
Abahezanguni bongeye gushoza intambara kuri Victoire Ingabire nk’iyo bakoze mbere y’uko afatwa agafungwa muri 2010
Kuva aho prezidante wa FDU Inkingi asohokeye muri gereza, abahezanguni baberewe kw’isonga na Tom Ndahiro bashoje indi ntambara yo kumusiga ibara, bamwangisha rubanda, ndetse basaba ko asubizwa mu buroko. Biratangaje kubona ko hashobora kuba hari agatsiko gafite ingufu zo kuba zagira Prezida Kagame ingwate, kakamukoresha ibyo gashatse. Ibi bikibutsa ibyabaye muri 1959 igihe abahezanguni barwanije […]

Tom Ndahiro wamugereranya n’inkotsa. Arakungurira nde mu rugo rwa FPR-Inkotanyi ?
Kera mu myumvire ya kinyarwanda iyo inyoni yitwa « Inkotsa » yagwaga ku bikingi by’irembo igatangira gukokoza, ababyumvise bavugaga ko muri urwo rugo hari ugiye gupfa bidatinze. Bityo mu ngo zose iyo babonaga inkotsa itamba bayiteraga imijugujugu itaragwa ku ruzitiro ngo itabakungurira. Muri ino minsi rero Inkotanyi yitwa Tom Ndahiro ikaba kandi iri mu gatsiko gacura kakanagena […]