo ingwe. Uruhu arwoherereza Cyenge n’Abiru hw’ingobyi y’umwana; anabatumaho ngo umwana we bazamwite Rugwe, na lyo ily’ubwami azalyitwe n’abiru. Izina alyitwa na Gitandura cya Kingali. Arongera ati ”Kandi umwana wanjye ntimuzamuhe ubwami ni we uzabwiha”. Akomeza urugendo aratabara. Nibwo aguye i Gisaka.

Umugore we ahungurwa n’umugabo wabo Mwendo. Umwana amaze kugimbuka, Mwendo amugilira ishyali byo kurwanira ingoma mu bwenge, amuroga inzoka iramuzingamisha aba urutaza. Niyo nkomoko yo kudahungurwa kw’abagore b’abagabekazi i Rwanda. Rugwe rero akomeza kurwara. Rubanda bakuka umutima bavuga ko u Rwanda rugiye kurara nze (kubura umutegetsi). Na we Mwendo acyilya icyara yibwira ko agiye kuba umwami w’u Rwanda; yarwaniraga ingoma mu bwenge. Bukeye abiru bashaka abavura Rugwe; bababona i Musambira ku murenge witwa Rwimpyisi hafi ya Kambyeyi : nyuma bawuhinduye Kabungo : Bivuga i kibyibushye gihozagaye=impogazi.

N’uko abo bavuzi bishingira kuvura Rugwe, baratangira baramurutsa; bamurutsa inzoka. Abo nibo bagizwe abagombozi : abanyamuhango w’inzoka. Bamaze kumuvura bagororerwa umusozi witwa Musamo aho mu Nduga; bawuturaho kugeza magingo aya bakiwutuye. Ni bamwe muli babandi batwara inzoka mu mpago. Rugwe rero bamaze kumurutsa inzoka baramwondora arakira aba umusore; batuma i bwami, bati «Rugwe yagaruye ubuyanja aguwe naze, muraze mumujyane. Ubwo ava ku Musamo agaruka iwabo i Gasabo mu Bwanacyambwe. Rubanda bagumiliza guhwihwisa bavuga ko yarozwe na Mwendo. Mwendo amaze kubyumva ashya ubwoba aracika; acikira i Bugesera.

Nuko Rugwe akomeza kumererwa neza, ndetse atangira guhiga. Atora abahigi benshi b’urungano rwe : ab’imbwa n’ab’umuheto. Ubwo u Rwanda rwali rugifitwe na Cyenge. Haciyeho iminsi abahigi ba Rugwe bajya guhigana n’abandi i Karama ka Kigali. Umuhigi umwe arasa impongo inkumbi; undi umuli hafi aramutoya (gusonga icyanegekaye). Impaka zirabyuka baza kuburanira Cyenge. Umwe ati «Ni jye wayirashe». Undi nawe akavuga atyo; rubura gica. Rugwe agumya kwumva uko Cyenge n’Abatware bavuga bananiwe guca urubanza. Ahagarara hagati yabo ati «Mbese ibwami hagira ababurana gusa hakabura abaca imanza ?» Ati “Aba bagabo bahayurana ntibahize bonyine, none nibazane uwali uhali abakize”. Kera niko umugabo yitwaga : bamwitaga «uwali uhali». Rugwe amaze kuvuga atyo, abali aho bose baramushima bati «Koko umwana yagaruye ubuyanja ubwenge ni bwose». Abiru babyumvise bibuka isezerano Iya Ruganzu wasize avuze ngo ”Kandi ntimuzampere umwana ubwami kuko ali we uzabwiha”. Ubwo baba babonye ikimenyetso cy’uko abwihaye; bategura imihango yo kumwimika baramwimika; alima yitwa Cyilima. Se yali yaralisigiye abiru be, ati ”Umwami ndaze ingoma ni Cyilima kizilimamo amahata”.

Nuko Abiru bamaze kumwimika, lya jambo ly’abagombozi bo ku Musamo ngo «Umwana yagaruye ubuyanja» batangira ubwo kulikuliliza, baralikurakuza liza guhinduka umugani bacira ku muntu babonye amaze gukira ubuzahare bw’indwara cyangwa bw’umukeno, bati «Naka yagaruye ubuyanja !» — Kugarura ubuyanja =Gukira ubuzahare

Ubuyanja = ubuzanzamuke.

[Aho byavuye : Minisiteri y’Amashuli Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirali by’insigamigani, Kigali, 1986, pp.199-200].

 

Imbwa za Lyangombe

Imbwa y'impigi

Mu bitekerezo byanditswe na Musenyeri Aloyizi Bigirumwami (1987), dusangamo ko Lyangombe yari umwana w’ikinege. Akaba mwene Babinga ba Nyundo. Nyina Nyiraryangombe yaje ari umusumbakazi avuye kwa Bigaragara. Ashakwa na Babinga, amubyaraho Lyangombe.

