Archives par étiquette : Smaragde Mbonyintege

Rwanda:Tom Ndahiro akomeje guhakishwa ingengabitekerezo ya jenoside

ndahiro tomMu minsi ishize ubwo twandikaga ku ngengabitekerezo y’urwango Bwana TOM Ndahiro arimo atwerera Kiliziya Gatolika, anabikomeje aho asigaye ashira isoni yerura akemeza ko n’isakramentu ry’ubusaserdoti rishobora kwamburwa uwariwe wese akanacibwa muli Kiliziya!mbega ubuswa bwo kutamenya amategeko ya Kiliziya kandi ayirimo! Tom Ndahiro akwiye kumenya uwavuze interuro igira iti:’’NDI UMUSASERDOTI ITEKA’’.Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe, mu kiganiro na City Radio i Kigali cyo kuri iki Cyumweru taliki ya 10/07/2016,Tom Ndahiro akomeje gukurura amatiku n’ubutiriganya muli Kiliziya Gatolika imwe kandi itunganye, aho yatangaje anasaba ko igihe kigeze kugirango amategeko yerekeranye na Jenoside mu Rwanda abe yashyirwa mu mategeko agenga Kiliziya Gatolika ku isi yose (voir Droit Canon Vatican).

Ibi nkaba nsanga ari agahomamunwa pe! uyu Tom Ndahiro, ingirwa mushakashatsi kuli Jenoside n’ibyaha by’inyoko muntu mu Rwanda yakomeje nanone yikoma Kiliziya Gatolika mu Rwanda, by’umwihariko Diocèse ya Kabgayi kuba ihishira umupadiri wayo wakoze liste y’abapadiri bateganijwe kwizihiza Jubile y’imyaka 25 ku ya 16/07/2016 bamaze bahawe ubusaserdoti, harimo na babili bahamijwe ibyaha bya Jenoside aribo Abbé Rukundo Emmanuel na Ndagijimana Joseph, Tom Ndahiro akaba asaba ko uwo mupadiri yashyikirizwa inkiko kubera ko yagaragaje  ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya cyangwa mo kimwe bikabazwa Nyilicyubahiro Mgr Smaragde kuko ariwe umukuriye. Tubibutse ko uyu  Mgr MBONYINTEGE Smaragde nawe ari umwe mu bacikacumu ba Jenoside yo mu Rwanda.

Kubw’umushumba wa Kiliziya Gatolika ya Kabgayi Nyiricyubahiro Mgr Smaragde Mbonyintege abinyujije ku murongo wa telephone n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa City Radio yakomeje ashimangira ko gukorerwa Yubile muli Kiliziya Gatolika kw’abapadiri bayo atari ibya none kuko ari uburyo bwo gushimira Imana no gusaba imbabazi kuri bamwe mu bana bayo batatiye igihango kuko Kiliziya nta Jenoside yakoze aliko hari bamwe mu bana bayo bayihemukiye, akomeza agira ati icyaha ni gatozi, gisabirwa  imbabazi n’uwagikoze.

Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe,tukaba dushima ayo magambo ya Nyiricyubahiro Mgr Smaragde kuko agaragaza  ukuntu ntacyo Kiliziya idakora kugira ngo habeho ubumwe n’ubwiyunge nyakuri mu gihugu cyacu aliko ingirwa bashakashatsi  b’agatsiko nka Tom Ndahiro umuntu atatinya kuvuga ko nawe yaba yarahahamutse, atagira isoni ngo abe yava ku izima ry’ikinyoma.

Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe, ubumwe n’ubwiyunge Leta ya FPR ihora iririmba ku kigereranyo cya 80% bwahamirizwa nande! mu gihe tugifite abambari ba FPR nka TOM Ndahiro ugifite ingengabitekerezo yo kwangisha abanyarwanda abandi agamije guca inzira y’ubusamo imuhesha umugati kwa Shebuja Giti mu Jisho Prezida Pahulo Kagame! Ararye ari menge kuko abakristu turi maso!

Amahoro y’Imana.

Byanditswe kuwa 10/07/2016, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda :Tom Ndahiro nawe arangwa n’ingengabitekerezo y’urwango.

Tom Ndahiro

Tom Ndahiro

Nkuko abanyarwanda  batari  bake, by’umwihariko  abayoboke  ba  Kiliziya gatolika  tumaze  imyaka itari mike kuva  Fpr  yafata  ubutegetsi  hano  mu  Rwanda, dukulikirana  amagambo  y’ubuhezanguni  bw’uwiyita  umushakashatsi  mu bijyanye  n’ibyaha bya  Jenoside  n’inyoko-muntu ariwe  Bwana  TOM Ndahiro mu kwaha kwa FPR,  aho muli  iyi minsi yongeye  kwibasira  Kiliziya  Gatolika ayishinja ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside.

