
Ministre Busingye ati ubutegetsi ni ubwa rubanda! Ese koko niko bimeze mu Rwanda ?
Kw’itariki ya 25/3/2015 ubwo umujyi wa Kigali watangizaga icyumweru cyo kurwanya ruswa, Mme Ingabire uhagarariye International Transparency Rwanda, muri icyo kiganiro yavuze ko mu Rwanda abayobozi babeshya abaturage ko bafite ububasha bwo kubakuraho no kubashyiraho. Ati iyo biba ari impamo ukuntu abaturage birirwa batakamba ko barengana, abo bayobozi nta numwe waba ukiri m’ubuyobozi. Ati musigeho kubeshya […]