Nibyo koko rero muri iki gihe abanyarwanda bararangwa n’ikintu cy’ubwoba bwinshi ku buryo ushatse kugira icyo akora wese ahita yumva ko police irimo kumugendaho no kuba yamugirira nabi ! bamwe bakaba bibaza umutekano uwariwo ! bati ese iyi niyo patriotisme twazaniwe na Leta ya RPF-INKOTANYI ?
Ibikorwa bya police y’u Rwanda muli iki gihe rero bikaba ntaho bitaniye nibyo mu myaka ya za 1990 ubwo inkotanyi zashozaga intambara ku Rwanda, habayeho abafatwaga bashinjwa ko ari ibyitso by’inkotanyi bagashyirwa mu magereza ku rundi ruhande inkotanyi nazo zikanyura aha zikaritura bamwe mu batutsi zikabyitirira interahamwe za MRND n’ibindi n’ibindi… none ndasanga igihe kigeze aka wa mugani ngo ‘‘Ingoma zisa ntacyo zipfana’’.
Ni muli urwo rwego tubona police y’u Rwanda irimo guhuzagurika ari nako ikomeje gutererwa ikizere n’abanyarwanda ahanini yakagombye kurengera ahubwo akaba ariyo nyirabayazana mu guhungabanya umutekano wabo yitwaje amaperereza y’ibinyoma ku byaha runaka agamije guhohotera, gufunga cyangwa kwica abatavugarumwe na Leta y’agatsiko bose.
Banyarwanda rero nitudafatanyiriza umugozi umwe agaca karatumaraho abantu ! none se uyu munsi ni Diane Rwigara n’umuryango we, ni Jmv. Kayumba na Twagirimana Boniface, ejo bundi hazakurikiraho guhiga bukware abo bafite icyo bahuriyeho nabo bose cyangwa abavuganaga nabo.
Igiteye inkeke nuko iyi ngirwapolice isigaye irarira umuntu byayinanira ikagera naho isimbuka ibipangu yifashishije inzego, nimwiyumvire namwe ! Me Evode ataramira ku ntonorano niwe wigeze kuvuga ko mu Rwanda nta butegetsi buhari uretse kuba ari agatsiko k’amabandi ya RPF kabufashe ! ngabo ba rusahulira mu nduru bashinzwe gucungera umutekano w’abanyarwanda.
Byanditswe ku wa 7/09/2017, na :
A.BEN NTUYENABO , KIGALI-RWANDA.