Aherutse kwifashisha itangazamakuru ritandukanye yewe akanandikira Nyirubutungane Papa FRANCIS nkaho amusaba ibisobanuro, akoresheje amafoto n’inyandiko mpimbano adafitiye gihamya na busa mu rwego rwo gushinja Kiliziya gatolika ingengabitekerezo mu  kuba hari abapadiri bayo bazizihiza Yubile y’imyaka 25 ku ya 16/07/2016 bamaze  bahawe ubusaserdoti muli  Diocèse ya Kabgayi, ngo harimo na babili aribo Abbé aumônier RUKUNDO Emmanuel na Abbé NDAGIJIMANA  Joseph, hakaba  kandi n’undi  musaserdoti ufungiye muli Gereza  ya  Gisenyi wagaragajwe ari kuli Altari  hamwe na Mgr  Anaclet MWUMVANEZA wa Nyundo muli ayo mafoto mpimbano yambaye ikanzu y’ubusaserdoti, abo bose bakaba barahamijwe ibyaha bya Jenoside à  la FPR.

Tubibutseko uyu Mgr Anaclet MWUMVANEZA wa Diocèse ya Nyundo  nawe ari umucikacumu warokokeye kuli paroisse ya Ste Famille, akaba aribwo yaraherutse kugirirwa icyizere na Nyirubutungane Papa FRANCIS  mu kumwegurira Diocèse  ya Nyundo.

Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe, isakramentu ry’ubusaserdoti muli kiliziya gatolika nta mupaka rigira keretse nyiri ukurihabwa wenyine abyishakiye agasezera  niyo mpamvu hakurikijwe amategeko ya Kiliziya nta musaserdoti uvutswa iyo ntera  nuwariwe wese  igihe yaba agihumeka, ibyo bikaba bishimangirwa na Nyilicyubahiro Mgr  Smaragde MBONYINTEGE wa Basilika ya Kabgayi aho agira ati : umupadiri nawe ni umuntu nk’abandi kuko iyo ahamijwe ibyaha afatirwa ibihano nk’abandi byaba ngombwa akanabyicuza bityo akaba yasubira mu milimo ye  nkuko kiliziya itanga imbabazi ku muntu wese wicujije imbere y’Imana, ati gusa  ndakeka ko umupadiri uri muri gereza kubera ibyaha runaka nta burenganzira afite bwo kuyisohokamo ajya gukora ibyerekeranye n’imihango ya Kiliziya ubuyobozi butabizi, ati byongeye kandi byaba binyuranije n’amategeko agenga Kiliziya ati uretse ko gufungwa kw’umusaserdoti bitavanaho isakramentu yahawe.Mgr Smaragde akomeza agira ati: abandika ibyo ni abantu bashaka gutesha imitwe abandi bagamije guharabika Kiliziya gatolika(nta bandi yavugaga uretse Tom Ndahiro, Dr.Dusingizemungu wa Ibuka n’abandi….).

Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe, turasaba  Mgr Smaragde Mbonyintege kutajya atakaza igihe cye aterana amagambo n’abahezanguni bihaye kurwanya Kiliziya ku mugaragaro, Tom Ndahiro ntacyo ashinzwe, gukurikiza amategeko ya Kiliziya nta marangamutima byonyine birahagije Nyakubahwa Monseigneur nkuko mwabitorewe!

Banyarwanda banyarwandakazi, bakristu bavandimwe,TOM Ndahiro nagarure ubwenge amenye uwamupfiriye kumusaraba w’ukuri, areke ingengabitekerezo y’urwango, kiliziya gatolika ni urutare rutavunguka na busa kuko agati  kahagaritswe  n’Imana kadahungabanywa n’umuyaga,nagerageze ashakire amaramuko ahandi hatari muli kiliziya gatolika. Amahoro y’Imana.

Byanditswe kuwa 06/07/2016, na:
A. BEN  NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.

Rwanda: Kiliziya   Gatolika  mu  Rwanda  irasinziriye.

Musenyeri S. Mbonyintege. Yitanguranijwe mu gusaba  imbabazi bitari ngombwa!

Musenyeri S. Mbonyintege : yitanguranijwe mu gusaba imbabazi bitari ngombwa!

