Uruganda rwari urw’inkweto bita BODABODA zikoze muli plastique aliko rutigeze rukora igihe kirekire nyuma yuko rwahagaritswe na Leta ya FPR kuba rwari urw’umunyemari RUJUGIRO Ayabatwa Tribert utavugarumwe nayo kuri ubu wibera mu buhungiro; ni kuri uyu wa 06/06/2018 rwakongejwe umuliro n’abagizi ba nabi rurashya rurakwongoka guhera mu ijoro kugeza bukeye nta mutabazi ubonetse nkuko bisanzwe bigenda aho police yihutiraga gutabara. Aba bakaba barahageze bitinze nko kwiyumanganya ngo baje kuzimya aliko hose hamaze gukongoka.
Inyubako y’uru ruganda rw’umuherwe RUJUGIRO rukaba rwari ruherereye mu Kagari ka Karuruma, umurenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo mu mugi wa Kigali hafi yahahoze ibagiro ry’amatungo ryabanje ku bw’abadage mu mugi wa Kigali bwa mbere bitaga kwa ‘‘deborogaravu’’ ahahoze muli Komini Rutongo wambutse ikiraro cya Nyabugogo ugana i Byumba. Ahongaho uyu Muherwe Rujugiro akaba yarahafite n’ifamu y’amatungo y’inka aliko ntawamenya iyo yarengeye ku buryo kuri ubu Leta y’agatsiko igiye kuhuzuza ikigo nderabuzima cya Rwinyana.
Ikwongoka ry’uru ruganda rikaba ryarabereye bamwe urujijo rwo kutamenya ikibyihishe inyuma, ubwo twabazaga Gitifu w’umurenge wa Gatsata Bwana Faustin NTARYAMIRA yagize impungenge yirinda kugira ukuri na busa abitangazaho kandi bamwe mu baturage batavuze amazina yabo ngo batavaho babizira batubwiye ko iyo nkongi yagizwemo uruhare n’umwe mu bashinzwe kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo byongeye bati nta n’ibikoresho by’uruganda nk’amamashini byari bikirurimo kuko byagiye bitwarwa ku minsi itandukanye n’abantu basaga n’abapolisi biyoberanyije mu myenda ya gisivili mbere yuko iyi nkongi iba.
Hamwe n’abaturage benshi bari baje gushungera twashatse kumenya uwaba yarahagaraliye ubuyobozi bw’uru ruganda ngo agire icyo abivugaho n’ingano y’ibyaba byangiritse aliko bibanza kudakunda mu gihe yari agishakishwa nyuma yaho yaje kugaragara ku mazina ya Samuel MAINA nka commissionaire wa Leta y’agatsiko nkuko ikunze kubigenza nibwo yahise atangaza ko hahiye 90t z’ibikoresho bya plastique byari bifite agaciro gasaga miliyoni 197, avuga ku cyateye inkongi ati ni uwaharindaga. Nguko !
Muriyumvira ko nawe yemeza ko hangirikiyemo ibikoresho bya plastique gusa ! Amamashini se yo yatwawe na nde ? iryo ni ibanga à la FPR ! Nibyo navugaga rero ko ari umukino umwe nk’uw’umuryango wo kwa ba Rwigara babuze uko bashimuta bya bimashini byakoraga itabi none uburyo basigaranye nubwo kubisahura bakoresheje cyamunara ! mbega Leta !
Banyarwanda rero amayeri ya FPR ni menshi ni ugukomeza kuba maso kugeza ku ndunduro naho ubundi aya masiha-rusahuzi agambiriye kutumaraho abantu n’ibintu.
Byanditswe ku wa 10/06/2018, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.