Ku wa gatanu taliki ya 18/08/2017 kuri stade amahoro i Remera, Bwana KAGAME Paul yari yakoranije abanyarwanda b’ingeri zose kuva ku rwego rw’umudugudu aho amabus yaramutse atunda abaturage mu rukerera abajyana kuri stade, hakaba hari na bamwe mu banyamahanga batumiwe barimo abakuru b’ibihugu byo muli afrika bagera kuri 18 abo bose bakaba bari bitabiriye umuhango wo kurahirira kwongera kuyobora u Rwanda kwa Paul Kagame mu yindi mandat y’imyaka 7 iri imbere.
Mu bahagaraliye amadini bagera kuri 5 muri uwo muhango harimo na Prezida w’inama nkuru y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda Mgr Philippe RUKAMBA, mw’isengesho rye ritandukanye ni rya bagenzi be b’abayisilamu, abangilikani n’abandi…..akaba yaririnze kugira uwo akeza cyangwa aramya mu izina nkuko abandi bagiye babikora bashaka kumvisha rubanda ko Prezida Kagame ari impano Imana yahaye u Rwanda n’ibindi…. Philippe Rukamba rero we nyuma y’ikimenyetso cy’umusaraba yaragije Imana ubuyobozi bushya bugiye abusabira ku Mana ubwenge n’ubushishozi bwo kuzanira abanyarwanda umunezero nyawo kandi hakomezwa kunozwa umubano n’ibihugu by’amahanga. Ati Imana ibongerere ubushobozi n’ubunararibonye mu kwitangira abanyarwanda n’abababaye bose. Iyo myitwarire ya Mgr Rukamba ikaba itandukanye niyari iherutse kugaragara ku bepiskopi bagenzi be muli campain y’umukandida wa RPF-INKOTANYI Paul Kagame aho Mgr Smaragde Mbonyintege wa Kabgayi na Céléstin Hakizimana wa Gikongoro bari bitabiriye iryo yamamaza hamwe n’ibirangantego bya RPF kandi kuri bo tuzi ko ntawe ukeza abami babili.
Mu ijambo rye, Prezida Kagame amaze kurahilira imbere ya mubyara we direct Prezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege, yatangiye ashimira by’ibanze urubyiruko rwamutoye ku bwinshi ku nshuro ya mbere rwari rugejeje ku myaka yo gutora ati ni ugukomeza igihango dufitanye kuko mwambaye hafi. Yaboneyeho no gushimira kandi abakuru b’ibihugu bitabiriye uwo muhango abifuriza guteza imbere ubwo bufatanye haba ku Rwanda na Afrika muri rusange, ati nongere nshimire kandi n’abanyarwanda bose bongeye kungirira ikizere ati aliko ikiruta ni ikizere mwifitiye ubwanyu.
Kagame Paul yakomeje avuga ko u Rwanda n’Afrika bakwiye ubufatanye kuko bashoboye, ati tugomba gukora ibibereye abaturage bacu, Afrika ntifite ikibazo cya civilization ikeneye ibikorwa kuko turi abanyeshuri beza ’’sans aucun doute’’! Nguko uko yabyivugiye! Ati kuki abanyamahanga bumva ko bagomba kutubwira ibyabo ngo aribyo dushyira mu bikorwa ? Kagame yakomeje anenga ibihugu bishaka kugena uko u Rwanda na Afrika babaho ati politiki nkiyo niyo ikomeza gutakarizwa ikizere n’abaturage bacu. Yatanze urugero ku ndirimbo y’ikigoyi yakanyujijeho muli campain ye mu Karere ka Rubavu yavugaga ngo ’’nda ndambara yandera ubwoba’’ ati ni ukuvuga ko n’ibindi bihugu by’afrika bigomba gukomera ku busugire bwabyo kuko bireba abanyafrika twese. Nguko.
Uyu munyagitugu akaba yarivovotaga mu gihe nta délégation nimwe yoherejwe na UE, UK cg Amerika muli uwo muhango uretse bamwe muli ba Ambassadeurs bahagaraliye ibihugu byabo mu Rwanda.
Ntawarangiza adakomoje ku kuntu aba bacanshuro b’iyi Leta y’agatsiko yishongora bikabije ku banyamahanga, abenegihugu, ndetse n’abahisi n’abagenzi ko ariyo yonyine na Prezida Kagame bateje u Rwanda imbere ku buryo bugaragara mu gihe uyu acyakirira abashyitsi be muli stade amahoro, village urugwiro cyangwa aho atuye munsi ya Cathédrale St. Michel aho hose ntawe uyobewe ko hubatswe ku bwa Nyakwigendera Prezida Juvenali Habyarimana ! Iryo terambere bavuga riruta iry’abamubanjirije se ni irihe ?
Bavuga ko imvugo ariyo ngiro ndareba ngasanga Kagame arushywa n’ubusa ararahirira ibyo atazashyira mu bikorwa ! none se indahiro akora zo kurinda itegeko-nshinga no kubahiriza uburenganzira bwa muntu birihe ? Nabona ibyo arimo ari nko gusezera abanyarwanda bwa nyuma. Tubitege amaso !
Byanditswe ku wa 18/08/2017, na :
A.BEN NTUYENABO, KIGALI-RWANDA.