
Bamwe mubo FPR-Inkotanyi yakoresheje cyangwa igikoresha ngo icengere hanyuma isenye opposition yo hanze y’igihugu
Kuva FPR yafata ubutegetsi ku ngufu muli 1994, yihutiye gucecekesha icyitwa opposition cyose imbere mu gihugu. Abari mu yandi mashyaka batemeye kuyiyoboka barishwe abandi barahunga. Kuva ubwo FPR isigara ifite ikibazo cy’uburyo yacecekesha na opposition yari itangiye kwisuganye hirya no hino aho abanyarwanda bari barahungiye. Yafashe ingamba rero yo kujya icengera iyo opposition ikoresheje abantu […]