Mu nama  yahuje  abakuru  b’amatorero  n’amadini  na  Ministri  Kaboneka  Francis  w’ubutegetsi  bw’igihugu  muli iki  cyumweru gishize ; Ministri  Kaboneka  yaburiye  abiyita  ko  ari  abakozi  b’Imana  bagamije  izindi nyungu zabo  ko bagiye  kujya  bafatirwa  ibihano, agakomeza  avuga ko hakiri  n’icyuho  mu  uguhuza  hagati  ya  leta  n’amadini, ati urugero  hari  ibyo  tujya dukora aliko ugasanga  tubikora tudahuza. Ati  ubu  mu  gihugu  hose harabarwa  amadini  714  n’imiryango  ishamikiye  ku madini  550,   muli  miliyoni 12  z’abanyarwanda.

Muli iyo  nama kandi  hagarutsweho  inkuru  yari  imaze  iminsi  mu bitangazamakuru  ya  bamwe  mu  bakuru  b’amadini  bamaganaga  icyemezo  cy’abadepite cyo  kudashyira  ijambo ‘’Imana’’ mu  itegeko-nshinga  rivuguruye  rya  republika  y’u  Rwanda, barimo  Réverend  père  Antoine  RUTAYISIRE, GITWAZA, Mgr  MBONYINTEGE  Smaragde n’abandi….., ni muli  urwo  rwego  muli  iyo  nama  Mgr  Smaragde  Mbonyintege, umushumba wa  Diocèse  ya  Kabgayi  akaba  na  Prezida  w’inama  y’abepiskopi  ba  Kiliziya  gatolika  mu  Rwanda  yafashe  ijambo asaba imbabazi  avuga  ko  yasakuje  yamagana  icyemezo  cy’inteko nshinga-mategeko  nk’abandi banyamadini  atabanje  kubitekerezaho.

Mu minsi  ishize  rero  ubwo abadepite  bajyaga  impaka  ndende  mu  kudashyira  Ijambo ‘’IMANA  ISUMBA  BYOSE’’  mu itegeko-nshinga  rivuguruye  ry’u  Rwanda, nibwo  benshi  mu  banyamadini babigarutseho  babyamagana  ku mugaragaro  bagira  bati ’’ibyo  dukora  byose, yaba igihugu, uwariwese  byose  tubikesha  Imana, niyo yaturemye  kuko  isumba byose nta mpamvu  yo kuyijyaho impaka  bene  ako  kageni!!’’.  Yewe  na  bamwe  mu  badepite ntibari  bashyigikiye  mu kwemeza  iyo  ngingo!

Jye  nkaba  nibaza  igihe  abandi  banyamadini bazasabira  imbabazi  uretse  Mgr  Simaragde  wa  Kiliziya  gatolika  witanguranijwe mu kuzisaba  bitari ngombwa!

Nyuma  yizo  mpaka  zose  rero   Prezida  Kagame  yivugiye  ubwe  ko izo  mpaka  zitari  ngombwa kuko ngo  ‘’guhindura  itegeko-nshinga  atari  ukwandika ibitabo  by’ivanjiri’’, (murumva  icyo yashatse kuvuga) bikaba  byumvikana ko  nta mpamvu  nimwe yatumye  Mgr  Simaragde  afata  iya mbere  mu kubisabira  imbabazi. NIbyo  navugaga  rero  ko  Kiliziya  gatolika  isa  nisinziriye kuva  aho  Génocide  ibereye  mu  Rwanda, Kiliziya  ikahatakariza  intama  zayo  zitagira  ingano  hakiyongeraho  nugushinjwa  kwa  hato na hato  na Leta ya FPR  kuba yaragize  uruhare  runini  muli  génocide  yakorewe  abatutsi  n’abandi  batavugaga  rumwe  nayo byongeye  kandi  ntinabisabire  imbabazi, byatumye  muli  iyi  myaka  25  ishize  yose  Kiliziya  gatolika  yitwararika  mu buryo  budasanzwe  kubera  amagambo  akarishye  y’abanyapolitiki  batandukanye  bo  muli  FPR bayishinjaga.

Kiliziya  gatolika  ikaba  yarafashe  umurongo  wo  kugenda  biguruntege  yibanda  ahanini  kwiyogeza-butumwa , uburezi  no gufasha  abatishoboye  mu  gihe  cyose  Leta  ya  FPR  izaba  igitegeka  u  Rwanda.

Ni  akaga  gakomeye  kubona  Agaca  kakumaraho  abana  b’inkoko  ugahindukira  ugakoma  yombi!! ntugire  nicyo  unabihingutsaho  ngo  utavaho  ukoma rutenderi! ni ukwihangana  gukomeye  aliko  birababaje  pe!

Byanditswe  kuwa 18/11/2015 na:
A.BEN  NTUYENABO,
KIGALI-RWANDA.