
Musaninyange aza kunsura
Musaninyange aza kunsura Yaje wese yisukuye, Urusogo rw’ umuteto w’ ubutoya Rukimutemba amata yombi, Uko atambutse agatengerana. Yanze ya manywa rwahangu, Ngo ejo uruhayi rw’ iryo zuba, Rutamuziga uruti agahwera, Dore ko ari agati kagitoha Imirase ihungira kagahonga. Narategereje nsha uwo mutaga, Ntabwo nateshutse na gatoya Umutima uterekeye iribori. Ni ikirenga we azaramba, Ntiwarambirwa kumureba, […]