Ni kuri iki cyumweru taliki ya 27/11/2016 mu kiganiro na City Radio aho uyu Tom Ndahiro yongeye kwibasira kiliziya gatolika by’umwihariko abashumba bayo kuba baragize uruhare muli Génocide yo muli 1994. Ibi bikaba byubuye aho ku ya 20/11/2016 abashumba ba kiliziya gatolika uko ari icyenda bagize inama nkuru y’abepiskopi mu Rwanda basohoreye itangazo risaba imbabazi abanyarwanda muli rusange no gusabira by’umwihariko abakristu n’abapadiri bateshutse ku nshingano zabo bakiroha mu bikorwa by’ubwicanyi bwabaye muli Génocide yo muli 1994.
Archives par étiquette : Tom Ndahiro
Rwanda:Tom Ndahiro akomeje guhakishwa ingengabitekerezo ya jenoside

Ibi nkaba nsanga ari agahomamunwa pe! uyu Tom Ndahiro, ingirwa mushakashatsi kuli Jenoside n’ibyaha by’inyoko muntu mu Rwanda yakomeje nanone yikoma Kiliziya Gatolika mu Rwanda, by’umwihariko Diocèse ya Kabgayi kuba ihishira umupadiri wayo wakoze liste y’abapadiri bateganijwe kwizihiza Jubile y’imyaka 25 ku ya 16/07/2016 bamaze bahawe ubusaserdoti, harimo na babili bahamijwe ibyaha bya Jenoside aribo Abbé Rukundo Emmanuel na Ndagijimana Joseph, Tom Ndahiro akaba asaba ko uwo mupadiri yashyikirizwa inkiko kubera ko yagaragaje ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya cyangwa mo kimwe bikabazwa Nyilicyubahiro Mgr Smaragde kuko ariwe umukuriye. Tubibutse ko uyu Mgr MBONYINTEGE Smaragde nawe ari umwe mu bacikacumu ba Jenoside yo mu Rwanda.
Kubw’umushumba wa Kiliziya Gatolika ya Kabgayi Nyiricyubahiro Mgr Smaragde Mbonyintege abinyujije ku murongo wa telephone n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa City Radio yakomeje ashimangira ko gukorerwa Yubile muli Kiliziya Gatolika kw’abapadiri bayo atari ibya none kuko ari uburyo bwo gushimira Imana no gusaba imbabazi kuri bamwe mu bana bayo batatiye igihango kuko Kiliziya nta Jenoside yakoze aliko hari bamwe mu bana bayo bayihemukiye, akomeza agira ati icyaha ni gatozi, gisabirwa imbabazi n’uwagikoze.
Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe,tukaba dushima ayo magambo ya Nyiricyubahiro Mgr Smaragde kuko agaragaza ukuntu ntacyo Kiliziya idakora kugira ngo habeho ubumwe n’ubwiyunge nyakuri mu gihugu cyacu aliko ingirwa bashakashatsi b’agatsiko nka Tom Ndahiro umuntu atatinya kuvuga ko nawe yaba yarahahamutse, atagira isoni ngo abe yava ku izima ry’ikinyoma.
Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe, ubumwe n’ubwiyunge Leta ya FPR ihora iririmba ku kigereranyo cya 80% bwahamirizwa nande! mu gihe tugifite abambari ba FPR nka TOM Ndahiro ugifite ingengabitekerezo yo kwangisha abanyarwanda abandi agamije guca inzira y’ubusamo imuhesha umugati kwa Shebuja Giti mu Jisho Prezida Pahulo Kagame! Ararye ari menge kuko abakristu turi maso!
Byanditswe kuwa 10/07/2016, na :
Rwanda :Tom Ndahiro nawe arangwa n’ingengabitekerezo y’urwango.
Nkuko abanyarwanda batari bake, by’umwihariko abayoboke ba Kiliziya gatolika tumaze imyaka itari mike kuva Fpr yafata ubutegetsi hano mu Rwanda, dukulikirana amagambo y’ubuhezanguni bw’uwiyita umushakashatsi mu bijyanye n’ibyaha bya Jenoside n’inyoko-muntu ariwe Bwana TOM Ndahiro mu kwaha kwa FPR, aho muli iyi minsi yongeye kwibasira Kiliziya Gatolika ayishinja ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside.
Aherutse kwifashisha itangazamakuru ritandukanye yewe akanandikira Nyirubutungane Papa FRANCIS nkaho amusaba ibisobanuro, akoresheje amafoto n’inyandiko mpimbano adafitiye gihamya na busa mu rwego rwo gushinja Kiliziya gatolika ingengabitekerezo mu kuba hari abapadiri bayo bazizihiza Yubile y’imyaka 25 ku ya 16/07/2016 bamaze bahawe ubusaserdoti muli Diocèse ya Kabgayi, ngo harimo na babili aribo Abbé aumônier RUKUNDO Emmanuel na Abbé NDAGIJIMANA Joseph, hakaba kandi n’undi musaserdoti ufungiye muli Gereza ya Gisenyi wagaragajwe ari kuli Altari hamwe na Mgr Anaclet MWUMVANEZA wa Nyundo muli ayo mafoto mpimbano yambaye ikanzu y’ubusaserdoti, abo bose bakaba barahamijwe ibyaha bya Jenoside à la FPR.
