Ni ukuva muri izi ntangiriro z’umwaka, ku mabwiriza y’ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo hari gahunda yo gukora imikwabo mu baturage mu buryo butunguranye hifashishijwe bamwe mu bavuye ku rugerero (abasezerewe mu ngabo bagizwe ahanini n’amakipe arara amarondo muli uwo murenge kugirango hishyuzwe ku ngufu amafranga y’umutekano n’isuku).
Bamwe mu baturage bakaba bavuga ko babyutswa n’abayobozi b’inzego z’ibanze babishyuza amafranga y’irondo nay’isuku , abandi bagatangirirwa mu nzira bakicazwa hasi iyo basanze batarishyuye, bagakomeza bahamya ko abo banyerondo baba bitwaje inkoni nkaho bagiye kwirukana amatungo arimo kwona mu mirima y’abaturage.
Umwe mu baturage witwa Kambanda utuye akagari ka Nyamabuye, Gatsata, yagize ati akenshi baza saa kumi n’imwe za mu gitondo ukumva bahondaguye ku rugi, nta nubwo bakomanga uko bisanzwe ahubwo barahonda umuntu agashigukira hejuru wagirango ngo ni amabandi yaguteye! Akomeza avuga ati ikibabaje nuko baguhondaguliraho urugi gutyo kandi warishyuye bakwibeshyeho!
Undi nawe utarashatse kwivuga amazina ati ujya kubona haba mu rukerera cyangwa nijoro abo banyerondo bagose ahantu mu mayira ahurirwamo n’abantu benshi baba bakubutse mu mirimo cyangwa bajyayo bakabicaza hasi abashatse kwivumbura bakabashorera kugera mu kasho k’umurenge ari nako babahondagura kugeza igihe batangiye ya mafranga. Aba banyerondo ahanini usanga nta discipline ibarangwaho kubera ko badapfa agasoni nibura kuli bamwe mu bakozi ba Leta cyangwa abikorera ku giti cyabo baba bazindukiye mu tuzi twabo. Ugasanga atari ikinyabupfura kirangwa umuntu ushinzwe umutekano.
Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gatsata, UWINKINDI Angélique yadutangarije ko umukwabo uriho koko aliko udakorwa buri munsi, akomeza ahakana atsemba ko ntawe ubangamirwa muli icyo gikorwa ati kandi tugiye kubikulikirana! ngaho namwe nimwiyumvire agiye kubikulikirana ate se ? kandi ahamya ko ibivugwa atari byo?
Umuvugizi wa Ministère y’ubutegetsi bw’igihugu, Bwana Ladislas NGENDAHIMANA we ashimangira ko abaturage bagomba nta yandi mananiza kuzuza inshingano zabo igihe cyose biri mu nyungu rusange arizo za Leta, akomeza asobanura ko amafranga y’isuku ashyirwaho n’inama njyanama y’akarere bashingiye ku miterere yaho imyanda iva naho bayijyana; naho amafranga y’umutekano yo agashyirwaho n’akarere kandi agatangwa nk’insimburamubyizi kuko buri wese asabwa kurara irondo mu rwego rwo kwicungira umutekano. Tubibutse ko amafranga asabwa kuli buri muturage mu gihe cy’ukwezi ari Isuku: 2.000f, Umutekano: 2.000f uretse ko hari na za Mutuelle n’ibindi…….
Banyarwanda banyarwandakazi, ‘’ntawe uburana n’umuhamba’’, ntawe ugishidikanya ko abanyarwanda bamaze gutagangara bitewe ahanini n’ikinyoma cyakwiriye hose mu buyobozi bw’iki gihugu akaba ari kimwe mu mva n’imvano mu kwaka abaturage imisoro y’ikirenga ijyanwa mu bikorwa by’umwijima biba byahawe umugisha ku nyungu za Leta ya FPR-KAGAME.
Mugire amahoro.
Byanditswe kuwa 18/02/2016, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.