Lyangombe yari umuhigi. Afite imbwa nyinshi ari zo :

  • Bakosha Badahannye,
  • Uruciye mu nsi ntamenya ikirurimbere
  • Nyakayonga,
  • Babikana umuranzi uruguma,
  • Babika mu rwina n’umuriro,
  • Ikinyabutongo gitoto kitamara isimbo,
  • Nyina aramuzi ntazamumpora,
  • Bakosha cyane bazakarushya izimura,
  • Uruyongoyongo rwa Miramba na Buhuru bunuka uruhumbu,
  • Maguru ya Sarwaya yasize imvura n’umuyaga,
  • Bisimbo birabomborana,
  • Mwangamwabo
  • Bikwirashyamba.
  • Bateka ibikokoye
  • Ntakitambara inkanda

Niwe wazanye umuhango wo Kubandwa. Uretse Lyangombe, izindi mandwa zizwi ni Imandwa zizwi neza ni Binego, Mugasa, Kagoro, Ruhanga, Nkonjo, Mashira, Umuzana, na Nyabirungu, Umurengetwe, Umunyoro, Ruhende, n’Intare. Lyangombe yapfiriye mu muko ari wo bita umurinzi iyo babandwa cyangwa baterekera, yishwe n’imbogo imuteye ihembe imutura kuri icyo giti.

 

 

Ageze Ahalindimuka !

Imisozi /foto amakuruki.com

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wali ufite ibintu hanyuma akaga kakabimumaraho agasonza isangu; ni bwo bavuga ngo «Naka ageze ahalindimuka ! » Wakomotse kuli Rugara w’i Giseke na Nyagisenyi ho mu Busanza (Butare); ahagana mu mwaka1900.

Mbere y’aho ku ngoma ya Rwogera, hateye inzara bayita Rwarugereka aliko ikomera ku ngoma ya Rwabugili. Ubwo mu karere ka Busanza Nyiramavugo nyina we Rwogera yali ahafite umuhingisha w’ibwami witwa Rugara, arahingisha bituma aba umukungu muli ako karere atwara ka Giseke na Nyagisenyi (Komini Ruhashya ubungubu). Aho Nyiramavugo n’umuhungu batangiye hima Kigeli Rwabugili, yimana na nyina Murorunkwere. Murorunkwere azungura urugo rwa nyirabukwe. Rugara agumya kumubera umuhingisha. inzara iranga irakomera; abanyabusanza bakajya guca inshuro kwa Rugara akabaha ibyo baralira. Bajya ibwami gufunguza bagatuma kuli Rugara akohereza imboho zo kubaha.

Bukeye abashonji bagikanyakanya b’i Busanza bajya inama yo kwiba Rugara; bamusahura ibigega n’imitiba barabyeza. Aliko atinya kujya kubivuga ibwami. Bukeye ibwami bamutumaho ngo yohereze imboho zo guha abashonji. Inturnwa iregenda, iti «lbwami ngo zana imboho zo guha abanyanzara». Rugara abyumvise, ati «Mbigenje nte ! Ko natinye kubibwira ibwami none nkaba ndafite imyaka yo kwohereza !» Biramushobera ! noneho yigira inama yo kujya kubwira ibwami ko imyaka yashize. Aragenda abibwira Nyirakigeli Murorunkwere.

Abashonji babyumvise batera hejuru, bati «Imyaka irahali turabizi, ibyo Rugara avuga ni ukwangiIira ngo abone uko abigulisha !» Nyirakigeli ararakara abaza Rugara, ati «Imyaka yanjye yamazwe na nde ?» Rugara alibaza ati «Nimvuga ko yashize barabona ko mbeshya, kandi nimvuga ko yibwe barambaza icyatumye ntabivuga mbere !» Alicecekera. Nyirakigeli ahamagaza abantu arabatuma, ati «Nimujyane na Rugara mundebere ko imyaka ihali kandi mugarukane».

Intumwa ziragenda zisanga nta myaka irangwa i Giseke. Babaza Rugara, bati «Ibi bigega n’imitiba bingana bitya byamazwe na nde ?» Rugara arabasubiza, ati «Barabinyibye ntinya kubibwira ibwami». Abandi bati «Aba bantu bangana batya batuye ku rugo rwawe hamwe n’abaralilizi babibana ibintu bate ?» Bati «Abashonji bavuze ukuli ubanza koko warabigulishije !» Barahindukira. Bageze ibwami babwira Nyirakigeli ko nta myaka ili kwa Rugara koko; «Urebye koko ubanza yarayigulishije !» Nyirakigeli abaza Rugara, ati «Mbwiza ukuli aho wanshyiliye imyaka ». Rugara, ati «Barayibye». Nyirakigeli ararakara yitera hejuru; abaza abali aho, ati «Uyu mugabo nkwiye kumugenza nte ?» Abandi barahora. Abonye ko bahoze, ati «Nta bwo mutanga, ahubwo nshiye iteka ko ntaho azatura !