Tubibutseko uyu Mgr Anaclet MWUMVANEZA wa Diocèse ya Nyundo nawe ari umucikacumu warokokeye kuli paroisse ya Ste Famille, akaba aribwo yaraherutse kugirirwa icyizere na Nyirubutungane Papa FRANCIS mu kumwegurira Diocèse ya Nyundo.
Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe, isakramentu ry’ubusaserdoti muli kiliziya gatolika nta mupaka rigira keretse nyiri ukurihabwa wenyine abyishakiye agasezera niyo mpamvu hakurikijwe amategeko ya Kiliziya nta musaserdoti uvutswa iyo ntera nuwariwe wese igihe yaba agihumeka, ibyo bikaba bishimangirwa na Nyilicyubahiro Mgr Smaragde MBONYINTEGE wa Basilika ya Kabgayi aho agira ati : umupadiri nawe ni umuntu nk’abandi kuko iyo ahamijwe ibyaha afatirwa ibihano nk’abandi byaba ngombwa akanabyicuza bityo akaba yasubira mu milimo ye nkuko kiliziya itanga imbabazi ku muntu wese wicujije imbere y’Imana, ati gusa ndakeka ko umupadiri uri muri gereza kubera ibyaha runaka nta burenganzira afite bwo kuyisohokamo ajya gukora ibyerekeranye n’imihango ya Kiliziya ubuyobozi butabizi, ati byongeye kandi byaba binyuranije n’amategeko agenga Kiliziya ati uretse ko gufungwa kw’umusaserdoti bitavanaho isakramentu yahawe.Mgr Smaragde akomeza agira ati: abandika ibyo ni abantu bashaka gutesha imitwe abandi bagamije guharabika Kiliziya gatolika(nta bandi yavugaga uretse Tom Ndahiro, Dr.Dusingizemungu wa Ibuka n’abandi….).
Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe, turasaba Mgr Smaragde Mbonyintege kutajya atakaza igihe cye aterana amagambo n’abahezanguni bihaye kurwanya Kiliziya ku mugaragaro, Tom Ndahiro ntacyo ashinzwe, gukurikiza amategeko ya Kiliziya nta marangamutima byonyine birahagije Nyakubahwa Monseigneur nkuko mwabitorewe!
Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe,TOM Ndahiro nagarure ubwenge amenye uwamupfiriye kumusaraba w’ukuri, areke ingengabitekerezo y’urwango, kiliziya gatolika ni urutare rutavunguka na busa kuko agati kahagaritswe n’Imana kadahungabanywa n’umuyaga,nagerageze ashakire amaramuko ahandi hatari muli kiliziya gatolika. Amahoro y’Imana.
Byanditswe kuwa 06/07/2016, na:
A. BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Inyandiko ya Tom Ndahiro ni ugusebanya gusa (Enoch Ruhigira)
1. Nasomye inyandiko ya Tom Ndahiro yanditse kuri website “Igihe.com n’Umuvugizi.wordpress.com” kuri 12/1/2013 yise: Umuyobozi w’ibiro bya Perezida n’umugambi wa Jenoside; Amri Sued yaramushinje, ndumirwa kubera ko ibyo avuga ari ibinyoma gusa. Ubwo umugambi akurikiranye niwe uwuzi kuko yirengagiza ukuri kandi akuzi kuko ibyo avuga byarasobanuwe bihagije mu nyandiko no mu nkiko.
2. Hari umuntu tuziranye nawe wasomye inyandika ya Tom Ndahiro ahita yandika ahagenewe kwandika icyo umuntu atekereza ku nkuru yanditswe ariko umenya ngo ibyo binyamakuru byaranze kubihitisha. Nange ntabyo nabonye .Ibyo byatumye nibaza kurushaho ikihishe inyuma y’ibyo byose, kuko byerekana ko atari inyandiko yo gushaka kumenya ukuri.
