Mu gihe icyegeranyo cya HRW (umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu) cyo muli 2015 cyasohotse gitunga agatoki u Rwanda by’umwihariko mu guhonyora uburenganzira bwa muntu bikabije; u Rwanda rukisobanura runyomoza ibyo birego ko rubeshyerwa nkuko ku bategetsi b’u Rwanda babigize umuco wo guhora babeshyuza ukuri basigaho ikinyoma, na nubu amarapports arukorwaho usanga ntacyo rubyitayeho nka wa mwana utumva kandi afite amatwi n’ubwenge.
Nyuma y’ayo marapports y’amahanga, ubu haravugwa za descentes z’abadepite mu bigo bise Transit center’s byakira bikanakangulira bamwe mu rubyiruko kureka kwigira inzererezi aliko basanze atari uko bimeze ahubwo ntaho zitaniye n’amagereza asanzwe uretse ko umwihariko wazo ari ikiboko kivuza ubuhuha n’iyica-rubozo gusa. Ubwo Ministri Shehi Fazil Harelimana yitabaga commission y’abadepite ishinzwe kugenzura agateka ka muntu yabajijwe ibyiryo yicwa-rubozo asubiza ko atabizi ko agiye kubikulikirana! biteye agahinda kuba uri Ministri w’umutekano utazi ibibera mu gihugu!
Izo transit center’s cyangwa ibigo ngororamuco byo mu Rwanda biravugwa ko aho kugororerwa muli ibyo bigo ntaho hataniye na za gereza nkuko Bamporiki Edouard umwe mu badepite bakuriye iyo commission yabibazaga Ministri Fazil mu nshingano ze, ati muli ibyo bigo ni iyicarubozo gusa aho usanga abaharokotse byitwa ngo bamaze kugororwa usanga nta mwambaro ukibakwira n’amaguru yarabyimbye kubera inkoni! Ati ibi bigo ni Gereza mu yindi forme!
Umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge utarashatse kwivuga izina ati ntabwo narara ndamutse nivuze yagize ati hari mubyara wanjye wari ufungiye aho bita kwa Kabuga yahamaze amezi abili ati aliko avuyemo ntiyari akibasha kuvuga yarabaye nk’ikigoryi utamenya ko yigeze kuba umuntu kubera inkoni, inzara, ibiheri n’ibindi bibi byose …..ati nimwumve namwe umuntu uba avuye kugororwa aliko ahubwo yarapfuye mu bwonko n’ingingo! Ntacyo agishoboye kumalira igihugu! Birababaje cyane!
Undi musore nawe wajyanywe ahitwa Iwawa yantangarije ko ukigerayo ubanza gucishwa ku nkoni z’amezi 6 buri gitondo ku buryo ayo mezi yose igihe kinini ukimara mu mazi ya Kivu kugira ngo inkoni zorohe… Umara kuzikubitwa wiroha mu mazi ngo urebe ko bwira! Ni agahinda gusa gusa ku ngoma dusanga izasiga amateka mu gihugu cyacu abazadukomokaho bakazajya bavuga bati habayeho…
Ahandi havugwa ihonyora ry’ikiremwa-muntu ni mu Karere ka Nyabihu mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda aho abaturage nabo bafite ibibazo nko kwa Kabuga; baragira bati abana bacu, ababyeyi bacu, abavandimwe bacu bafungirwa mu kigo cy’inzererezi cya Karago bakubitwa bikabije dore ko naho nta vangura ari umwana, umusore, n’abasaza bafungirwa hamwe, ku buryo abenshi mu batambutse muli iki kigo byabaviriyemo ingaruka zo kwitaba Imana abandi kutagira icyo bimalira kubera inkoni.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu, mu kugera ikirenge mu cya mukuru wabo shehi Fazil Harelimana, Ministri w’umutekano mu gihugu, butsemba buhakana ko nta yica-rubozo ribera muli icyo kigo ko ari aho bagororera inzererezi n’abanywa ibiyobyabwenge, ababivuga akaba arabashaka gusebya ubuyobozi.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, kubera ibibazo byabarenze, abayobozi b’u Rwanda uhereye kuli Prezida Kagame imvugo yabo bose muli iki gihe ni ‘‘sinarimbizi, ngiye kubikulikirana’’, imyaka igashira indi igataha ; bibera mu kinyoma! Mbega ubuyobozi! Abayobozi b’u Rwanda basinziriye ku buryo utamenya igihe bazashilira ibitotsi, nkaba nsanga u Rwanda rukwiye gutabarwa byihutirwa.
Murakoze.
Byanditswe kuwa 16/03/2016, na:
A.BEN NTUYENABO,KIGALI-RWANDA.