Nuko Rugara arasenyerwa, aragenda ajya mu nshuti ze z’i Kinyamakara, araharara arahasibira. Za nshuti zimenye ko ibwami baciye iteka ly’uko atazagira aho atura zigira ubwoba ziramwirukana. Rugara arahambira n’abana n’umugore. Aliko ubwo inzara ikaba yabarembeje. Araboneza no ku musozi wa Rukondo h’i Bufundu (Gikongoro); hali ku nshuti ze, aharaye limwe na bo barabimenya baramwirukana.

Bamaze kumujujubya, noneho yigira inama yo kujya i Rubona mu Nyaruguru ku bavandimwe be. Yashakaga kuzambuka ngo ajye i Burundi. Ashyira nzira aragenda; aterera igisi cya Kigasali, ageze mu gikombe cy’imanga ya Birogo isereli iramugusha, atemba muli iyo manga arashenjagulika akulizamo gupfa. Umugore n’abana na bo inzara irabanogonora.

Nuko uwo mugani waduka ubwo ukwira u Rwanda, kuva ubwo babona umuntu usabayangwa kubera inzara y’isangu kandi mbere ali we umukiro wabalizwagaho, bakamugereranya na Rugara; bati «Ageze ahalindimuka aka Rugara !» – Ahalindimuka = imanga y’intagendeka : Kugera ahalindimuka. Kuba mu makuba y’injyanamuntu.

[Aho byavuye : Minisiteri y’Amashuli Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirali by’insigamigani, Kigali, 1986, pp.28-29].

 

Umutoma wa Noheli

umwari/foto amakuruki.com

MUKANOHELI

Mutesi utatse uburanga

Umwari w’ikimero n’ubuhanga

Karabo kera kagira ibanga

Amaso yawe agaba umutuzo

Nkumva nagupfumbata mu gituza

Ongera umwenyure mbone gutuza

Hogoza ryanjye umbere umuhoza

Ejo hacu twembi hatembe ineza

L’Amour fait très bon, tu sais?

Ihogoza ryanjye nzaruguhata ususuruke.

Gilles NTAHOBATUYE


Twabikuye : Igitondo.com

Dr.-Richard-Sezibera, umwe mu bakozi bakuru wa EAC

Urukiko rwa «East African Community» rwemeje ko u Rwanda ari iguhugu kitagendera ku mategeko

Dr.-Richard-Sezibera, umwe mu bakozi bakuru wa EAC

Urukiko rwa «East African Community» kuri uyu wa kane rwemeje ko u Rwanda ari igihugu kidakurikiza amategeko, kikaba kitanubaha abenegihugu bacyo. Urwo rukiko rukaba rwanatangajwe no kubona u Rwanda rwihisha inyuma y’amategeko, rugakandamiza abaturage barwo.

N’ubwo abunganira u Rwanda bavuga ko umuryango wa Rugigana wajyanye urwo rubanza mu rukiko impitagihe, ariko si ko urukiko rwa «East African Community» rubibona, kubera ko rutiyumvisha ukuntu u Rwanda rwamara amezi agera kuri atandatu, ataburanishijwe.

Urwo rukiko runasaba u Rwanda kubahiriza inzego zose uko zimeze za «East African Community», bityo rugashyira mu bikorwa ibyo rwemeje, rugaha ubutabera Col Rugigana, ukomeje kugaraguzwa agati n’inkiko za perezida Kagame.

Urukiko rwa «East African Community» rwemeje ko Leta y’u Rwanda igomba kwibuka ko bimwe mu biranga ibihugu bigize uyu muryango, ari uko bigomba kubaha abaturage babyo. Uru rukiko rwibukije u Rwanda ko rwakagombye kuba rwarashyikirije Rugigana urukiko mu gihe kitarenze amasaha 74, akimara gufatwa. Kuba agifunzwe kugeza magingo aya, ngo bikaba bidakurikije amategeko n’amahame agenga uwo muryango.

Umwe mu banyamategeko wavuganye n’Umuvugizi, yadutangarije ko itsindwa ry’u Rwanda mu rukiko rwa «East African Community» ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda ari igihugu kidakurikiza amategeko kandi kitubaha abasirikare bagikoreye. Col Rugigana Ngabo yarasiwe ku rugamba, ubu ni ikimuga. Yafashwe azizwa Gen Kayumba Nyamwasa, nk’aho igihe yarasirwaga ku rugamba, ari we na none  yaziraga.

Abandi twavuganye bemeza ko bitinde bitebuke, perezida Kagame agomba kumenya ko abantu nka ba Col Rugigana, n’abandi banyarwanda bakomeje kurengana nka we, azababazwa, dore ko ari we muyobozi w’igisirikare w’ikirenga.

Johnson, Europe.

Aho byaturytse : Umuvugizi.com