3. Dore ibyo uwo muntu tuziranye yari yanditse:
a. Tom waretse kubeshya no kubeshyera abandi. Imyaka 20 irashize,igihe cyo guharanira ubwumvikane mu banyarwanda kizagera giheki ? Igihe cyo guhagarika ibinyoma ni ryari ?
b. Mbere yo guhuzagurika uhimba inkuru kuri Ruhigira uzabanze usome neza inyandiko nyinshi ziriho, nuko imanza zaciwe hirya no hino harimo n’urukiko ICTR Arusha, (mu gifaransa bitaTPIR, Tribunal Pénal International pour le Rwanda). Mbese ko General Dallaire, Colonel Luc Marshal (akaba n’Umubiligi wari uyoboye abasilikare b’Ababiligi), Jacques Booh-Booh banditse ibitabo ndetse bagatanga ubuhamya mu nkiko kuki batavuga nkawe. Iyo umuntu nka Ruhigira (wari umuyobozi w’ibiro bya Perezida nkuko ubyivugira) asaba gutanga amakuru ayo ariyo yose muri MINUAR yatuma aribo bagomba kumurinda ntakuntu biba bitaravuzwe cyangwa ngo bitanganzwe hose icyo gihe cyangwa inyuma gato FPR imaze gufata ubutegetsi. Impanvu yo guhimba ibintu nkibi inyuma y’imyaka 20 yaba ari iyihe?
c. Ese niba Ruhigira na Munyazesa mwarashyikiranye mukaganira neza aho Dar-Es-Salam uretse ko ntakemeza ko byabayeho koko, ahubwo ntibyerekana ikinyabupfura, kworoherana, kumva ibitekerezo by’undi, kandi bikerekana ko ntacyo byashinjaga mubyo uvuga wababwiye. Ese ko uvuga ko Munyazesa yakuruye umwotsi mwinshi w’isegereti akajugunya igice gisigaye muri sandiriye aho mwari muhagaze hari hegereye sandiriye, niba hari hegereye sandiriye ubwo mwari nko munzu. Watubwira abandi bumvise izo mpaka zishyushye? Niba mwari hanze iyo sandiriye yayikuyehe ? Iyi nkuru iragaragara ko ari impimbano.
d. Ese amagambo ushyira mu kanwa ka Amri Sued kuki uyibutse ubu ko atari ubwambere ubeshyera aba bagabo.
e. Umuntu yavuga byinshi kunyandiko yawe. Gusa mbere yo guhimba inkuru zawe, ibyiza nuko wabanza ukanyomoza inyandiko zanditswe n’abari bahagaze kubyo uvuga kandi ukanyomoza uko inkiko zagiye zica imanza. Uzongere usome neza ibyavuzwe kuri faxes uvuga. Naho ubundi uri mugusebanya gusa.
4. Iyi nyandiko y’umuntu unzi neza kurusha Tom ndayishyigikiye kandi ntakindi narenzaho uretse kongeraho utuntu dukeya kuko gusubiza umurongo ku wundi iyi nkuru y’impimbano ntacyo byunguye igihe ikigamijwe kuwayanditse usanga atari ugushaka ukuri ahubwo ari ugusebanya. Usanga mubyo avuga atarashatse gusesengura ashakisha ukuri mbere yo kwandika.
i. Ibyo Tom Ndahiro avuga kuri Perezida Habyarimana nta gihamya aduha ahubwo nanone ni inkuru z’impimbano. Perezida Habyarimana yarapfuye igihugu kijya mu muyonga. Dusabe Imana gusa ukuri kuzamanyekane abanyarwanda bamenye uko byangenze neza.
ii. Niba Amuri Sued azi ibyerekeye uko umugambi wa jenoside wateguwe kandi Tom Ndahiro akaba avuga ko ikiganiro cya Dar-Es-Salam cyamuhezemo, kuki atasabye Amri Sued ngo yandike yature atubwire neza uko abizi ndetse ajye na Arusha abisobanurire neza urukiko. Kuki Tom abibyukije ubu hashize imaka 20?
iii. Ibyerekeye faxes Tom Ndahiro avuga, zagiweho impaka ndende mu Rukiko rwa TPIR Arusha; byaba byiza ,niba Tom yashakaga gufasha abanyarwanda kumenya ukuri, ababwiye ibyavuye muri izo mpaka kandi abavugwa ko bazanditse (MINUAR- Dallaire n’abandi bakozi bayo) nabo bazandikiraga (ONU i New York) bagize icyo bavuga banatangaza muri izo mpaka (Ushobora kureba kuri website ya ICTR uko impaka zagenze ubishatse).
iiii. Tom aribaza ngo “niba Ruhigira yarahindutse akumva jenoside ko ari ubugome”. Ibi ni ugusebanya by’indengakamere kandi ntaho bishingiye. Haba hari aho nigeze mvuga ko jenoside atari ubugome mbere yuko nshaka guhindura? Kwitandukanya n’ abajenosideri nabyo avuga biteye urujijo igihe Tom ashyira umuhutu wese uzi kwandika ku rutonde rw’ abajenosideri umuntu akurikije amalisiti ajya asohora. Uko mbibona Tom we yaba atemera ko umuntu aba ari umwere mbere yuko Urukiko rumuhamya icyaha?
Muli make, nyuma y’imyaka 20, igihe kirageze kugirango abakimitse ingoma y’ikinyoma bisubireho bafate inzira iganisha ku gushaka ukuri no kubwizanya ukuri.
Enoch Ruhigira
16/01/2014